terça-feira, 4 de março de 2008

UBUCURABWENGE-INTANGIRIRO

Kera Urwanda rwagiraga Abanyabwenge bitwa Abacurabwenge, bakaba ari bo bamenyaga ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi. Abashakashatsi b'Abazungu, nka ba Padri André Pagès (1933) n'abandi, bagiye bandika amwe muri ayo mazina, ariko bakandika ibyo bakuye muri Rubanda, bituzuye, kandi bidakurikiranya ayo mazina neza. Padri Alexis Kagame ni we waje kumenya ko haba abagenewe uwo murimo. Arabegera, bamubwira Ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi. Arabyandika, aza kubisohora mu gitabo Inganji Kalinga, mu gice yise "Ubucurabwenge".
Ubundi ariko, ijambo "ubucurabwenge" si ukuvuga iryo rondora ry'ayo mazina gusa. Ahubwo ni ubumenyi bw'icyo ayo mazina agenda yerekana, uko Urwanda - ari yo si yose nyine - rwavutse, rugakura, rugaca ubwenge, rurerwa n'Abami. Abacurabwenge batubwira ko Abami ba mbere na mbere bakomokaga mw'ijuru. Bavuka kuri Sabizeze, mwene Nkuba, "Umwami wo Hejuru". Sabizeze rero yari yavutse mu gicuba, nyina yabuganijemo amata, akagishyiramo umutima w'imana yeze (reba Inkuru ya Kigwa). Amaze gukura, yumva nyina Gasani avuga uko kuntu yavutse, biramurakaza, arivumbura, ati sinduraramo. Nibwo rero amanutse kw'isi. Ni n'aho izina rya "Kigwa" ryaturutse.

Kigwa amanuka mw'ijuru, aza kw'isi, yururukiye ahitwa ku Rutare rwa Kinani, mu Mubari. Akaba yaramanukanye na Mukuru we Mututsi, na Mushiki wabo Nyampinga. Ahasanga abo bita Abasangwabutaka, arabahaka, nabo baramuyoboka. Bigezeho arashaka, abyara Muntu, Se w'Abantu bose bo kw'isi.

Abo Bami baturutse mwijuru bitwa Ibimanuka. Bibera aho, ibihe birahita, ibindi birataha. Kera kabaye, bene Muntu bamaze gucura ubwenge, Ibimanuka birataha, bisubira mw'ijuru, Urwanda bisiga biruraze GIHANGA cya Kazi. Bene Giihanga rero ni bo bitwa Abami b'Umushumi.

Se wa Gihanga, Kazi, yari Ikimanuka, ariko yari yarashatse Nyirarukangaga rwa Nyamigezi ya Kabeja, umwami w'Abazigaba, bakaba Abasangwabutaka. Murumva rero ko Gihanga yari "ikivange" cy'abaturutse mw'ijuru n'abakuriye kw'isi. Abami b'Umushumi nabo bakazakurikirwa n'abitwa Abami b'Ibitekerezo. Ng'iyo inkomoko y'Abami b'Urwanda, kandi ni nayo y'Abantu bose.

Sem comentários:

Enviar um comentário