Uwabyaye impanga azishyingirira rimwe, bakazajya kubasurira rimwe, kandi bakazatwikururirwa rimwe. Iyo badashyingiriwe rimwe, usigaye bamukoza hasi, akaryama, ngo abaye umugore, ntabe agikunguriwe n' uwashyingiwe.
Umugeni ntiyashyira inkono ku ziko, ntakora ku mashyiga, ntayora ivu, atarabonera urugo.
Iyo umugeni atarabonera urugo, igihe aryamye ntahindukira, kereka abanje kubwira umugabo, bakagurana ikiryamo, umwe akajya aho undi yari ari; umugeni atagize atyo, yaba akenye umugabo we.
Umugeni ntawe yambarana na we atarabyara. Umugeni kandi ntiyanyara aho baramukazi be barora, ngo inkari ye bayikaranga, akazapfa atabyaye.
Umugeni ntakora ku mashyiga, ntiyarika umutsima ataratekeshwa. Muri icyo gihe aboha icyibo cya Nyabitabo, akazagiha nyirabukwe, iyo yahukanye arakijyana ngo batazakimuzingiramo akabura inzu.
Umugore w'ikirongore ntasambana, kuko ngo ari ukwica impindura ye akazabura ibyara, keretse ngo yongeye agasambana n'uwo mugabo basambanye, ngo ni ho yabyara.
Umugabo warongoye ntiyambuka umugezi umugore we atarabonera urugo, umugabo arabyirinda cyane.
IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami
IZINDI NKURU
Urukundo ni iki?
Amoko 5 y'Urukundo
Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!
Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo
Amategeko y'Urukundo
Kurambagiza Ni Iki?
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II
Sem comentários:
Enviar um comentário