sábado, 1 de março de 2008

GUSENDA ABAKWE

Bumara gucya izuba rirashe, uwatumwe agahamagaza igiseke akamurika ibyo yazanye byose, akavuga n'ibyo bambitse umukobwa: imyenda, inigi, ibitare, imiringa.,.. Iyo umukobwa anywa itabi, inkono bayirekera mu giseke, ntibayimurika, ariko iyo bayibonye mu giseke, bamenya ko aje anywa itabi. Agenda kandi amaze kwisegura, ngo umukobwa wabo niyadukana ingeso y'ubupfu n'uburozi, ntibazagire ngo yazikuye iwabo.

Iyo imurikwa rirangiye, barasezera, bagataha, abasangwa bagaherekeza abashyitsi; abagore bafite abana, babasukira inzoga mu nkuri zabo, bakagenda bayinywa, ariko kirazira kuzigeza iwabo imuhira.

Kera i Rukiga, umusore warongoye yirukiraga mu nzu, akaka umugeni uruhu akenyeye, bakagurana, agaherekeza abakwe arwambaye.

Ahandi, kirazira rwose, uwarongoye ntaherekeza abakwe baherekeje umugeni. Baherekezwa n'abo muri urwo rugo bose, baherekezwa n'abandi nta n'umwana usigara, naho uwarongoye ahubwo agasanga umugeni bakamara imanza. Izo manza zitwa gusenda abashyitsi. Ndetse abaherekeje baratinda ngo basange imanza zarangiye; bagera mu nzira bagahagarara, bakabyina nk'isaha yose, bakabona kugaruka imuhira, basanga umukwe n'umugeni barangije gusenda abakwe. Mu baherekeje ngo hagize ubatanga kwegerana n'umugore, cyangwa agasambana, ngo aba abiciye ibyara. Ni yo mpamvu yo gutanguranwa n'abaherekeje umugeni.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário