sexta-feira, 13 de fevereiro de 2009

Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

UMUVUGIZI WA FDLR YATANZE IMIHOHO

Posted: 13 Feb 2009 10:01 AM CST

Lt. Col. Michel Habimana, alias Edmond Ngarambe umuvugizi wa FDLR yihaye abasirikare b'u Rwanda.Uyu musirikare mukuru akaba yarihaye ingabo z'u Rwanda nyuma y'abandi barwanyi ba Fdlr babigenje batyo nyuma y'ibitero bakomeje kugabwaho n'ingabo za kongo n'iz'u Rwanda zibumbiye muri Umoja Wetu. Mu Kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Michel Habimana alias Edmond Ngarambe yavuze ko yigeze no kuba intumwa ya Fdlr mu Bubiligi, Zimbabwe na Tanzania. Ngarambe arubatse afite abana batatu bavukiye mu ishyamba. Yabwiye umunyamakuru ko ari byiza ko n'abandi bayobozi ba Fdlr bahagarika intambara kuko ngo irimo kwica abantu benshi abandi bagahunga.

URUGWIRO-INTUMWA YA ONU OBASANJO ASHYIGIKIYE UBUFATANYE BW'U RWANDA NA KONGO MU KURWANYA FDLR

Posted: 13 Feb 2009 09:49 AM CST

kagame-obasanjo
Intumwa ya Onu Olusegun Obasanjo ashyigikiye Umoja wetu, aribwo bufatanye hagati y'u Rwanda na Kongo mu kurwanya Fdlr. Obasanjo,Umuhuza hagati ya Kongo CNDP ya Laurent Nkunda mu biganiro bagiranira i Nairobi avuga ko ibganiro bikomeje gutera imbere nubwo intambara yo itoroshye muri Kongo ibyo yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ari kumwe n'umukuru w'igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame muri Village Urugwiro ejo hashize

Sem comentários:

Enviar um comentário