terça-feira, 4 de março de 2008

UBWIRU-INZIRA Y'UURWIHISHO


Iy Umwami w' i Burundi yapfuuyé
Abatási barabívuga
Umwami ntiyóngere kuráarana n úmugoré
Akaraarana n úumwána w úmuhungu

5 Akaraguriz arí kwaa Sé
Arí kwaa Séekúru
Akagend akajya yó
Ingabé zigahaguruka kwaa Cyírima
Zikaaza zigahagarara kw iirémbo

10 Umutsoob akaazan imbúto
N ínzogá muu mpéerezo n íngororero
Agasets ati seka Kaanaka
Abami baguseezeyehó
Bagiiye mu rwíhisho
15 Tsinda Kaanaaká
Tsind Uburundi

Bagaháguruka bakambuk udushanga tubiri
Cyángw útugezi tubiri
Bakajy ahantu h ágakombe
20 Bakajya mur úurwo rugó
Umwam akayoboramó wáa mukúrambere
Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa

25 Ingoma zigataah aríko ntibáziheereze
Umurishy ujyána n Ingabe
Ur íinyuma yáazo
Zikaaza zikajya mu ruhimbi

Nyamíband íkaaza
30 Ikajya mu rundi rugó
Umugabékaz akajyana n úmukobwa
Akab arí wé baraarána
Imins ikab umunani

Uwa cyénd íngoma zigasuka
35 Zikíigamburuz ukó bisanzwé
Ingabe zigaheekwa, n Abami
Bakabonez impinga yóose
Ntibóngere kwambuka

Abagoré b Umwami bagasanganirira
40 Mu gahinga kure
Bakaaza bagahagarara ku Kaarubanda
Ingobyi y Umwami n íiy Umugabékazi
Zikajya mu rugó

Umwam akajya muu nzu
45 Agasetsa kwáa kundí
Ati seka Kaanaka
Ngiiy ínzogá Kaanaak águtuye
Tsinda Kaanaaká
Tsind Uburundi

50 Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa

Ingobyi zóose zaasangániye
Zigateez urugamba ku Kaarubanda

55 Ingabé zigataaha
Bagateerahw íbihubí
Ukó bisanzwé
Zigasubira hagatí y íbitabo

Insánga zigataaha
60 Bagakam amatá
Bakaazana n ínzogá z úubúuki
Zivuuyé mu banyánzogá
Zigaterekw imbere y íngoma
Akazisomaho

Abáana bakanyw amatá
65 Abíiru bagatinduur inzogá
Umutsoob akagororer Umwami
Umwam akagororer Umutsoobe
Umutsoob akíivuga
Ab lintwári bakiivuga
70 Ingoma zikagororerwa
Amapfíiz akagororerwa

Ingoma zigataaha
Zikajya kwaa Cyírima
Zaagerá mw iirémbo
75 Zíjya kwaa Cyírima
Ingobyi zigataaha,
Na Rubanda bakínjira

Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiira
80 Bakayíkamiisha
Bakagabura bagah abíiru

Mu gitóndo zikajíishuurwa zigasiigwa
Abíiru bakagororerwa
Umwam agatsínda
85 Akagir ubujyeri.

Sem comentários:

Enviar um comentário