sábado, 1 de março de 2008

KUMVIRIZA

Abasore na bo bafite umugenzo mubi wo kwumviriza. Abahungu b'abaturanyi, ku mugoroba abakwe batashye, baza mu rugo, cyangwa inyuma y'inzu, bamwe ndetse bagera no mu nzu, kwumviriza uko umukobwa akirana n'uko umuhungu amushobora. Bakagenda bavuga ngo: "Naka ni umugabo koko ". Naho baba batagize icyo bumva na gito, bakagenda bavuga ngo "Naka ni ikiremba ", bakamusebya, ndetse bakaba banamukubita. Umugabo yaba ari ikiremba koko, umukobwa agatinda, ati: "Sinashobora kurisha inda imwe nk'umukecuru, bazamuhe ibyo bariye simushaka".

Kwumviriza ni umugenzo mubi koko. Iyo umukobwa ari umunyamaboko, akananira umugabo bakirana, abaje kwumviriza barikokomora bagacira, kwerekana ko bamugaye ngo ni imbwa, nta muhungu wo kunanirwa n'umukobwa. Iyo bamaze iminsi bumviriza bakamenya ko umukobwa yamunaniye, birabarakaza bakamumufatira.

(IBIHANGO: Aloys Bigirumwami)

IBITEKEREZO KU KUMVIRIZA

Mu by'ukuri, uwo muco usa n'aho wakendereye mu duce twose tw'u Rwanda. Ibyo kuvuga ko ari mubi cyangwa mwiza byagibwaho impaka. Ntitwiyibagize ko kera, uretse ubu usanga n'abana b'ibibondo usanga iby'igitsina babisobanukiwe, akenshi abantu barongoranaga ntacyo bazi ku by'imibonano mpuzabitsina. Ni nayo mpamvu ba nyirasenge bagombaga guhana umugeni(bakamwigisha uko agomba gutanga igituba no gufata umugabo neza Kwumviriza rero, bwari n'uburyo bwo kumenya uko bigenda(kumenya uko umusore aswera ubwa mbere n'uko abyifatamo), no gushyigikira umuhungu. Mu by'ukuri umuhungu yabaga yifitiye ubwoba. Hari n'abo umugeni yamurushaga imbaraga, abaje kumviriza bakamumufasha. Tutavuze n'ababaga batazi aho bashyira imboro, ugasanga bakomeretse imboro yabaye imyase kubera kuyitsindagira ahatari ho nko kuri rugongo cyangwa mu nnyo. Ubu rero, uwo muco, wagiye nka nyomberi nk'ibindi byose biba bitakigezweho kuko amakuru y'uko baswera n'uko baswerwa agenda arushaho kuboneka, bigenda bisimburwa n'ibindi.

Gusa ikibazo mfite ni ukuntu abasore babyifatagamo nyuma yo kumviriza umuhungu wabishoboye. Uwo mushyukwe uturutse kumva undi musore aswera inkumi. Byari bigoye ku buryo umutipe umwe hari ubwo atashoboraga kuba yatinya gufata ku ngufu cyangwa guterura umukobwa. Guterura ni ugutwara umukobwa ku ngufu nyuma ukazajya kwirega.

URWENYA KU KUMVIRIZA

Kera mu Rwanda habaga ibyo bita kumviriza. Ni uko rimwe umusore ajya kumviriza. Hari nijoro rero hagwa akavura ariko katabuza uwumviriza kumva. Agezeyo asanga yatanzwe, undi yahageze, ni uko araza amwicara iruhande.
Mu by'ukuri ntabwo yari umuntu waje kumviriza, ahubwo yari impyisi
yari itegereje ko hagira agahene gaca ikiziriko kagasohoka ikagasama. Ubwo umusore akagira ngo ni mugenzi we waje kumviriza, impyisi nayo ikibwirako ari indi mpyisi yaje kwishakira amahaho.
Biratinda, bigeze aho impyisi yumva imvura irayirembeje, amazi yuzuye mu bwoya. Igira itya irikunkumura, izunguza umutwe maze amatwi arakubitana, biravuga cyane. Umusore agirango bivugiye imbere mu nzu, arahindukira ati: Umva sha! Ya mpyisi ihita imushiha amazuru n'umunwa irirukanka.


INKURU BIFITANYE ISANO

Umuranga


Imiziro y'Imboro n'Igituba


Kuraguriza Umugeni


Guhitamo Umugeni


Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Kurambagiza no Guhuza Ibitsina


Kurambagiza-Uburyo bwo Kwanga Kuba Inshuti y'Umukobwa Cyangwa Umuhungu mu Kinyabupfura


Kurambagiza-Igihe Cyiza Cyo Gutandukana


Umujinya mu Rugo


"Uburyo Intambara zo mu Rugo Zirangiramo


Menya Kuganiriza Umugabo Wawe


Intandaro y'Ibibazo byo mu Urugo Ku Bagore


Ubwoko bw'Amahane


Menya Umugore Icyo Ari cyo Mu Rukundo


Kubaka Urugo Ni Ukuganira


Impamvu Umugore Ahura n'Ibibazo mu Rugo


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II


Intambwe 10 Zo Kureshya Umukobwa cyangwa Umugore


Uko Umugore Areshya Umugabo


Inshuti y'Igitsina


Kwibagirwa


Kubaho Wenyine


Bombe Iguturikiye mu Maso


Intambwe zo Kubaka Urugo Ruhire


Ntimukimane


Indaya Zirashukana


Imyitwarire Ikwiriye Abagore


Dore Umugore w'Umutima


Mu Ijuru Ntibarongorana


Ibyo Gusenda Umugore


Ibyo Yesu/Yezu Yita Gusambana


Rosata-


Igituba,Umugore n'Ubwiza


Mbese Inzobe nibwo bwiza?

Sem comentários:

Enviar um comentário