sábado, 1 de março de 2008

GUKWA-INKA

(bakwa inka, amatungo, amasuka, amafaranga; abatabifite bagatenda)
Iyo igeze aho, baherako bakayirasa, ikiremve bakakirya, yaba ikamwa bakayikama, bakayinywa amata, ngo ejo batazavaho bibagirwa bakayikamira undi batari bayinywa, ngo kirazira. Umuntu wakoye inka, hanyuma agapfusha sekuru cyangwa nyirabukwe, iyo bagiye kumwerera, batumira amata ya ya nka, ngo na yo ize kwera, kuko iyo nka batayizanye ngo amata yayo acundwe mu yandi y'ubwere, ngo baca ukubiri na yo, nta muntu w'aho, ari se, ari umwana, wayinywa amata, ngo bahumana; naho iyo yereye hamwe n'andi, barayinywa ntakizira.

Abandi b'abatunzi cyane, bazana inyana ebyiri, ishashi n'intoya. Bagahitamo inkuru, intoya igasubirayo, ikazagaruka iherekeje umugeni.

Inyana bajya gukwa, barayicanira, iyo igeze iwabo w'umukobwa, musaza w'umukobwa azana icyansi akayikama agapfuriramo ubwoya, ngo ni amata, agahereza se w'umukobwa. Birumvikana ko mu by'ukuri, nta mata iyo nka iba ifite, ariko biba ari ukurangiza uwo muhango wo kuzaba imbyeyi.

Uje gusaba, yicara mu mfuruka yo haruguru, usabwa umugeni akicara mu mfuruka yo hepfo, abandi bazanye n'usaba babicaza mu muryango no mu rugo. Iyo usaba ageze aho aje nijoro, yicarana na nyir'urugo mu kirambi, abandi bazanye na we, ntibarenge inkingi ya mbonabihita, babicaza mu muryango.

Mu batunzi, ni inka ijya gutebutsa, ikagenda yitwa n'inkwano. Abatebutsa barayijyana bagera hafi y'urugo bagatuma bakabitegura, bagasasa ibirago; byarangira bakabahamagara, abagore n'abakobwa bari aho bakabasanganiza impundu. Bagahabwa inzoga nyinshi; nuko usaba ati: "Maze iminsi, mwarabajije, none nimumbwire niba munyima munyime, niba mumpa mumpe ". Nyir'urugo ari we nyir'umukobwa ati: " Nakubwiye ko nzabaza abavandimwe n'inshuti, none barampakaniye ngo nta cyo twigeze dupfa, umugeni ni uwawe nta handi tuzamushyingira; icyakora ni muto, ntarakura wigira ubwira ". Usaba ati: "Urampemukiye, kandi ari byo twari twarasezeranye, n'inzoga zirahiye, nararangije, none se ko wari wambwiye ko uzabaririza, aho none nta cyaha nzira ? " Unsezerere ahubwo. Nyir'umukobwa ati: " Genda umare iminsi umunani ". Usaba ati: "Sinarindira iminsi umunani, ni ukunyangiriza, inzoga zahiye, natoye abakwe ibyanjye nabirangije, ntegeka cyangwa unsezerere njye ahandi ". Nuko se w'umukobwa ati:" Noneho jya gushaka inkwi ejobundi nzagushyingira, ejo uzanyoherereza inzoga ya nyina w'umwana y'ikizeneko ". Usaba agataha akajya kwitegura; bukeye akohereza inzoga y'ikizeneko. Nyir'umukobwa akabatumaho ati: "Ndabashyingira iri joro ".

Abandi babanza kuvugana umunsi wo gutebutsa; mu gitondo bakohereza inzoga zo kwirirwa banywa ngo n'iyo kuvuga ko ejo batazanywa amazi. Nimugoroba bakajyana inzoga eshatu, bakazinywa; mu gicuku bakaza gutongana, bakabwirana amagambo mabi cyane, bagaterana ibishirira; bakishima ngo bashyingiye abagabo bazabarwanaho. Mu gitondo bakababwira igihe bazabashyingirira.

Gukwa no gutebutsa iyo birangiye, babaza igihe cyo gushyingira, bakakivuga. Iyo igihe kigiye kugera, bahura amasaka, bagasya bagasabika, bagasembura, bagashigisha, bagatora n'abaherekeza babyitayeho. Baraye bari bushyingire bakiboneza bose, iwabo w'umuhungu n'iwabo w'umukobwa. Mu gitondo cya kare kare, bakohereza inzoga ya nyina mu ntango ngo n'iy'icyimutso cyangwa iy'ikizeneko. Ujyanye iyo nzoga ya nyina w'umukobwa, ntawe baramukanya, kandi ntataha iwe, ngo adatanga umukwe kwegerana n'umugore ngo akaba amwiciye ibyara. Iyo nzoga ni yo ihagurutsa umukobwa, ndetse ngo baranyurana. Mu gihe bahagurutsa umugeni, bajya kumwambika, batumiza inzoga y'urwambikiro. Uzanye inzoga y'icyimutso ati: " ngo ni ubwa none". Bati: " Ubukwe ni ubw'ejobundi nta bukwe budasibira. "

Igihe bazirikana ko isaba rirangiye ndetse n'inkwano zatanzwe, baritegura bakubaka inzu, ikabumbirwa, igakingwamo insika. Nuko bakenga bagashigisha inzoga, zamara gushya, bakajya gutebutsa.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário