sábado, 1 de março de 2008

GUSHYINGIRA NO GUSHYINGIRWA

Ubukwe butaha ni joro. Umugeni agera mu rugo rw'aho ashyingirwa bumaze kugoroba neza. Iteka umugeni asohorera mu rugo rw'isugi umugabo n'umugore bakiriho, kugira ngo bazabeho kandi babyare. Kera umugeni yageraga ku irembo, akagendera mu kirago, ngo batamubona.

Iyo ari umugeni wakowe inka, bagera ku irembo bagaca agati ku bikingi by'amarembo bakakajugunya mu ngobyi, bagahagarara aho; nuko sebukwe akaza akamuha inka, ni yo bita inka y'irembo. Mu Rukiga batanga intama, bakamukubita n'icyuhagiro. Icyuhagiro bagiteresha ikibonobono n'umukunde, umwishywa n'umucyuro, umugobora n'umutabataba, ubugatura n'umurinzi, umuseke n'umusange, amazi n'ingwa. Babimukubita mu gituza no mu gihumbi. Nuko umugeni akinjira mu nzu, agasanga sebukwe yicaye, akamwicara ku bibero. Iyo sebukwe yapfuye, yicara ku bibero bya nyirabukwe. Ababyeyi bombi baba batakiriho, umugeni akakirwa n'umugabo we.

Ahandi baraza, bakagera mu rugo bugorobye, bagahagarara ku irembo, bagatanga inka y'irembo, bati: " Tubahaye inka ya N..." Bati: "Turayishimye". Nuko umwe mu basangwa akaza akabaka intwaro, ati: " Nimuntize ". Bagasanga bene urugo bacanye umuriro ukomeye, abakwe badendeje aho; bakabicaza aho bashashe ibirago.

Ahandi iyo umugeni amaze kugera mu nzu, abakwe bakomeye babaha iyabo nzu. Iyo binjiye abakwe b'umuhungu bari mu nzu, bati: " Murakaza ". Abaje bati: " Muragasangwa ". Bose bakaramukanya. Abahetsi bakabashyira ukwabo, bakabaha inzoga. Baba bafite umuntu mukuru uyibafatira.

Ahandi, iyo umugeni ageze mu irembo, nyirabukwe na sebukwe bazana intebe, igisabo, umwuko, ingasire n'umuheto, nyirabukwe akicara ku ntebe mu muryango sebukwe akajyana umuheto akawuhereza umugeni, agatega amaboko, kumwe hasi ukundi hejuru, umuheto bakawutambika mu irembo; ngo kirazira nta mugore umanura umuheto, ingasire barayikandagira, kugira ngo niyambuka umugezi bitazagira icyo bimutwara, ngo bitazamubuza kubyara; igisabo ni icyo kugira ngo nacunda inka ntizizagire icyo ziba.

Ahandi, umugeni agera mu nzu, agasanga sebukwe na nyirabukwe bicaye mu muryango, sebukwe afite umuheto, nyirabukwe afite igisabo giteretse ku rugata n'umubirikira hejuru yacyo. Nuko umuhungu urongora akicara ku bibero bya se, umugeni akicara ku by'umugabo we; kuva uwo munsi umukobwa akaba abaye uw'uwo muryango wose. Se agahereza umuhungu umuheto, umuhungu akawuha umugeni; nyirabukwe na we akamuha igisabo kiri ku rugata n'umubirikira ugipfundikiye. Nuko umugeni agahaguruka, ibintu bakabishyira mu myanya yabyo; umuheto mu ntendeko y'intagara, igisabo mu njishi. Guhera ubwo umugeni akaba yeguriwe ibintu byo muri urwo rugo byose, nta ngaruka mbi.

Ubundi, sebukwe w'umugeni araza akicara mu muryango afashe mu ntoki igisabo gipfundikijwe ivurwe n'imitaba. Umugeni akaza akamwicara ku kibero. Sebukwe akamuha inka; nuko akajya munzu.

Ahandi kandi, umugeni asanga nyirabukwe cyangwa sebukwe, cyangwa umugabo we, yicaye mu muryango afite umuheto, maze ingobyi bakayimwururukiriza ku bibero, ati: "Nguhaye inka ya N..." Ni yo nka y'ibibero. Abadatunze inka, batanga isuka cyangwa intama. Nuko umugeni bakamujyana mu mbere no ku buriri, umugeni akaryama aho bamusasiye; bagakura amaboko mu ngobyi. Abakobwa bazanye umugeni bakamwicara iruhande, abasangwa bakicara ukwabo, bakagera igihe bamenyeranye, bakaganira, bakabyina, ariko birinda kwivanga.

Icyo gihe, umuntu babigeneye wicaye iruhande rw'iziko akenda uburo buri ku nkoko itagira ibara akabuterera mu ziko, ati:" Witwica, dore umugeni tugucyuriye." (Abwira umuzimu ashaka kugusha neza.)

Ahandi, ni nyirabukwe w'umugeni wicara ku ntebe mu muryango, maze umugeni akaza akamwicara ku bibero, ariko yihishe mu kirago. Nuko abamukikije bakavuza impundu, abazi kwivuga bakivuga. Umugeni bakamuha umuringa, agahaguruka akajya mu nzu.

Imishyingirire yo mu bakene si imwe n'iyo mu bakire; ariko ntibitandukanye bikabije. Umukire iyo agiye gushyingira umukobwa we, ashaka ibyo azajyana bya ngombwa byose, bikitwa ibirongoranywa. Abakene bambika umukobwa wabo gusa, bakajya kumushyingira. Iyo hahise icyumweru cyangwa bibiri, babonye inzoga, n'amata, ibyansi bibiri.




IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário