sábado, 1 de março de 2008

GUTANDUKANA-UMUGORE

GUTANDUKANA:UMUGORE


Umugore utarakunnye, bareba umuheha muremure n'ikinyabwoya, bakabyohereza iwabo, ngo nta muntu babahaye, bigatinda bakamusenda.

Ubundi, ngo bohereza inzoga iwabo irimo uruho cyangwa igikobokobo cyo ku mwanana, ngo berekanye ko umukobwa wabo ameze nk'uruho, nk'igikobokobo kirimo ubusa.

Umugeni basanze ari umugore yarasambanye, bareba inzoga imwe mu zo bajyana iwabo, bakayishyiramo ikinetenete, kikaba ikimenyetso cy'uko yaje ari umugore.

Ubundi bohereza inzoga iwabo irimo umuheha cyangwa ingingo y'ikibonobono igegennye imitwe yombi, ngo yatobotse hose.

Umugeni basanze yarasambanye, bohereza umuheha hamwe n'umuhuranyi w'isuka kwa sebukwe, ngo bamenye ko umukobwa wabo ari umusambanyi, byatuma batandukana.

Umugore utajya mu mugongo, bamwita impa, umugabo aramusenda kuko ngo atabyara.

Umugore utanyara ngo ni igihama, baramwanga, bakamusenda.

Umugore ugira mu nda ibyara hagahora hagonga, ngo akenya umugabo we, bigatuma umugabo amusenda.

Umugore utameze insya, baramusenda, kuko yitwa ikibugabuga; ngo akenya umugabo.

Umugore urwaye intinyi; iyo amaze kurongorwa, maze ntatume umugabo amukoraho, ntatume amwegera, agahunga akavuza induru, bagira ngo arwaye intinyi. Iyo bashaka ko akira, bamujyana mu ruganda, bakamwicaza aho bacurira, atandukanyije amaguru. Nuko ibishirira bikagwa imbere ye.
Umugabo na musaza we, ni bo bonyine baba bahari. Iyo birangiye, umucuzi ngo ni we umwenda, agakira ako kanya. Abadashaka ko umucuzi amwenda, baramugurira, umugabo akaba ari we umukiza. Uwo ni we mukobwa bita ikiremba.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário