- UBWIRU-INZIRA Y'URUGOMO
- UBWIRU-INZIRA Y'IKIROGOTO
- UBWIRU-INZIRA Y'IINKIIKO YABYAY UMUGARU
- UBWIRU-INZIRA Y'IINTEEKO
- UBWIRUINZIRA YO KWAMBIK INGOMA
- UBWIRU-INZIRA YO KWASIIRA
- UBWIRU-INZIRA YA MUHEKENYI
- UBWIRU-INZIRA Y'INZUKI
- UBWIRU-INZIRA Y'UMUHIIGO
- UBWIRU-INZIRA YA KIVU
- UBWIRU-INZIRA YA RUKUNGUGU
- UBWIRU-INZIRA Y'UURWIHISHO
- UBWIRU-INZIRA Y'ISHOORA
- INZIRA Y' UUBWIMIKA
- UBWIRU-INZIRA Y'UMURIRO
- UBWIRU-INZIRA Y'UMUGANURA
- UBWIRU-INZIRA YA GICURAASI
Mostrar mensagens com a etiqueta ubwiru. Mostrar todas as mensagens
Mostrar mensagens com a etiqueta ubwiru. Mostrar todas as mensagens
terça-feira, 27 de outubro de 2009
Ubwiru
terça-feira, 4 de março de 2008
Umurage w'Abakurambere-Ubwiru
Urugero rwa kane twatanga ni Ubwiru. Imihango y'Ubwiru yagiraga abiga amagambo yayo, bakayafata mu mutwe, igihe cyagera bakaza bakabivuga, nk'uko abandi bajya gushaka ibyanditse mu bitabo. Iby'Ubwiru nabyo Abami bajyaga babikurikirana, ngo hatagira igitakara cyangwa kigahinduka, kandi bwaragombaga kuguma uko bwatanzwe kera.
Ubwiru bwabwiwe Padri Kagame mu mwaka wa 1945, arabwandika, hanyuma buza gusohorwa na M. d'Hertefelt & A. Coupez mu wa 1964, mu gitabo bise "La Royauté sacrée de l'anéien Rwanda". Icyo gitabo kirimo Ubwiru uko Padri Kagame yabwanditse mu kinyarwanda, maze abo bagabo babuhindura no mu gifaransa, babisohora mu gitabo kimwe.
Imihango y'Ubwiru bayita "Inzira": Inzira y'Umuriro, Inzira y'Ubwimika, Inzira y'Umuhigo, iya Gicurasi n'iy'Umuganura, bityo bityo. Mu gitabo cy'abo banditsi harimo Inzira 17, ariko Kagame yavuze ko yasanze ari 18. Ngo ibuzemo yitwa "Inzira y'Amapfizi". Twizere ko bazayisanga mu bintu bya Padri Kagame, aho ababisigaranye bazabitunganiriza.
Ubwiru bwabwiwe Padri Kagame mu mwaka wa 1945, arabwandika, hanyuma buza gusohorwa na M. d'Hertefelt & A. Coupez mu wa 1964, mu gitabo bise "La Royauté sacrée de l'anéien Rwanda". Icyo gitabo kirimo Ubwiru uko Padri Kagame yabwanditse mu kinyarwanda, maze abo bagabo babuhindura no mu gifaransa, babisohora mu gitabo kimwe.
Imihango y'Ubwiru bayita "Inzira": Inzira y'Umuriro, Inzira y'Ubwimika, Inzira y'Umuhigo, iya Gicurasi n'iy'Umuganura, bityo bityo. Mu gitabo cy'abo banditsi harimo Inzira 17, ariko Kagame yavuze ko yasanze ari 18. Ngo ibuzemo yitwa "Inzira y'Amapfizi". Twizere ko bazayisanga mu bintu bya Padri Kagame, aho ababisigaranye bazabitunganiriza.
UBWIRU-INZIRA Y'IKIROGOTO
Iy íbintu byabaayé nk íbindi
Umwam aba yáapfúuye
Umutsoob akamuc inzár akamwógosha
Yab átabíiz ubwé
5 Akager agah und úzi kwóogosha
Ntazaagir Umwami wúndi yoogósha
Cyáng úmwána w Umwami
N úundí w Umunyigínya wéese
Ntagire n úundí muntu yongéra kwóogosha
10 Isunzu ry é bakaryogosha bátaritándukanya
Rikuururukirizwa ku kiremu cy úmutaaba
Bárifata néezá bakabíbiika
Uwó kwaa Ndunguts akaaza
Agakubit uruugi rwó hagatí kwaa Cyírima
15 Bati n iikí ?
At Umwami yaatánze
Umunyákabágar akaazan umushyó weejéj intaama
Agac indásaagw enyé kurí Karínga
Ati Shóobuja yaatánze
20 Aríko tuzaagushumbuush undí
Nó kuu ngabé zóos atyó
Uwó kwaa Ndunguts akaaza
Agashinguuz inkingi y ámacúmu
Amazu bakayakuurah údusongero
25 N ígikingi cy íirémbo
Amapfíizi bakayakuura muu nká
N ábagabo mu bagoré
N íbindi byóse
Bagaháguruka bakajya mu rwóserezo
Bagakuur umunyábwoko bwizá muu nzu
30 Uyifit arí níni
Bagakuura mw íinsíiká n ínkingi
Urutára bakarwubaka mu kirambi rúbogetse
Bagacukura munsí yáa rwo
Amapfíizi yé bakayabiikiirir aho
35 Imfíizi yó muu Nyúbahiro
Bakayibamba báyihagaritse
Bádakurúr impande
Báyikuruz imivumú y ímitaaba
Bakahabiikiirira n íimfíizi y íntaama
40 Bakarambikahw íkirago cy ígikángagá
Umutsoobe w ísug ákaaza
Akamukamir amatá y 'Iinyúbahiro
Mu kiganza cy íburyó
Bakaryamiishah úmusayá w íburyó
45 Bagacaana harya nó hino
Bakootsamó záa nyama na záa ngimbu
Bakajya bákuya mu kiganza
Nó ku musayá nó mw iibéere
Inká z ígicúba cy 'Iinyúbahiro
50 Zigakámwa bagacúnda
Bagasiig umugogó
Bakarambuur imyanya yóose
Itár úukwo kubóko kw íburyó
N áamáaso bakayambura
55 Básubizayó n úrurími
Bagakanda kuu nda
Amahérezo yabyará
Akabyarira mu kiganza
Cyángwá mu musayá
60 Cyángwá mw iibéere
Yabyará bakavuz impundu
Yamará kureeb icy ábyayé
Bakamubumb amáaso
Bakamwambik ishyíra
65 Bakamwambik uruhú rw íimbáka
Bakarumushyira mu gihumbi
Rusánga rwó muu Nyúbahiro
Bakayimuzingiramó
Ku maguru bagashyirah úruhú
70 Rwaa Rúsanga rw íntaama
Yabyar úrugomo
Bagakuuram úrunyó rumwé
Bakarushyira mu gicúba cy úmurinzi
Bagashyiramw ámatá yó muu Nyúbahiro
75 Izindi bakaazan urugimbu
Bagakóngeeza bázitwika
Ku kintu baazihunguriyehó
Yab ábyáye rumwé
Biba bírangiye
80 Yab ábyáy urugomo
Bakazaagir inzira y urugomo
Bakajya báazana yáa matá
Bakajya báshyirahó duké
Murí cyáa gicúba
85 Nóone hó bakaazan amabóko
Bagashyir ibiganza kuu ntúgu
Agakuukira mw iiráaro
Nyir'úrugw ágasanganira
Afít umutárati n írasaago
90 Bakanyuranira mu muryángo
Akagend ubutáror ínyuma
Bwacy ágakeberw isambu
Akuubak imbere yáarwo
Akarurinda ngo hatagir ígití kihavá
95 Umugog úkajy i Rutáre
Ugasanga báaruujuj urugó
Ukajya muu nzu yó mu gikaari
Hakaráariirwa bakajya báhindana
Bakiicara gusa ntibásase
100 Kamber íkab urukámiro
Bakaazana cyáa gicúba cy írerero
Gihorá kimugend imbere
Kigaham aho
Bakagumiriza bagakómeera
105 Améez agahit ar áané
Umuns abáana b íbwami boogóshwa
Inzogá zikaba záaratúruts ibwami
Iy ínturíre n úubúuki
N íhembe ry ínzovu
110 Bagatumiz inká
Yó mu Muhooz ikámwa
Bagafukura murí yáa nz ikibúmbiro
Záa nzogá zómbí zikajy imbere yé muu mvá
Bati dor inzoga
Umwam ahoran inzogá
115 Bakaazan ihembe ry ínzovu
Bakagerekahw íbyuhagiro byiizá
Ng Umwam ahor ar íinzovu
Bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
Bakayamushyir imbere
120 Aryámiy iburyó
Ay 'Umuhooz akajy inyuma
Muu nkongooro z ímirinzi
Ngo dor amatá y 'Umuhoozi
Umwana wáaw azaaguhoorera
125 Bagasiisibiranya
Ahó yeerékej amáaso hó mu rugó
Bakahafukura bakabyarira hó cyáa gicúba
Bakaazan imivumú n ímiseké
Ukó basanzwé bábigira
130 Iyo babyarír imáana
Ku kibero cyó haruguru
Ahó yeerékej uruhanga
Bakahabyarir umutaaba n úmukó
By ísengero haanyuma
135 Ngo bajyé bámenya
Ahó yeerékej uruhanga
Yáa nzu bakayikingiish uruugi rw íngesé
Bakaruca mw áamáas abiri
Bakamar imyák iné
140 Bagac imitéezi ya yáa nzu
Ngw izáahwamé vubá bágihari
Umwáka wa káne wahitá
Ibwami bakooherez inzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
145 N íimfíizi n íngumba
Bagatumiza n íinká zó kugorora
Zinganá n úmubaré w áabíiru cúmi na bane
Umutsoob akaaza
Agaseng umukúrambere weeréwe
150 Ati dor inzogá ya Káanaaká
Y ínturíre n íiy úubúuki
Ngiiy ímfíizi ngíiy íngumba
Tsindir igihúgu cyaa we
Umutsoob agaháguruka
155 Yager 'i Rutáre
Akabishyikiriz Umunyámugogw ágatúura
Akabanza gupfúkam imbere ya yáa nzu
Ati seka Kaanaka
Dor inzog Umwam akwoherereje
160 Y ínturíre n íiy úubúuki
Ngiiy ímfíizi ngíiy íngumba
Ngiiz íngabo záawe zagutabaayehó
Nóone ziragutabaarukiye
Ngiiz íngororano
165 Umunyámugogw ágatúura
Byarangír agapfúkama
Ati nagútabaayehó
Nóone ntabaarukiy umwána waa we
Ndaseezeye
Umutsoob ati dor ingororano
170 Ibwami baguhaye
Umwíru wées akaaza
Agapfúkam agaseezera
Umunyámugogw ákagorora
Bagaháguruka bakaaz ibwami
175 Bagahaabw ibikingi
Aríko ntibáger ibwami
Indamútsa yé batabaaranye
Yahóz ijíishwa murí Kamberé
Igatabaarukanwa na wáa Mutsoobe wakámye
180 Akayigumana mu gikingi cyé
Iy ár Aabami b Iinká
Uwashóoy agum i Rutáre
Abanyáatwá bakamubahó nka mbere
Mutára yazáatánga
185 Akooserezwa mu Museké wa Kabuye
Akahav akajy i Joma ryaa Ruhanga
Umuns ibwami boogóshwa
Iryo joro bakabyarira Cyírim i Rutáre
Mutár akagum i Joma
190 Kiger akaba yáriimiy i Bwánacyambwe
Umunsi yambúts azá muu Ndúga
Iryo joro Mutár akambukira mu Kináni
Akaaza gutéeker ink 'i Gaséke
Ubwo Rugab ikava mu Bakóobwá
195 Ikaaza kuramuts i Gaséke
Iy íshaajíishij icyahi
Iremwa n íinká yó muu Mvúgo
Zó kwaa Rwángampuhwe
Gishyoz íkagaruka gutéeka
200 Umugabékazi ní kimwé
Bitandukanir aha
Ntaa shyír agirá
Ajya mu ruhú rwó muu Nyúbahiro
Abaabwahó n ábagoré cúmi na babiri
205 Mu myák ibiri
N áaméez abiri yó kwirabura
Ntaagir íhembe ry ínzovu muu mvá
Ntaahaabw ímbáka
Ntaa n ámatá y 'Umuhoozi
210 Bakamukenyez impuzu y úmutaaba
Agomba kujy abó batabáaj umugabo wé.
UBWIRU-INZIRA YA RUKUNGUGU
Iy ínzira ya Rúkungugu yateeyé
Ab ar áamapfá
Akarumby amasaká
Akurumby imyáka yóose
5 Bakaraguriz umurwa
Wa Mujyejuru na Búhimba m úumwé
Uwerewe bakawutanga hw íbibanza
Hakuubakwa na rubanda rwóse.
Haamara kúuzura
10 Umwam akahábyukuruka
N ímihango n íngoma zé
Bagahamagar Umwénenyabirungu
Akaba yáragénjeje
Umwari w úmutáranzá
15 Wó mu kigabiro kimwé
Cyó mur íiyo mirwa yómbí
Agaháguruka n ímirimo y íibyúma
Akabaaz íngoma
Akayúuzuz ikaaza
20 Igataahira kwaa Cyírima
Haabá háareerewe n íinká
Urwo ruhw ákab ari rwó bakaná
Haabá háareerewe n íkindi kiragúzwa
Bakaazan imfíizi
25 Yó muu Ndwanyi nzima
Itágir ígisáre
Itágir úbusembwa
Máze bakayíbiikiira
Bagatum úmutsoobe
30 Mu Rutágara rwaa Kígarí
Akajya kwend umutíma wáayó w úmukóre
Bakaazan igicúba
Bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
N ícyuhagiro cyuhágir umw?mi
35 Bakaazan inzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
Umwénenyabirungw akaaza
Agateer icyahi cyó mw iisembe
Akuuhagir imbere
40 Na yáa matá na záa nzogá
Agasenga
Byós afátanije n úmwami
Ukó bisanzwé bígenda mw iirema ry íngoma
Bat aya n áamasugí (n íbindi)
45 Bat aya n áamatá (n íbindi)
Bat iyi n íinturíre (n íbindi)
Bakaazana yáa mitíma bakabúgaaniza
Ukó bisanzwé
Bat iyi n íimitíma
50 Umwam ahoran umutíma (n íbindi)
Bakaazan icyahi cyó mu ruhánga
Umwam agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Agah Umunyákabágari
55 Agateerahw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah uzi kurema wées akarema
Agasig urukob úmwam azúuzuza
Bagatumiz imfíizi yó muu Ndwanyi
60 Bakayíbiikiir ikayisiiga
Bagatumir ibicúba by ímirinzi
Byó muu Ndoha bibiri
Mu Kazíbazíba kaa Nzaratsi
Bagatumir ícyuhagiro
65 Cy úmukóre n íicy úmugarura
Ingom igacyurwa n ízindi z ímivúgo
Bakaazana cyáa gicúba
Kirí mw ícyuhagiro
Cy úmugarura n úmukóre
70 Abaragúza b áabíiru
Bakajya muu nzu
Bakaazan inkooko n ínzogá
Umutsoob agafat ingororero
Arí kwaa Mútara
75 Arí kwaa Cyríma
Bagasenga yáa ngoma
Bati seka kaanaaka
Dor íngoma yaa we Mivumbi
Iguhé guhabuur imvúra
80 Imvúra níigwé mu Rwanda
Dor igicúba cy úmurinzi
Dor umwána w úmutsoobe
Ugíiye kubyúts imvúra
Tsind amapfá
85 Umutsoob agahagurukan igicúba
Kirímó wáa mukóre
Ujyá kubyúts imvúra
Akabyutsa Bwéramvúra
Akabyutsa Ndoha
90 Akabyutsa Nyabuhe
Akabyutsa Zína
Akabyutsa Nyamvúra
Akabyutsa Ruréngampíso
Ukó babyuts áti mbyukij imvúra
95 Agahinduuran igicúba
Na byáa byuhagiro
Yabyukíishij imvúra
Bikaaza bigateerana n íbindi
Bigateekeeshwa ku gisasir ibw?mi
100 Nuukw imvúr ikagwa
Umwami yashaaká kwungur imirwa
Akayungura
Akava háa handí
Urwo rugó rukagir umugeni
105 N íinka záa rwo
Igicúba kikajyamw ímiyobora y ínyundo
Bikajya bíshyirwamw íbyuhagiro.
Ab ar áamapfá
Akarumby amasaká
Akurumby imyáka yóose
5 Bakaraguriz umurwa
Wa Mujyejuru na Búhimba m úumwé
Uwerewe bakawutanga hw íbibanza
Hakuubakwa na rubanda rwóse.
Haamara kúuzura
10 Umwam akahábyukuruka
N ímihango n íngoma zé
Bagahamagar Umwénenyabirungu
Akaba yáragénjeje
Umwari w úmutáranzá
15 Wó mu kigabiro kimwé
Cyó mur íiyo mirwa yómbí
Agaháguruka n ímirimo y íibyúma
Akabaaz íngoma
Akayúuzuz ikaaza
20 Igataahira kwaa Cyírima
Haabá háareerewe n íinká
Urwo ruhw ákab ari rwó bakaná
Haabá háareerewe n íkindi kiragúzwa
Bakaazan imfíizi
25 Yó muu Ndwanyi nzima
Itágir ígisáre
Itágir úbusembwa
Máze bakayíbiikiira
Bagatum úmutsoobe
30 Mu Rutágara rwaa Kígarí
Akajya kwend umutíma wáayó w úmukóre
Bakaazan igicúba
Bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
N ícyuhagiro cyuhágir umw?mi
35 Bakaazan inzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
Umwénenyabirungw akaaza
Agateer icyahi cyó mw iisembe
Akuuhagir imbere
40 Na yáa matá na záa nzogá
Agasenga
Byós afátanije n úmwami
Ukó bisanzwé bígenda mw iirema ry íngoma
Bat aya n áamasugí (n íbindi)
45 Bat aya n áamatá (n íbindi)
Bat iyi n íinturíre (n íbindi)
Bakaazana yáa mitíma bakabúgaaniza
Ukó bisanzwé
Bat iyi n íimitíma
50 Umwam ahoran umutíma (n íbindi)
Bakaazan icyahi cyó mu ruhánga
Umwam agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Agah Umunyákabágari
55 Agateerahw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah uzi kurema wées akarema
Agasig urukob úmwam azúuzuza
Bagatumiz imfíizi yó muu Ndwanyi
60 Bakayíbiikiir ikayisiiga
Bagatumir ibicúba by ímirinzi
Byó muu Ndoha bibiri
Mu Kazíbazíba kaa Nzaratsi
Bagatumir ícyuhagiro
65 Cy úmukóre n íicy úmugarura
Ingom igacyurwa n ízindi z ímivúgo
Bakaazana cyáa gicúba
Kirí mw ícyuhagiro
Cy úmugarura n úmukóre
70 Abaragúza b áabíiru
Bakajya muu nzu
Bakaazan inkooko n ínzogá
Umutsoob agafat ingororero
Arí kwaa Mútara
75 Arí kwaa Cyríma
Bagasenga yáa ngoma
Bati seka kaanaaka
Dor íngoma yaa we Mivumbi
Iguhé guhabuur imvúra
80 Imvúra níigwé mu Rwanda
Dor igicúba cy úmurinzi
Dor umwána w úmutsoobe
Ugíiye kubyúts imvúra
Tsind amapfá
85 Umutsoob agahagurukan igicúba
Kirímó wáa mukóre
Ujyá kubyúts imvúra
Akabyutsa Bwéramvúra
Akabyutsa Ndoha
90 Akabyutsa Nyabuhe
Akabyutsa Zína
Akabyutsa Nyamvúra
Akabyutsa Ruréngampíso
Ukó babyuts áti mbyukij imvúra
95 Agahinduuran igicúba
Na byáa byuhagiro
Yabyukíishij imvúra
Bikaaza bigateerana n íbindi
Bigateekeeshwa ku gisasir ibw?mi
100 Nuukw imvúr ikagwa
Umwami yashaaká kwungur imirwa
Akayungura
Akava háa handí
Urwo rugó rukagir umugeni
105 N íinka záa rwo
Igicúba kikajyamw ímiyobora y ínyundo
Bikajya bíshyirwamw íbyuhagiro.
UBWIRU-INZIRA Y'UURWIHISHO
Iy Umwami w' i Burundi yapfuuyé
Abatási barabívuga
Umwami ntiyóngere kuráarana n úmugoré
Akaraarana n úumwána w úmuhungu
5 Akaraguriz arí kwaa Sé
Arí kwaa Séekúru
Akagend akajya yó
Ingabé zigahaguruka kwaa Cyírima
Zikaaza zigahagarara kw iirémbo
10 Umutsoob akaazan imbúto
N ínzogá muu mpéerezo n íngororero
Agasets ati seka Kaanaka
Abami baguseezeyehó
Bagiiye mu rwíhisho
15 Tsinda Kaanaaká
Tsind Uburundi
Bagaháguruka bakambuk udushanga tubiri
Cyángw útugezi tubiri
Bakajy ahantu h ágakombe
20 Bakajya mur úurwo rugó
Umwam akayoboramó wáa mukúrambere
Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
25 Ingoma zigataah aríko ntibáziheereze
Umurishy ujyána n Ingabe
Ur íinyuma yáazo
Zikaaza zikajya mu ruhimbi
Nyamíband íkaaza
30 Ikajya mu rundi rugó
Umugabékaz akajyana n úmukobwa
Akab arí wé baraarána
Imins ikab umunani
Uwa cyénd íngoma zigasuka
35 Zikíigamburuz ukó bisanzwé
Ingabe zigaheekwa, n Abami
Bakabonez impinga yóose
Ntibóngere kwambuka
Abagoré b Umwami bagasanganirira
40 Mu gahinga kure
Bakaaza bagahagarara ku Kaarubanda
Ingobyi y Umwami n íiy Umugabékazi
Zikajya mu rugó
Umwam akajya muu nzu
45 Agasetsa kwáa kundí
Ati seka Kaanaka
Ngiiy ínzogá Kaanaak águtuye
Tsinda Kaanaaká
Tsind Uburundi
50 Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingobyi zóose zaasangániye
Zigateez urugamba ku Kaarubanda
55 Ingabé zigataaha
Bagateerahw íbihubí
Ukó bisanzwé
Zigasubira hagatí y íbitabo
Insánga zigataaha
60 Bagakam amatá
Bakaazana n ínzogá z úubúuki
Zivuuyé mu banyánzogá
Zigaterekw imbere y íngoma
Akazisomaho
Abáana bakanyw amatá
65 Abíiru bagatinduur inzogá
Umutsoob akagororer Umwami
Umwam akagororer Umutsoobe
Umutsoob akíivuga
Ab lintwári bakiivuga
70 Ingoma zikagororerwa
Amapfíiz akagororerwa
Ingoma zigataaha
Zikajya kwaa Cyírima
Zaagerá mw iirémbo
75 Zíjya kwaa Cyírima
Ingobyi zigataaha,
Na Rubanda bakínjira
Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiira
80 Bakayíkamiisha
Bakagabura bagah abíiru
Mu gitóndo zikajíishuurwa zigasiigwa
Abíiru bakagororerwa
Umwam agatsínda
85 Akagir ubujyeri.
UBWIRU-INZIRA Y'ISHOORA
Abami b Iinká ní babiri
Ni Mutára na Cyírima
Imirwa yáabo n íibiri
Ni Bumbógo na Nyundo
5 Imirwa y ámapfíizi n íiné
Ni Gisánze n 'Umuganzacyaro
Na Rúyumba rwaa Matovu
Na Rúbona rwaa Kagina
Ikibariro cyó gushoora cyazá
10 Abaragúza b áabíiru bagaháguruka
Bakaraguriz imirwa y ámapfíizi
Yóos ukw ár íiné
Uwerewe bakawutangahw íbibanza
Zikuubakwa n 'Abanyoró n 'Abahiiza
15 Ingó zaamará kwúuzura
Umwána w Umutsoob akaaza
Agahaguruts amapfíizi
Akayahagurukiriza kwaa Cyírima
N íngoma z ímivúgo n ábasízi
20 N ábaséngo n ímpará
N ábaja baa Gákondo
Akagend abíikiirw abámburwa
Yagerá kurí wáa murwa
Akahabiikiirirwa kabiri
25 Akahabamburirwa kabiri
Ingoma zikagaruk ibwami
Amapfíiz agahangaariz aho
Akajy azánwa n Umugánurá
Nó gukúura Gicuráasi
30 N úukó baamaz ímanza z í Kámberé
N úukó bungúy umurwa
Ubwo reeró Kigar íkaraaran umwák umwé
Uwa kábiri igasangaana n 'Urwanda
Abaragúza b áabíiru bagaháguruka
35 Bakajya kuraguriza Bumbógo na Nyundo
Uwerewe bakawutangahw íbibanza
Ingó zikuubakwa na Rubanda rwóse
Ingó zaamará kúuzura
Umutsoob akaaza guháguruts Umwami
40 Umwam agaseezerer abanyámahanga
Uwamúciikiye n úwacíikiye Sé
N úwacíikiye Seekúru
Nah úwacíikiye Seekúruza
Ab arí Rubanda mu bandi
45 Ugir iy áajy ákahajya
Utahagír agasigara kur úuwo murwa
Umwam agaháguruka
Yagerá kurí wáa murwa ku Kaarubanda
Akend Ubushingw akenda Rwamútara
50 Abíiru b ábanyákamberé bakend Inyundo
Abanyákamberé bakamujy imbere
N i Kámberé muu nzu
Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Akayobor arí Se árí Seekúru
55 Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntaziteerehw íbihubí
60 Zikajya mu ruhimbi
Akazinduka kare cyane
N Umuheeka n Umutsoobe
Bagatang ibibanza by úrugó
Urwó kwaa Cyírima cyángwá Mutára
65 Rwitáruuy izindi
Rukuubakw iminsi munani
Umunsi wa cyénd ákarubyukurukamó
Yagerá ku Kaarubanda na bwó
Akend Ubushingw akenda Rwamútara
70 Abanyákamberé bakend Inyundo
Ingug íkajy imbere
Abanyákamberé bakamujy imbere
N í Kámberé muu nzu
Akayobora Cyírima cyángwá Mutára
75 Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
80 Akazíheerezwa ntateere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi
Bwacyá mu gitóndo
Bagatumiz imirimo
Umwénemuhind agaháguruka
85 Akajya kuu Nganzo ya Múshongi
Akabyirur umubyirúre wa Nyarushara
Akabyirur uwa Nyamigisha
Akabyirur uwa Mpeteyinká
Akabyirur uwa Nshinjamahúgu
90 Akabyirur uwa Nunguyurwanda
Akabyirur uwa Nyámvúra
Agacur intóorezo munani
N ímihoro munani
N ímbaazo munani
N íinshyáamuro munani
N íngongo munani
95 N ímigera munani
N íbisomyo munani
Akahacura n ámasúk ané
Ikitáhagéra n íicúmu n úmwambi
N úurwógosho
N úmugera n úruhindu
Ibyúma bakabíkwikira
100 Muu ntí z íimyífuuzo
Bakabiizan ibwami
Bakabih Umwénenyabirungu
Akajya ku Cyungo cy 'i Buberuka
Akaharamvur umwari wa Káringa
105 Akajya muu Ndoha zaa Nyántángo
Akaharamvur uwa Cyimumugizi
Akaharamvura n úwa Mpatsibihúgu
Akajya mu Gipfuna cy 'i Buhanga
Akaharamvur umwari wa Kíraagutse
110 Akajya mu Misumba ya Sekera
Akaharamvur akavure k úmusumba
Ibyúma bikagaruk ibwami
Bakabih Umwénefwati
Akajy i Mwurire wa Múhima
115 Akaharamvur ibicúba munani
N ínkongooro munani
N íbirábyo munani
N íbyavuuzo munani
N íintéb enyé
120 Bikaaza ku kiráaro cy Umunyákabágari
Bagatumiz imfíizi yó muu Nyúbahiro
Itár úurukar itáárwanye
Idáfit ímisáre n úbusembwa
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
125 Kandi yabyáy inká nyinshi
Ikazaava mw úmugúta w íinkánda
Umwam azíiyoroosera mw iibúga
Bagatumiz iyó mu Béenemugunga
Itár úurukar itáárwanye
130 Idáfit ímisáre n úbusembwa
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
Ikazaarema Karínga
Bagatumiz iyó mu Batándúra kabiri
Itár úurukar itáárwanye
135 Idáfit ímisáre n úbusembwa
Na yó yabyáy inká nyinshi
Imw íkazaarema Cyimumugizi
Ind íkazaarema Mpatsibihúgu
Bagatumiz iyó mu Basinga
140 Itár úurukar itáárwanye
Idáfit úmusáre n úbusembwa
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
Kandi yabyáy inká nyinshi
Ikazaarema Kiráagutse
145 Bagatumiz umukobwa w Abega
Ni w úb ár íimbere
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz umukobwa w Abakóno
150 Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz umukobwa wó mu Baha
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
155 Bagatumiz umukobwa wó mu Bagesera
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz umukobwa wó mu Batsoobe
Ufíte sé na nyina
160 Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz uwó mu Béenemugunga
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz uwó mu Béenemúnyiga
165 Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz uwó mu Béenecyambwe
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
170 Abakobwa bakaaz ar úumunani
Na básaaza báa bo munani
Bagatumiza na múshiki w úmwami
W ímuhana wons úmuhungu
Uzáamuh ímpundu
175 Bagatumiz inká
Zó muu Nyúbahir enyé
Ebyiri zons ínyána
Na zind ebyiri zons ámamáana
Bagatumiza n íntaama
180 Zó muu Nyúbahir enyé
Ebyiri zons ábáagazi
Na zind ebyir ámamáana
Bagatumiz inká zó muu Ngab ényé
Ebyiri zons ínyána
185 Na zind ebyiri zons ámamáana
Bagatumiza n íntaama záaz enyé
Ebyiri zons ábáagazi
Na zind ebyiri zons ámamáana
Bagatumiz amáazi ya Gísizi
190 Bagatumiza n áya Mbizi
Akaazanwa na Gákondo
Akaaz ar ííkóro
Bagatumiz intango z 'i Buhanga
Bagatumir inkwí z ímiramá
195 Zó hakuno
Umutwar utwár Amayág akaziizana
Bagatumir icyahi cy Ubushingo
Umutwar utwár Ubuyenz akakiizana
Bagatumiz ibiremo by ímitaaba
200 Byó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
N ímivumú yáabyo y ímitaaba
Bagatumiza n ínkuyo y ígihúgu cyóse
Imirim ikab irángiye
Yáa mapfíizi bakayábiikiira
205 Akabiikiirirwa kwaa Cyírima
Kwaa Mútara sé
Bakajiishiish imirinzi n ímitaaba
Yáa nkánd Umwam azíiyoroosera
Mw iibúga
Umunsi w íshishiima ntijyehw ámahwá
210 Ikajyahw íbinyukwe
Ikazoosheeshw ibikúuri
Agaháguruk umwána w Umutsoobe
Akajy i Bumbogo kwend imbúto
Iy úburó n íiy ísogi
215 N íiy ámasaká n íiy ínzungwane
lkaaza mu gaseke k íngori
Gaturútse kwaa Nyírashyénde
N ígiseke cyáaho kiníni
Kizáajyamó yáa nkánda
220 Umwam azíiyoroosera mw iibúga
Bagatumir inzogá y úubúuki
Itúrutse kwaa Múmbógo
N íiy ínturíre yó kwaa Myáka
N íbirago byaa Gákondo
225 By íbikángagá cúmi na bítandátu
By úbwatsi bw úbushikurano
N ímivum ídáshishúye y ímitaaba
Nuuko bakabiizan ibwami
Bagatumir Umutsoobe w ísugí
230 N Umukóobwá w i ísugí
N Uumwénenyabirungu w ísugí
Bakabaha záa nká na záa ntaama
Bakabaha záa mbúto na záa nzogá
Bakabaha byáa bicúba na byáa biremo
235 Bakabah intóorezo n úmuhoro
Bakabah inshyáamuro n íngongo
Bakabah isúk imwé
Bagatumir Umutsoobe mukurú
Uzáajya gusenga
240 Bagaháguruka bakagenda
Bakajya báraarir ubwóko bwizá
Ink ípfúushirije muu nzira
Bakagum aho bagatum ibwami
Bakaboohererez indí
245 Ivunitse cyángw íménets ijíisho
Bakagum aho bagatum ibwami
Bakaboohererez indí
Intaamn ipfúushirije muu nzira
Cyángw ívúnitse
Iménetse s íjíisho
250 Bikaba kwáa kundí bagatúma
Bágira ngo níbager 'i Kigarí
Bazáagerán amasugí masa
Bakambukira muu Nyaruteeja
Baagerá ku murwa wa Kígarí
255 Bakaraara kwaa Kanyantaama kaa Bíraadutse
Wáa Mutsoobe mukur úzáasenga
Akaraar acíiy icyuhagiro cyizá
Akazinduk akarahur umuriro
W íbicáaniro bíbiri
260 Yagerá ku Muram ákuugurura
Akenda na yáa súka [akuugurura]
Agafukur akagira kané
Agaha wáa mukóobwá na wé
Agafukur akagira kané
265 Agaha na wáa Mwénenyabirungu
Agafukur akagira kané
Bagacaanir ibicáaniro bibiri
Icy íinká n íicy úmuramá
Záa nká zigataaha na záa ntaama
270 Agakám Umutsoobe w ísugí
Agakám umukóobwá w ísugí
Agakám Umwénenyabirungu w ísugí
Bakaazana yáa matá bakayaterek aho
Na záa nzogá na záa mbúto
275 Bakenda yáa matá na záa nzogá
Bagakoza mó cyáa cyuhagir icyárimwé
Bakuuhagir umuramá
Wáa Mutsoobe mukur ágapfúkama
Ati gahoran imáana Kigarí
280 Tuuje kwend imitíma y íngoma
Ng Umwami mu Rwand agir úmutíma
Ingoma mu Rwanda zigir úmutíma
Abagabo mu Rwanda bagir úmutíma
Abagoré mu Rwanda bagir úmutíma
285 Inká mu Rwanda zigir úmutíma
Urwanda rwóse rugir úmutíma
Ur uumurama
Umwam ab úmuramé
Ingoma mu Rwanda zib úmuramé
Abagabo b 'i Rwanda bab úmuramé
290 Abagoré b 'I Rwanda bab úmuramé
Inká mu Rwanda zib úmuramé
Urwanda rwóse rub úmuramé
Aya n áamasugi
Umwam ab ísugí
Ingoma z 'i Rwanda zib ámasugí
295 Abagabo mu Rwanda bab ámasugí
Abagoré mu Rwanda bab ámasugí
Inká mu Rwanda zib ámasugí
Urwanda rwóse ruhorán amasugí
Aya n áamata
Umwam ahorán amatá
300 Ingoma z 'i Rwanda zihorán amatá
Abagabo mu Rwanda bahorán amatá
Abagoré mu Rwanda bahorán amatá
Urwanda rwóse ruhorán amatá
Iyi n íinzogá y úubúuki n íiy ínturíre
305 Umwam ahorán ubúuki n ínturíre
Ingoma zihorán ubúuki n ínturíre
Abagabo bahorán ubúuki n ínturíre
Abagoré bahorán ubúuki n ínturíre
Urwanda rwóse ruhorán ubúuki n ínturíre
310 Umutsoobe w ísug ágacyámura
Akagira kané
Ati twacyamur Uburundi kuu ngoma
Twacyamur Ubushúubi kuu ngoma
Twacyamur Ubunyabungo kuu ngoma
315 Amahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayacyamura kuu ngoma
Umukóobwá w ísug ágacyámura
Akagira kan ávúg atyó
N Uumwénenyabirungu w ísugi
320 Agacyámur akagira kané
Na w ávúg atyó
Úmutsoobe w ísug ákagera
Akagira kané
Umukóobwá w ísug ákagera
325 Akagira kané
Umwénenyabirungu w ísugí
Akager akagira kané
Bagafátanya bakadénduura bati
Twadenduur Uburundi kuu ngoma
330 Twadenduur Ubushúubi kuu ngoma
Twadenduur Ubunyabungo kuu ngorna
Amahanga yóos adátuur Umwami w 'Irwanda
Twayadenduura kuu ngoma
Bakager imitíma ya Káring ibiri
335 Bakayishyira mu gicúba
Cyaturúts i Mwurire wa Múhima
Bakajiishiish ikiremo cy úmutaaba
N íinjíishi y úmutaaba
Byó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
340 Bakend iya Cyimumugiz ibiri
Bakayishyira mu gicúba
Cyaturútse mu Gicúba cyaa Nyundo
Bakajiishiisha cyáa kiremo na yáa mivumú
Bakend iya Mpatsibihúgw ibiri
345 Bakayishyira mu gicúba
Cyó mu Gicúba cyaa Nyundo
Bakajiishiisha cyáa kiremo na yáa mivumú
Bakend iya Kíraaguts ibiri
Bakayishyira mu gicúba
350 Cy 'i Mwurire wa Múhima
Bakajiishiisha cyáa kiremu na yáa mivumú
Bakenda záa mbúto z 'i Bumbogo
Bakaziminjiira murí ryáa riba
Bat izi n íimbúto
355 Umwam ahoran imbúto
Y íinká n íiy ábantu
Ingoma z 'i Rwanda zihoran imbúto
Abagabo b 'i Rwanda bahoran imbúto
Abagoré b 'i Rwanda bahoran imbúto
360 Inká z 'i Rwanda zihoran imbúto
Urwanda ruhoran imbúto
Y íinká n íiy ábantu
Bagasúbiranya n ígitaka
Bágira ng umuram útazúuma
365 Abáana b áabíiru bakanywa yáa matá
Záa nzogá zigakómeerwa
Záa ntaama zigasigara kwaa Kanyantaama
Bakaaza báraara mu bwóko bwizá
Ink ívúnikiye muu nzira
370 Cyángw ipfúuy ijíisho
Cyángw írwáy ikindi cyóse
Bakagum aho bagatum ibwami
Bakooherez indí nzima
Kugira ngw ibwarni
375 Hazáager ámasugí masa
Baagerá ku murw umwam ari hó
Bakaraara ku Muheek urí kuu mfíizi
Yáa myari na yáa mitíma
Bigasangaanira kur úuwo Muheeka
380 lbyahi byaraaye bígezwe
Inkobá zaaraaye zíkebwe
Ntibazihárurah úbwoya
Mu gitónd ingoma zigasanganira
Zikabyúkurutsa kwaa Cyírima, Mutára
385 Búkeey Umwam akazinduka kare
Agateer uruganda mu gikaari
Cyó kwaa Cyírima cyángwá kwaa Mátara
Akend inkindi y íntaama
Akavugut akagira kané
390 Agah Umwénemuhinda
Akavugut akagira kané
Agah uwó kwaa Mutamwa
Akavugut akagira kané
Umwam akajy imbere y úruganda
395 Akajya kurí Nyarushara
Akabyirur akagira kané
Agah Umwénemuhinda
Akabyirur akagira kané
Agah uwó kwaa Mutamwa
400 Akabyirur akúuzuza
Akajya kurí Nyamigisha
Bakabikurikiranahó bátyo
Akajya kurí Mpeteyinká
Bakabikurikiranahó bátyo
405 Akajya kurí Nshinjamahúgu
Bakabikurikirana hó bátyo
Akajya kurí Nunguyurwanda
Bakabikurikiranahó bátyo
Akajya kurí Nyamvúra
410 Bakabikurikirana hó bátyo
Icyo gihe bakaba báacuriranyije
Yáa máazi ya Gísizi n áya Mbizi
Amw áráarits andí n úubuhóro
Baayaaritse murí záa ntango z 'i Buhanga
415 Acaanirizwa záa nkwí z ímiramá
Zaatanzwé n úmutware w 'Amayága
Umwam akajy i Kámberé
Kwaa Cyírima cyángwá kwaa Mútara
Umunyákabágar akajya mu ruhimbi
420 Akajiishurura Karínga
Akayih ibirago biné murí byáa bindí
Akajiishuura Cyimumugizi
Akayih ibirago biné na yó
Akajiishuura Mpatsibihúgu
425 Na y ákayih ibirago biné
Akajiishuura Kiráagutse
Na y ákayih ibirago biné
Nguubwó reer úbw íngorna z íngabé
Zigerá ku birago haasí
430 Ubundi zihora kuu ntébe nó muu ngobyi
Umwami n Uumwénenyabirungu reeró
Bagapfúkama bagafátanya
Bagateer ubuhóro kurí Karínga
Bat ubu n úubuhóro
435 Umwami w 'i Rwand agir úbuhóro
Ingoma z 'i Rwanda zigir úbuhóro
Abagabo b 'i Rwanda bagir úbuhóro
Abagoré b 'i Rwanda bagir úbuhóro
Inká z 'i Rwanda zigir úbuhóro
440 Urwanda rw Umwami rugir úbuhóro
Aya n áamáazi ya Gísizi n áya Mbizi
Inká n ábantu mu Rwanda
Bihor ár úurusiz ar íimbizi
Urwanda ruhor ár úurusiz ar íimbizi
445 Bagateer ubuhóro kurí Cyimumugizi
Bakavug ayo magambo
Bagateer ubuhóro kurí Mpats-ibihúgu
Bakavug ayo magambo
Bagateer ubuhóro kurí Kiráagutse
450 Bakavug ayo magambo
Umwám akéeguka
Bakaazana yáa máaz ashyúushye
Umunyákabágar akenda Nyamvúra
Akareeteesha kurí Karínga
455 Akagaragaz inkobá n íbyahi
Akareeteesha kurí Cyimumugizi
Akagaragaz inkobá n íbyahi
Akareeteesha kurí Mpatsibihúgu
Akagaragaz inkobá n íbyahi
460 Akareeteesha kurí Kiráagutse
Akagaragaz inkobá n íbyahi
Akend ingongw akajya kurí Karínga
Akajiishuur inkobá n íbyahi
Akajya kurí Cyimumugizi
465 Akajiishuur inkobá n íbyahi
Akajya kurí Mpatsibihúgu
Akajiishuur inkobá n íbyahi
Akajya kurí Kiráagutse
Akajiishuur inkobá n íbyahi
470 Zóos akazenda mw ímitím isánzwe
Bakaazana yáa myari baaramvúye
Uwó ku Cyungo cy 'i Buberuka
Ukajy inyuma ya Káringa
Uwó muu Ndoha zaa Nzaratsi
475 Ukajy inyuma ya Cyimumugizi
Undí wó muu Ndoha zaa Nzaratsi
Ukajy inyuma ya Mpatsibihúgu
Uwó mu Gipfuna cy 'i Buhanga
Ukajy inyuma ya Kíraagutse
480 Bagahagarika Karínga bakayireebamó
Baasangá yáraríbooye
Iyó ku Cyungw ikayijy imbere
Baasang ítááribooye
Hakiim iyar íisánzwe
485 Ind íkaremw ikajya mu bigamba
Bagahagarika Cyimumugizi bakayireeba
Baasangá yáraríbooye
Imwé yó muu Ndoh ikayijy imbere
Baasang ítááribooye
490 Hakiim iyar íisánzwe
Ind íkaremw ikajya mu bigamba
Bagahagarika Mpatsibihúgu bakayireeba
Baasangá yáraríbooye
Iyó muu Ndoh ikayijy imbere
495 Baasang itááribooye
Hakiim iyar íisánzwe
Ind íkaremw ikajya mu bigamba
Bagahagarika Kiráagutse bakayireeba
Baasangá yáraríbooye
500 Iyó mu Gipfun ikayijy imbere
Baasang ítááribooye
Hakiim iyar íisánzwe
Ind íkaremw ikajya mu bigamba
Inyúbahiro zigataaha
505 Agakám Umutsoobe w ísugi
Agakám Umukóobwá w ísugi
Agakám Umwénenyabirungu w ísugi
Amatá na záa nzogá
Bakabiterek imbere y íngoma
510 Bakajya kurí Karínga
Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí
Bakajya kurí Cyimumugizi
Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
515 Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí
Bakajya kurí Mpatsibihúgu
Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí
Bakajya kurí Kiráagutse
520 Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí
Nóone hó bakazíhagarika
Bakaazan icyuhagiro cyizá
Cyuhágir Umwami
525 Umwami n Umunyákabágari
Bakagikoza murí yáa matá na záa nzogá
Bakuuhagira murí Karínga
Bat aya n áamasugí
Umwam abor ar íisugí
530 Ingoma z 'i Rwanda zihor ar íisugí
Abagabo b 'i Rwanda bahor ar áamasugí
Abagoré bahor ar áamasugí
Inká zihor ar áamasugí
Urwanda ruhor ar íisugí
535 Iyi n íinzogá y ínturíre n úubúuki
Umwam ahoran ubúuki n ínturíre
Ingoma zihoran ubúuki n ínturíre
Abagabo bahoran ubúuki n ínturíre
Abagoré bahoran ubúuki n ínturíre
540 Urwanda ruhoran ubúuki n ínturíre
Umwami n Umunyákabágari
Bakend imitíma ya Káringa
Bagafátanya bakabúgaaniza
Bat iyi n íimitíma y íngoma
545 Umwam ahoran umutíma
Ingoma z 'i Rwanda zihoran umutíma
Abagabo b 'i Rwanda bahoran urnutima
Abagoré b 'i Rwanda bahoran umutíma
Inká z 'i Rwanda zihoran umutíma
550 Urwanda rwóse ruhoran umutíma
Uyu n úumuramé
Umwam ahor ar úumuramé
Ingoma zihor ar úumuramé
Abagabo bahor ar úumuramé
555 Abagoré bahor ar úumuramé
Inká zihor ar úumuramé
Urwanda rwóse ruhor ar úumuramé
Bakend imitíma ya Cyimumugizi
Bakend imitíma ya Mpatsibihúgu
560 Bakend imitíma ya Kiraagutse
Bakayíbugaaniza báfatanije
Bakavug amagambo ya mbere
Aríko kuu ngabé yóos ukw ár éeshatu
Bakajya bágereka hó bati
565 Aríkw ingom igír umutíma ní Karínga
Bakaazan icyahi cyaa Karínga
Bakakiyibambiika mu ruhanga
Umwam agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
570 Agah Umunyákabágari
Agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah umwíru wées uzí kurema
Akarem agasig urukobá rumwé
575 Umwam azíiyuzuriza
Nó kuu ngabé zínd ukw ár éeshatu
Umwam agateer inkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
N Umunyákabágar akabigenz atyó
580 Bagah umwíru wées uzí kurema
Agasig urukob úmwam azúuzuza
Bakaazan Ubushingo
Uwó kwaa Bwám ákajíishuura
Umwam agacíiriir akagira kané
585 Uwó kwaa Bwám ágacíiriir akagira kané
Umwam agashing akagira kané
Uwó kwaa Bwám ágashing akagira kané
Baba báshingira kurí cyáa kiremo
Cyaturútse kwaa Ndungutse ya Nkuuna
590 Umuriro wabyará bakawanduura
Bagashyira mu wund usánzwe
Bakaazan icyahi cy Ubushingo
Umwam agateer inkob ényé
Mu ruhanga nó mw iisembe
595 Agah uwó kwaa Bwámí
Agateera na w ínkob ényé
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah ugir isuku wées akarema
Agasig urukob úmwarn azúuzuza
600 Ubwo reeró twimirij umwák imbere
Ukwézi n Uukwakira
Umusatsi n áakamégeemége
Umupfum úrí ku cyuhagiro n Uumuroha
Inyundo ziraaríira n Iimiyobora
605 Izindi ziri mu rwari kwaa Cyírima
Umwam arahéerezwa mu gitóndo
Akaramukirizw ahw áshaakíye
Agaheerezwa nímunsi
Akiibiikiirir ahw áshaakíye
610 Umurishy ubíikiira n íibihubí
Umurishy ubámbura n íibihubi
Ubw ingoma zóose z 'i Rwanda zikaremwa
Uyifit adáfit ínká
Akayiremeesh intaama
615 Udafit íntaam agashyira hw ímpuzu y úmutaaba
Utabifíte reeró byóse
Iyo ngorn ikajya mu kigabiro
Ntib igíterekerey ukundi
Rubánda bóose bagakaniish uruhú
620 Rw íibára rimwé risa y íbihogó
Ntibáteer indengera
Umushum úkab ikibanga
Utawubóony agashyirah úmutaaba
Utawufít agashyirah úmufúnzo
625 Utabifít agahuuz amabóko
Ingabé zikaremw iminsi munani
Uwa cyénd Umwam akaaza kwúuzuza
Akabanza Karíng akúuzuza
Agakurikiza hó Cyimumugiz akúuzuza
630 Agakurikiza hó Mpatsibihúgw akúuzuza
Agakurikiza hó Kiráaguts akúuzuza
Agaheruuk Ubushingw akúuzuza
Bagafukura mu rugó hagatí
Bakanyuz ubutaka hagatí
635 Ngw inká zidateerána n ínyamáaswa
Imiremuuro y íngom ikajy ukwa yo
Iy Ubushingw ikabyarirw ukwa yo
Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiira
Bakarez umukámo wáayo
640 Bakawusiiga záa ngoma z íngabé
Bakaba báararágurij ahó zizáataahira
Arí kwaa Se árí kwaa Séekúru
Akajya y ágasetsa
Agaheerezw Inyundo
645 Agaheerezw Ubushingo
Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Ingom ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Igataaha Karínga
650 Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Akayih Umwénenyabirungu
Agateera hw íbihub ákagira kané
Akayih uwó kwaa Nyamigez akíiheerereza
Igataaha Cyimumugizi
655 Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Akayih Umutándúra
Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Yarangíz akayíihéerereza
Igataaha Mpatsibihúgu
660 Agateera hw íbihub ákagira kané
Agah Umutándúra
Agateera hw íbihub ákagira kané
Haanyum akayíihéerereza
Igataaha Kiráagutse
665 Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Agah Umwénenyabirungu
Agateera hw íbihub ákagira kané
Agah uwó kwaa Nyamigez akayíihéerereza
Ingoma zigateez urugamba
670 Zíbangikanye hagatí y íbitabo
Inyúbahiro zigataaha
Umutsoobe w ísug ágakáma
Agah Umukóobwa w ísug ágakáma
Agah Umwénenyabirungu w ísug ágakáma
675 Bakaazan inzog ébyiri z ínturíre
N ínzog ébyiri z úubúuki
N ámatá muu nkongoor enyé
Bakabiterek imbere y íngoma
Umwam akaazan agataná
680 Agasoma kurí záa nzogá
Abáana b áabíiru bakanywa yáa matá
Abíiru bakurú bagatinduura záa nzogá
Ingoma zigataaha zikajya mu ruhimbi
Bwirá nínjor Umwam akaakiira
685 Bwacyá mu gitóndo
Zigasubira kwaa Cyírima kwaa Mútara sé
Agaháguruk umwána w Umwam uzíima
Agahagurukana n úuw Umutsoobe
N uubw ubw áabíiru bóose
690 Bameny úmwána w Umwam uzíima
Ubund ab azwí n úmunt umwé
Cyángwá babiri babibwiwe na sé
Imyishywa bakayica mu Gisizi
Bakambukira mu Gisizi
695 Nó ku Káamáato kaa Mugwato
Bakambik umubaré w íbití
Ukó baawubwiwe n íbwami
Akager akagira kané
Umutsoob akager akagira kané
Bómbí bagafátanya bakadénduura
700 Bagah abasare bakabaakiira
Bagasiga bábagerey imitwé
Umwána w úmwam agasubir iwa bo
Uw úmutsoob akajya kuvoorna kurí Kabuye
Akamanukana Gkóndo n Abaríiza
705 Akuugurura kurí Rwézangóro
Gakónd igafukura
Iriba ryamará kwéra
Bakarim amasíndé bakuubak iráaro
Bakanashingiish ibikingi by ámarémbo
710 Na yáa máazi yavoomwé kurí Kabuye
N ímiryángo n ímitaahano
N ímiganda y íimyínjiro
Bigashingiishwa yáa máazi ya Kabuye
Ibyo bití bikavúnwa ntíbitemwá
715 Bayisakaaz urukángagá rw úrushikurano
Bakayiteguur ivubwé n ímyishywa
Wáa Mutsoob akambuka
Agafata mu Gatsaata kurí Rwamútara
Na y ákayuugurura
720 Abaríiza bakayifukura
Iriba ryamará kwéra
Akajya kwúubakir iráar ibwami
Ibikingi by ámarémbo
N ímiryángo n ímitaahano
725 N ímiganda y íimyínjiro
Bigashingiishwa yáa máazi ya Kabuye
Akajy i Muganza wa Kígari
Akahatang ibibanza
Ibikingi by ámarémbo
730 N ímiryángo n ímitaahano
N ímiganda y íimyínjiro
Bigashingiishwa yáa maazi ya Kabuye
Umwána w Umutsoob agasubir ibwami
Bakaazan imfíizi bakaazan ingumba
735 N ínzogá y úubúuki n íiy ínturíre
Umwam agatum Umutsoobe
Ati jy i Gasék ubwiré Cyírima
Ut Umwami wahangáaj inká
Ni wé kand uzíshoora
740 Uti mwuhirire na w ázáakuhirire
Haguruk ujyé gutsínd imizé mu Rwanda
Umutsoob akaaza n 'i Gaséke
Ubwo Rugab ikaramutsa
Záa nká zómbi zigahagarara mu rugó
745 Inzog ákazitereka hagatí y íbitabo
Agapfúkam agakoma mu mashyí
Ati gahoran imáana Cyirima
Mutára yantúmye ngo ngiiz ínzogá
Iy úubúuki n íiy ínturíre
750 Ngiiy ímfíizi n íngumba
Ng Umwami wahangáaj inká
Ni wé kand ujyá kuzuuhira
Haguruk ujyé kumútsindira
Umwuhirire na w ázáakuhirire
755 Umwíru w 'i Gasék agaháguruka
Akínjira gutúura Shéebuja muu nzu
Agasubira murí yáa magambo y íbwami
Imfíizi n íngumba bikabíikiirwa
Umwíru w 'i Gasék agasigar agábura
760 Agatindiish itemé ryáa Kayumbu
Rikaráariirwa hakurya nó hakuno
Agahaan indagano n íbwami
Ubwo reer ínká zaaremwe
Inyúbahiro ní mirongw itaanu
765 Ingabé ní mirongw itaanu
Inyámazinga ní mirongw itaanu
lnyabungo ní mirongw itaanu
Inká zóose ní magan abiri
N ámapfíizi yáa z abiri
770 Yaturútse yómbi muu Nyúbahiro
Akab arí y ásáaguka yómbi
Uwo mubaré w izo nká
Waremwe n úumwíru w 'i Gaséke
N íbwami baawugejejehó
775 Báa bageni kand ukó banganá
Ibicúba byáabo byó muu Nyúbahiro
Byaratínzwe byóse
Ar íibwam arí n 'i Gaséke
Ibyambu byararágurijwe
780 N iicy íimáana n íicyó muu Nzovi
Byaragurijw umutwé n ámavúta
Icyerewe cyerewe n úmutav umwé
Ikitáragúrizwa n íicy 'Ikináni
Indagano yasohóra reeró
785 Mutár agaháguruka
Agataah i Rubóna rwaa Vugiza
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
790 Akazíheerezwa ntateere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi
Cyírima yajyá guháguruka
Bakarahur amafumb abiri
Imwé bakagenda báyimucaaniye
795 Iyindi bakayishyira mu gikaari
Báyizimiish amáazi ya Bugongi
Ngo twagongeesh Ubushúubi kuu ngoma
Twagongeesh Uburundi kuu ngoma
Twagongeesh Ubunyabungo kuu ngoma
800 Amahanga yóos adátuur Umwami
Twayagongeesha kuu ngoma
Gishyooz íkagend imúramutsa
Banguhirubus íkagend imúteekeye
Rugab ikajya mu Musenyi mu Bakóobwá
805 Ikazaazanwa n úukó Mutára
Azáaba yáaje gutéeker ink 'i Gaséke
Bakagenda báheekera ku rutúgu rw íburyó
Bakaazan uruugi rw íngesé
Bakarushyira ku muryángo
810 Bakaruca mw áamáas abiri
Bagashyir urundi kw iirémbo
Bakaruca mw áamáas abiri
Baagerá ku Kaarubanda
Bagaheekera kuu ntúgu zómbi
815 Bázibisiikanyah úkó bashaatsé
Bagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Bagataaha kw Itaaba ryaa Rúkoma
N uukugend ijoro ryóse
820 Bagacumbika búgiiye gucyá
Mutár agahaguruk i Rubóna
Agataaha mu Ruhogó rwaa Mibiriizi
Yahager ágaheerezw Inyundo
Agaheerezwa n Ubushingo
825 Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntaziteere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi
Bwirá nínjoro Cyírim agaháguruka
830 Bakagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Agataah i Nyárusánge rwaa Rúkoma
Umw ákahamara kabir undí kabiri
Mutár agahaguruka mu Ruhogó
835 Agataah i Rubóna rwaa Gihara
Agakuura mu rug Umutsoobe wimye
Yahager ákahiinikira záa mbúto
Murí káa káato k úmusumba
Ngo zizáageré mw iibúga záasetse
840 Bwacy umwána w Umutsoob akagenda
Nó ku Mukóre wa Rúbona
Akahac inkoni z ímikóre
N íbizínzo by ímiramá
Akajya ku Muganzacyaro wa Rúnda
845 Akahac ibizínzo by ímiganza
N ínkoni z ímiganza
N íbizínzo by ímicyúro
Bwirá Cyírim agaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
850 Uw íintózi n úuw íinzóka
Agataah i Nyundo ya kúno
Byáa bizínzo na záa nkoni
Bakabigabanyamó kabiri
Na záa nkuyu bakazigabanya bátyo
855 Bimwé bigasigar ibwami
Ibindi bigasanga Cyírima
Ijor ataashy 'Inyundo ya kúno
Záa mbúto zikaba zimaze guseka
Ubwo Mutár agaháguruka
860 Murí cyáa cyambu cyeréwe
Bakahateeraniriza yáa máato
Umwam akajyana mu bwáto
N úumwána w úzíima na nyina
Ingoma z íngabé zikajya mu máato
865 Na yáa mapfíizi bakayafatir aho
N íinká zóose zigatúrirwa
N ábageni bakajya mu máato
Ink ítémbaniwe mu rúuzi
Bagahágarara bakarindana
870 Abagoré b Abaríiza b ámariza
Bakamuh impundu bári hakurya
Umwam agakúuk agafat ubutaka
Icyo cyambu ntikínyurwe mó n ítabi
N úumúunyu n úmunyábusembwa wéese
875 Bikambukira mu cy 'Urubumba
Máz agataah i Bwima bwaa Nyámweru
Agaheerezw Inyund akíhagera
Agaheerezw Ubushingo
lndamúts ikaramutsa
880 Ingoma z íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntaziteerehw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi
Bwirá níjoro Cyírim agaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
885 Uw íintózi n úuw íinzóka
Akambukira mu cyambu cy 'Ikináni
Cyó n íicyambu kitaragúrizwa
Akajyana mu bwáto n úumwíru wé
N úumwána w úzáamubéer umutware
890 Na nyina w uwo mwána wé
Abanyámigogó bóose bakambukir aho
N áab íiy Abagabékazi bóose
lngishywá záabo n ábandi bantu
Bikambukira mu bindi byambu
895 Byó muu Nketsi byáa rúguru
Cyírim agataah i Nyundo ya kúrya
Mu gitóndo Mutár akazinduka cyane
Akabyúkuruka mw iibúga ryáa Múhima
Akenda ryáa cúmu Rwamútara
900 Akambar Ubushingo
Ingug íkamujy imbere
N ábanyákamberé báfit Inyundo
Agaheerezw Inyund akíhagera
Agaheerezwa n Ubushingo
905 Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Akaziheerezwa ntaziteere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi
Akabugaaniriza báa bageni bóose
910 Abánjirije nyina w úumwána w úzíima
Bagatéerera báfatanije n Umwami
Kimwé na baa básaaza báabo
Bagasohok abíiru bagasigara bácunda
Umutsoob akambik Umwami Rwamútara
915 Irí ku rutsinga rw ínzovu
Akamwambik inyonga z Umugánurá muu nda
N íkigondo cy íinká yeerewé kwuuhira
Umutsoob akarahur amafumb abiri
Akend ikibíbiro n ámasúka n ígicúba
920 Akajya murí yáa masíndé
Umwam akandir agah Umutsoob akandira
Agah uwó kwaa Múmbógw akandira
Agah uwó kwaa Myák akandir imbágara
Umwam akonger agasuby imbúto
925 Agah Umutsoob agasuby imbúto
Agah uwó kwaa Múmbógw agasuby imbúto
Agah uwó kwaa Myák agasuby imbágara
Umutsoob akend igicúba n úmuriro
Akajy imbere y Umwami
930 Yagerá mw iibúga kurí Rwézangóro
Umwam akajya mw iiriba
Agateer igicúb akagih Umutsoobe
Umutsoob akagih Umwénemugunga
Umwénemugung akagih Umwénemúnyiga
935 Umwénemúnyig akagih Umwénecyambwe
Bagateer ibicúba bakagir umunani
Icyáa cyénd Umwarn akagíkuukana
N úburézi bwé
Umwami ntasubire mw iiriba
940 Hakajya m Umutsoob agatéera
Akagih Umwénemugunga
Umwénemugung akagih Umwénemúnyiga
Umwénemúnyig akagih Umwénecyambwe
Amáazi yamará kwúuzura
945 Umwána w úmwam uzíima
Akenda záa nkoni na byáa bizínzo
Akajya gushooz inká
Abíiru bakurú bahasigáye
Bagacaaniza záa nkuyu mw iibúga
950 Wáa mwána reer ágashooz inká
Zikaaz ar úumunani
Zíri mw íimfíizi ya cyéndá
Akaaza mw iisibo yaa mbere
Yajyá kwegeer ikibúmbiro
955 Agaca haruguru y ínzira
Záa nkoni na byáa bizínzo
Akabiheerez Umwami
Akiiteererez inká zé
Kukó wáa mwán atazáazuuhira
960 Ab azíim arí Kigeri
Igashook imfíizi ya Mútara
Ikanyw ígakúuka
Igashook iy Abatsoobe
Ikanyw ígakúuka
965 Igashook iy Aabéenemugunga
Ikanyw ígakúuka
Igashook iy Aabéenemúnyiga
Ikanyw ígakúuka
Igashook iy Aabéenecyambwe
970 Ikanyw ígakúuka
Umutsoob akend ikibíbiro
Akend igicúba n ámasúka bagakúuka
Baager ímuhirá
Báa bagen ukó baacunzé
975 Amasoro yáabo baayashyize mu gicúba
Cyaa nyina w úúziima
Umwam akiicara kuu ntébe y íintéeko
Umutsoob akamuheerez ikibíbiro
Akamuheereza n ámasúka
980 Akamuheereza n ígicúba
Inyúbahiro zigataaha zikabyúkuruka
Umuheek agakám akaremy amatá
Umwam akayakamira hw ákúuzuza
Ngo wuuzuz inká mu Rwanda
985 Wuuzuz amatá mu Rwanda
Wuuzuz Urwanda rw Umwami
Umwam akinjira muu nzu na yáa matá
Akiicar akanyw inká zé
Agakora kurí bwáa burézi na yáa soro
990 Akarabana n úmugor ákaakiira
Agasohok ubw ajyá hanzé
Mushíki wé w ímuhan akamuh impundu
Akagororerw inká yons ínyána
Hakurya mu Gatsaata na hó
995 Umwíru w 'i Gaséke yagiiye gushoora
Gishyoz íramuramutsa
Abugaaniriza báa bageni
Habanza nyina w úmutware wé
Arabúgaanirizw uwa Ndábarása
1000 Arabúgaanirizw uwa Séntaabyó
Arabúgaanirizw uwa Gahindiro
Arabúgaanirizw uwa Rwógéra
Arabúgaanirizw uwa Rwábugiri
Arabúgaanirizw uwa Músinga
1005 Baratéreka barasohoka
Abíiru basigara muu nzu bácunda
Uwo mwíru yasíze yámbitse Shéebuja
Rwacyírim irí ku rutsinga rw ínzovu
Ishyíra ry áb arísanganywe
1010 Umwíru reer ábanza mw iiriba
Aradáhir aheerez uwa Ndábarása
Uwa Ndábarás akagih uwa Séntaabyó
Uwa Séntaaby ákagih uwa Gahindiro
Uwa Gahindir akagih uwa Rwógéra
1015 Uwa Rwógér akagih uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir akagih uwa Músinga
Wáa mwír agateer aty íbicúba cyendá
Icyáa cyénd ákagíkuukana n úburézi
Akajyam úwa Ndábarása
1020 Akadáhir akagih uwa Séntaabyó
Uwa Séntaaby ákagih uwa Gahindiro
Uwa Gahindir akagih uwa Rwógéra
Uwa Rwógér akagih uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir akagih uwa Músinga
1025 Amáazi yamará kúuzura
Umwána w uwo mwíru uzáab úmutware
Akenda záa nkoni na byáa bizínzo
Abíiru bagacaaniza záa nkuyu mw iibúga
Akajya gushooz inká zaahangáaje
1030 Akaaza mw iisibo y íinká munani
N íimfíizi yáa zo ya cyéndá
Zaajyá kugera ku kibúmbiro
Wáa mwán agaca haruguru
Agaha s ínkoni n íbizínzo
1035 Agateerer inká záa Cyírima
Iya Ndábarás ikanyw ígakúuka
lya Séntaaby íkanyw ígakúuka
Iya Gahindir ikanyw ígakúuka
Iya Rwógér ikanyw ígakúuka
1040 Iya Rwábugir ikanyw ígakúuka
Iya Músing ikanyw ígakúuka
Uwa Ndábarás akend igicúba
Bagakuukir i Nyundo ya kúrya
Bagasang isoro ya byáa bicúba
1045 Baayikubiye mu cyaa nyina w úmutware
Umwíru yamará gusohorayó
Akiicara kuu ntébe y íintéeko mu muryángo
Uwa Ndábarás akamuheerez igicúba
Umwíru na w ákagiheereza Shéebuja
1050 Insánga zigataaha
Umuheek agakáma
Yamará kuremy amatá
Umwíru wa Cyírim akacyúzuza
Ngo wuujuj inká mu Rwanda
Wuujuj abantu mu Rwanda
1055 Wuujuj Urwanda rw Umwami
Akinjirana yáa matá muu nzu
Akabanz uburéz akaraba Shéebuja
Agahindukir agakora kurí yáa soro
N úmugoré w ákayikora hó bakarábana
1060 Akaakiir agasohoka
Hakuno mu Muhíma reeró
Umwami yaraaye murí yáa nkánda
Bwacy ákajya guheta
Aríko ntajye mw iiriba
1065 Hakajyam Umutsoobe
Akagih Umwénemugunga
Umwénemugung akagih Umwénemúnyiga
Umwénemúnyig akagih Umwénecyambwe
Umwénecyambw agasuka mu kibúmbiro
1070 Bakadáhir amáaz akúuzura
Igashook imfíizi ya Mútara
Igashook imfíizi y Abatsoobe
Igashook iy Aabéenemugunga
Igashook iy Aabéenemúnyiga
1075 Igashook iy Aabéenecyambwe
Igashook iy Abanyábyinshí
Iyó bakayikubitana na nyíra-yó
Aríko ntibámuvuush amaráso
Mutár agakúuk agaheerezw igicúba
1080 Hakurya mu Gatsaata na hó
Umwíru w 'i Gaséke yagiiye guheta
Ntiyajya mw iiriba
Hajyam úwa Ndábarása
Ateer igicúb ah uwa Séntaabyó
1085 Uwa Séntaaby áh uwa Gahindiro
Uwa Gahindir ah uwa Rwógéra
Uwa Rwógér ah uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir ah uwa Músinga
Irashook imfíizi ya Cyírima
1090 Iranyw írakúuka
Irashook iya Ndábarás irakúuka
Irashook iya Séntaaby írakúuka
Irashook iya Gahindir irakúuka
Irashook iya Rwógér irakúuka
1095 Irashook iya Rwábugir irakúuka
Irashook iya Músing irakúuka
Uwa Ndábarás agakuukan igicúba
Bagataah akagiheerez umwíru
Hákuno mu Muhíma búkeeye
1100 Mutár ajya kwuuhirir Ibibanda
Ntajye mw iiriba hakajy Umutsoobe
Agaheerez Umwénemugunga
Umwénemugung agaheerez Umwénemúnyiga
Umwénemúnyig agaheerez Umwénecyambwe
1105 Bakadáhir amáaz akúuzura
Bagashooza
Mutár akuuhir iy Abega
Akuuhir iy Abakóno n íiy Abaha
Akuuhir iy Abagesera
Bagakúuk agaheerezw igicúba
1110 Hakurya mu Gatsaata na hó
Umwiru w 'i Gaséke yuuhiriy Abagabékazi
Ntiyajya mw iiriba hajy uwa Ndábarása
Aheerez uwa Séntaabyó
Uwa Séntaaby áheerez uwa Gahindiro
1115 Uwa Gahindir aheerez uwa Rwógéra
Uwa Rwógér aheerez uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir aheerez uwa Músinga
Baradáhira buuzuz amáazi
Irashook íya Rwesero irakúuka
Irashook iya Nyirátamb irakúuka
1120 Irashook iya Nyiratung irakúuka
Irashook iya Nyiramong irakúuka
Irashook iya Murorunkwer irakúuka
Irashook iya Kánjoger irakúuka
Barakúuk uwa Ndábarás amuheerez igicúba
1125 Búkeeye hakuno nó hakurya
Baheter Ibibanda n ábagabékazi kwáa kundi
Hakurya nó hakun imirambi n úumunani
Imyeko y Abagabékaz ikabyarirwa mu Gatsaata
Uwo munsi Mutár agataah i Bwíma
1130 Akarindirahó Seekúru
Bwirá nínjoro Seekúr agaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Bagataah i Bugaragara
1135 Bakiirirw aho ngáahó
Bwirá nínjoro bagaháguruka
Bakamurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Bagataaha muu Ngómbé záa Remeera
1140 Akahíirirwa bwir ágaháguruka
Bagataah i Gigitambi
Itemé ry íimfíizi rifatá Rutáre
Ryarangije gutindwa
Abanyáatwá bakoohererezw igihángo
1145 Bakaringaniz umubaré n Abakemba
Bwirá bagaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Mur íiryo jor indagan iri hó
1150 Mutár agataah i Muganza
Cyírima yagerá ku Kaarubanda
Ku rugó rwé rw 'i Rutáre
Umukobwa w Abanyáatw ákabúgaaniza
Agacúnd akarées akayánywa
1155 Akiisiiga kur áayo mavúta
Akamusanganira n úmutaari n úmwambi
Yajyá kugera mu rugó
Bagaheekera kuu ntúgu z íburyo
Wáa mukobw agasohoka muu nzu
1160 Akagend avúz impundu
Akanyurana na Cyírima
Ntasubiz amáas inyuma
Abakemba bakínjira bakaraar aho
Mu gitóndo wáa mwír agasohoka
1165 Agasohokan icúmu ryaa Shéebuja
N úwa Ndábarás akend iry é
N úwa Séntaaby ákarisohokana
N úwa Gahindir akarisohokana
N úwa Rwógér akarisohokana
1170 N úwa Rwábugir akarisohokana
N úwa Músing akarisohokana
Bakaaza n ábaja b Abagabékazi
Bakambukira mu cy 'Ikináni
Ubwáto bakabushyira muu Nyamagana
1175 Ntibúzongere kwambuts ukundi
Inzira n íiyó mu Bihóngori
Bagateer i Bukúnzi
Bagasang umukúnzi yarátaswe
Umwíru w ' i Gasék akabanza
1180 Akamuteer icúmu ryaa Shéebuja
N úwa Ndábarása n úwa Séntaabyó
N úwa Gahindiro n úwa Rwógéra
N úwa Rwábugiri n úwa Músinga
Bakamuhuuriza mw áya baa Shéebuja
1185 Bakahanyag inká yons íkimasá
N íntaama yons ísekúrume
N úmugoré wons úmuhungu
N ísake n ínkokókazi yáayo
Ab Abagabékazi bakahanyaga
1190 Urusyo n íingásiire
N íinkón ivúga n íisékuru
N úrusékuzo n íbitaro
N íbitimbiri n íintáará
Amacúmu y Abam ari kuu ntúgu
1195 Ntaakoz ímihunda haasí
Bagatabaarukan inzira yabatabáaje
Baagerá ku Ruyenzi
Umuroh akaaza kubuuhagira
Bakambukira muu Nyaruteeja
1200 Ingabo z ímitwé yóose
Zikiirabira ku Kíisiigiro
Zigateerana n íítabaaruts i Bukúnzi
Zikiiyereker Umwami
Bwacy úmwíru w 'i Gaséke
1205 Agahaabw inká z íngororano
Ngw intwár iragororerwa
Ngiiz ínk úshyiirá Shóobuja
Wáa mwír akazijyan i Rutáre
Akagororera Cyírima
1210 Akagororera n Abakemba bóose
Ukó bahoz i Gaséke
Uciikanywe bagatumiz ízindi
Ibwami kand Umutsoobe
Akagororer Umwami
1215 Umwam akagororer Umutsoobe
Abíiru bóose bakagororerwa
Uciikanywe bakamwakir indí
Umutsoob agasohor ingorna
Akayishyira ku Kaarubanda
1220 Akayih umurishyo
Ati nshiiy abazímu
Umunt aterékeere sé na séekúru
Uwó wiisháakiye
Aabandi bavuuyehó
Yáa macúmu yatabáaruts i Bukúnzi
1225 Bakajyana na Rwegekangabo
Imigogw ígateerana na Rubanda
Abatsoobe bagahaabw igihángo bóose
N úwar íimusóz akahava
Bagasang ingom i Muganza
1230 Ingabé zikagum i Muganza
Amapfíiz akab i Karamá
Mutár akungur imirwa
Yó mu Bwánacyambwe gusa
Ingoma zikavaanw i Muganza
1235 Nó kujya gutaah uwo murwa gusa
Byarangíra zikagaruk i Muganza
Amapfíiz akav i Karamá kubyúkuruka
Na zó zigasubir i Karam úbwo
Ku Mugánurá nó mw Iikúura ryáa Gícuráasi
1240 Ingoma zikav i Muganza zikaaza
N ámapfíiz akav i Karam ákaaza
Ibirori byarangír ibwami
Ingoma zigasubir i Muganza
Amapfíiz agasubir i Karamá
1245 Ibwami baamar imanza z í Kámberé
Amapfíiz akav i Karamá
Akaaza gutaahir urubanza
Yarangiza kubyúkuruk agataaha
Agasubir i Karamá
1250 Imiz ígaciika mu gihúgu
Umwam akagir ubujyeri
Akamer inkomo.
INZIRA Y' UUBWIMIKA
Iy Umwami yabaay úndi
Batum Umwénemuhinda
Akajya kuu Nganzo ya Múshongi
Akabyirur Isúka y Iicyúmwé
5 Akabyirur intóorez enyé
N íbisomyo biné
N ímbaaz enyé
N íinshyáamur enyé
N ímihor iné
10 N íngongw enyé
N ímiger iné
Akabyirura n ínzoger ebyiri
Imw íkavúga
Ind íkab íntita
Akabyirura n ámasúk ané
15 Agasiib icyúma cyogósha
N úruhindu n úmwambi
Ibyúma bikaaz ibwami
Bíkwikiye muu ntí z íimyífuuzo
Bikajya ku mutware w áabíiru
20 Icyo gih ibwami
Bagatumiz umutobotobo
W úmurembe w 'i Mpáre
Umukóobw úhátuuy akawuuzana
Bagatumiz imfíizi
25 Yó mu Bishongore
N áamáazi ya Búbeho
N ímisek áhó yaméze hóose
Aríkw itár íigisózi
Ntihábe n úmuseezero
30 Bagatumiz igicúba cy úmukó
Kigatóborwa ntikívaanwehw ígishishwá
Bakabiikiira yáa mfíizi
Y úrukara cyángw úruhogó
Itágir írindi bára
35 Rwáa ruhú rwáa yo
Bakarujiishiish imirinzi
Bakayikuur imyanya
Ururími n íinkóro
N ísohoro ry íburyó
40 Nó ku kibero cy íburyó
Bakabiizan i Kámberé muu nzu
Uruhú rwahongá bakaruvuguta
Bakarukan uwo munsi
Bagateer ubutunda muu nzu
45 Bagatarahó yáa myanya
Icyo gihe reeró
Sé wáabo w ímuhana
Akabanza kwóogosh Umwami
Baarangiza bóose kwóogoshwa
50 Umwam akambikw umugangu
Bakamupfundik urumuri
Ku kubóko kw íbumosó
Abandi báana b Umwami bóose
Bakambara urumuri
55 Akaaz Umwami
Agakora kurí wáa mugangu
Abáana b Umwami bagakurikirahó
Bakaazana wáa mutobótobo
Akaaza sé wáa bo w Umwami
60 Bakagífatanya báshyira mu zíiko
Mw iishyíga ry íburyó
Igití kikamaramó kané
Cyajyá kuvamó
Bakagabanya yáa máazi ya Búbeho
65 Bakayashyira murí cyáa gicúba
Gitobóye gusa cy úmukó
Bakakijyana muu nkike y epfo
Na wáa muriro bakawuyoora wóose
Bakawushyira murí cyáa gicúba
70 Bakazímya ngo twazimy umurozi
Waróz Umwami
Ar úumunyámahanga
Ar úuw 'i Rwanda
Cyáa gicúba kigaháguruka
75 Kigahaabw abíiru b ábayobóke
Bakakijyan i Rusenge murí Gihozá
Umuheek akaazan umuriro wúndi
Akawujyana murí yáa nzu
Umwam akajya mu gikaari
80 Umutsoob akamwuhagiza
Yáa máazi ya Búbeho
Abandi báana bakiiyuhagiza
Amáaz abónetse yóose
Kimwé na baanyina
85 Bagateer uruganda
Umutsoob akavuguta
Umwam agafat amabóko y Umutsoobe
Akavugut akagira kané
Umwénemuhind akavuguta
90 Akagira kané
N úuwó kwaa Mutamwa
Akavugut akagira kané
Umw?m akajy imbere y íizíiko
Akend umusek ákawukubita
95 Kurí yáa Súka y Iicyúmwé
Akagira kané
Umwénemuhind agashyirahw Inyundo
Akagira kané
Uwó kwaa Mutamw akayishyirahó
100 Akagira kané
Nyámará ntibúuzuze
Agahindukir akaaz i Kámberé
Agasanga baashashe
Akarago k íintéeko
105 Bagashyirahw íintébe y íintéeko
Bagashyirah úruhú rw íimbáka
Umutsoob akiicara kurí yáa ntébe
Umwam akiicara ku bibero by Umutsoobe
Umupfumú w Umuroh akaazan imáana
110 Akayimuheerereza heejuru ya yáa miseké
Akamwambika gisaayuura mu mutwé
Umugabékaz akaba yíicaye
Ku karago n íintébe
Na w ágaheerezwa yáa máana
115 Akambikwa gisaayuura
Umwénemuhind akaaza
Agaheerez mwami Nyarushara
Ngo dor Inyundo Só yakúraze
Igutsindir Uburundi
120 Igutsindir Ubunyabungo
Igutsindir amahanga yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Igahet ikajya ku Mugabékazi
Ngo dor Inyundo Umugabo wáa we yakúraze
125 Igutsindir Uburundi
Igutsindir Ubunyabungo
Igutsindir amahanga yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
130 Zóose zigaheerezwa zítyo
Icyo gih íngoma z Ingabé
Zikaba zaajíishuuwe
Ziteej urugamba mu mukúbo
Ziror ah Umw?m arí
135 Ikaaza Karínga
Akayíheerez Umwénenyabirungu w ísugí
Ati dor Ingoma Só yakúraze
Igutsindir Uburundi
Igutsindir Ubunyabungo
140 Igutsindir amahanga yóose
Adátuur úmwami w 'i Rwanda
Bat uzaayeemera ?
Umwam áti nzaayeemera
Bat ikizáayitéer uzaayirwanira ?
145 At ikizáayitéera nzaayirwanira
Bat ibikúgomby uzaayiviir uzaayigwira ?
Ati nzaayiviira nzaayigwira
Nuuko bakayímuhéereza
Ku bibero byé
150 Nó mu biganza byé
Bati n iiyáawé yáakiire
Akayiizana nó ku Mugabékazi
Ati dor ingoma Umugabo wáa we yakúraze
155 Igutsindir Uburundi
Igutsindir Ubunyabungo
Igutsindir amahanga yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Zóose zigaheerezwa zítyo
160 Umwam agaheerezwa Nyamíringa
Na Mugarura na Muvubandoha
Na Ngomitágirámakemwá
Bagaheereza báfatanyije
Ebyir ebyiri
165 Ngo dor Ingabé Só yakúraze
Zigutsindir Uburundi
Zigutsindir Ubunyabungo
Zigutsindir amahanga yóose
Adátuur Umwami w 'Irwanda
170 Bakaziheereza n Umugabékazi
Bábivuga kwáa kundí
N uubwo bus Umugabékaz aheerézwa
Ingabé n Inyundo n Iinséngo
Bagaheruukan ubwo
175 Icyo gih Umugesera w 'i Bufundu
Agacaan umuriro ku Kaarubanda
Akavug atéereye heejuru nínjoro
Ati biru biru biru
Umwami wáac ari héehé ?
180 Nimuduh Umwami wáacu
Bagasúbiza bat uduhangeranirize
Iminsi n íiné tukamúbahá
Agasúbiz áti ndabyémeye
Ku rindi jor agacáana kwáa kundí
185 Agateera heejuru kwáa kundí
Ati biru biru biru
Umwami wáac ari héehé ?
Nimuduh úmwami wáacu
Bat uduhengeranirize
190 Iminsi n íitatu tukamúbahá
Bikagenda bíty imins itatu
Abíiru bagakomeza bátyo
Bágeruur imins isígaye
Ijoro ry íimpéruuká bagasúbiza
195 Bati n áah ejo tukamúbeereka
Ubw Umwénenyabirungw akíimikwa
N úumwána w Umutsoobe akíimikwa
N Umukóno wó kwaa Cyábakánga
N úuwó mu Bacyab akiim ukwé
200 Mu gitóndo cyáa kare
Bakaba báareegeranije byóse
Icyo gihe bagahaguruts Umw?mi
Imáan ikamujy imbere
Irémeerewe n úuwó kwaa Nyamigezi
205 Umutsoobe mukur ágata hó
Afíte yáa Súka y Iicyúmwé
Umwam akamúkurikira
Umutsoobe w ísugí biimánye
Arí mu kubóko kw íburyó
210 Umweg arí mu kw íbumosó
Uwó mu Béenenyabirungu mukurú
N Umukóno wó kwaa Cyábakánga
Bakamujy inyuma
Abándi bíiru bagatahó
215 Baagerá ku Kaarubanda
Umutsoobe mukurú
Ati dor Umwami wáanyu Rubánda
Izína ry úbutuutsi ní Kaanaaká
Izína ry úbwami ní Kaanaaká
220 Nyina ní Nyirákaanaaká
Izína ry úbwami ní Nyirákaanaaká
Akeereka Rubanda yáa Súka y Iicyúmwé
At iki n íikí Rubánda ?
Bati n Iicyumwé
225 At igihúgu n íicy umwe kókó
N iicyáa Káanaaká (akavug izína ry úbwami)
Umwam akagaruka mu rugó
Akiicara mu muryángo
Akagororera wáa Mugesera w 'i Bufundu
230 Wahozé wáak Umwami
Yamará kumugororera
Bakamúheeza
Akaaz Mmutsoobe mukurú
Akavug iragé ry Umwami
Akaaz Umwénenyabirungu
235 Agapfukam aho
Bakaazan inká
Zó muu Nyúbahir ebyiri
N íntaam ebyiri
N ínzogá zivuuyé mu banyánzogá
240 Iy ínturíre n íiy úubúuki
Na byáa byúma
Bakabigabanya bakabímuhá
Bati jya mu Kabágari
Ujyé kurem Ingoma y Indamútsa
245 Bakamuh inká
Zó muu Nyúbahir ebyiri
N íntaama záahw ebyiri
Zonsá zóos ukw ár éenyé
Bakamuha n ínzogá
250 Bagahamagar uwó kwaa Cyimanyi
Bakamuh inká yons ímáana
N íntaama zons ímáana
N íimfíizi yó muu Ngina
Bati jya kuuzana
255 Akazíga n úmuribata
Bagahamagaz Umutsoobe
Bati jya kuuzan amáazi
Ya Rwézangóro n úburézi
N áya Kabyaza n áya Kabuye
260 N úmwishywa w íkinege
W ' i Butángampúndú
Bagahamagaz umwáana w Umukóno
Wó kwaa Cyábakánga
Bati jyana n úuwo kwaa Bwámí
Mujyané mu Kiruhuura cyáa Kígarí
265 Kurámvur Ubushingo
Nó mu Rutágara rwaa Kígarí
Uzan Inshingati
Akagend Umuheeka
Akajya guc ínkoni
270 Mu Rutágara rwaa Kígarí
Umubaaji wó kwaa Rúkangabáshemá
Bati jya ku Mukoré wa Káaruranga
Kurámvur umuheto
Akajyana n íimfíizi
275 Ahw íbonétse hóose
Bagatum abatanazi b 'i Sovú
Gufát ingurúsu nzima
Umuremb akajya kwenda
Ingugé y ísekúrume
280 Mw iishyamba ryáa Busaga
Uwó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
Bat uzáazan ímpuzu
Z áabáana b Umwami n ábagoré
Ukó banganá bóose
285 Abanyáamógo bakajya gufáta
Urukwávu ruzima
Bakaazana n íimpú z íinkwávu nyinshi
Zizáarem igiseke cy ímpumbya
Cyó mu Bazínanshúro
290 Umutware w 'Ubuyenzi
Akajya kuuzan Ubushingo
N íntukw arí y ínganji
Yó mu Mukó wa Gíhango
Akahajyana n Umutsoobe
295 Umutsoobe wó mu Rwondo
Akajya kuvoom amáazi ya Shaki
Akavoomwa n úmukobwa w ísugí
Akayah umuhungu
Akayaazan ibwami
300 Umwénenyabirungw akajya kuuzana kironda
Nk úmutang utúkura
Umuvúgo wó muu Ngoma záa Rúnga
Mu Kabágari
Uwó kwaa Cyábakáng agatumw inká
Zó mu Basinga
Nó mu Béenemúnyiga
305 Nó mu Bagesera
Abatware bagatumw inkuyu z ígihúgu cyóse
Igih ingoma y Indamútsa
Yajyaga kuramutsa ku manywá
Umwénemuhind akaaza
310 Akamukora muu ntoki
Nó mu ruhanga nó mu gituza
Akagira gataanu
Byó guhéerezw Inyundo
Umutwá wó kwaa Bwámí
315 Akamukora mu ruhanga
Nó mu gituza nó mu gihumbi
Byó guhéerez Ubushingo
Ibyó guhéerez imirishyo
Mu mwanya w Indamútsa
320 Umutándúr akamukora mu biganza
Umuror agakurikir Umutándúra
Akamukora mu biganza
Igihe cyó kubíikiira
Umwénemuhind akagaruka
325 Umutwá wó kwaa Bwám ágakúrikira
Bakabigenza kwáa kundí
Umuheek akamukora muu ntoki
Agakora nó mu z Umugabékazi
Ati cyur amashyó
330 Und áti gir inká
Umunyákabágar agaháguruka
Bakamuha záa nká na záa ntaama
Bakamuha záa nzogá zómbí
Na byáa byúma
335 Akajya mu Kabágari
Bakareeb igití cy Indamútsa
Ar íicy íya Sé
Ar íicy íya Séekúru
Agahagurukana záa nzogá
340 Na záa nká na záa ntaama
Umwénenyabirungw agacáanira
Ibicáaniro bibiri
Icy íinká n íicy umwari
Insánga zigataaha
345 Agakám Umwénenyabirungu w ísugí
Amatá na záa nzogá
Akabiterek imbere y úmwari
Agakoza m ícyuhagiro cyizá
Cyuhágir Umw?mi
350 Umwénenyabirungu mukur ágapfúkama
Agaseng ati gahoran imáana
War iigit úráarwamó n íbisiiga
Nóon uraaje bakuramvure mw Indamútsa
Barakwímitse ng utsindé
355 Uburundi n 'Ubunyabungo
N ámah?nga yándi yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Umwénenyabirungu w ísugí
Akamwambika gisaayuur agacyámura
360 Ati twacyamur Uburundi kuu ngoma
Twacyamur Ubunyabungo kuu ngorna
N ámahanga yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayacyamura kuu ngoma
365 Akager akagira kané
Akadénduur akagira kané
Ati twadenduur Uburundi kuu ngorna
Twadenduur Ubunyabungo kuu ngoma
N ámahanga yóose
370 Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayadenduura kuu ngoma
Abíiru bóose bakaaza bagatem igití
Cyajyá kwíbiikiira
Kikeerekez uruhang iy Umwam arí
375 Bagakoma mu mashyí
Bakager Indamútsa
Bakagera Nyampjndu
Bakaaza bagakora murí yáa masúka
Umwénenyabirungu w ísugí
380 Agafukura mw iiriba ry Indamútsa
Akagira kané
Agah ufukura wées agafukura
Nó ku ryáa Nyámpund akagira kané
Agah ufukura wées agafukura
385 Indamútsa reeró bakayíhagarika
Murí ryáa riba ryáayo
Agacyámura mu ruhanga
Akagira kan ávúga kwáa kundí
Agacyámura kurí Nyampundu
390 Akagira kan ávúga kwáa kundí
Akend igisomyo
Agateer uburanga
Akagira kané
Abíiru bakaaza
395 Baamará kugeza hagatí
Bagahindur Indamútsa
Bakayuubika murí ryáa riba
Ngo twubik Uburundi kuu ngoma
Twubik Ubunyabungo kuu ngoma
400 N ámahanga yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayuubika kuu ngoma
Bakayúubura ngo twubur Urwanda
Bakayirambik aho
405 Insánga zigataaha
Bakaazana záa nzogá zaakoméerewe
Bakaazan imbúto
Iy ámasaká n íiy ísogi
N íinzúzi z ínzungwane n íiy úburó
410 Ziturútse mu Banyákabágari
Bakaazana záa nká zó muu Nyúbahiro
N ízivúuye mu Mirishyo
Bakaazan icyuhagiro cyizá
Cyuhágir Umwami
415 Umwénenyabirungw agakáma
Agakoza murí yáa matá
At aya n áamasugí
Umwami w 'i Rwand ahor ar íisugí
Ingoma z 'i Rwanda zihor ar íisugí
420 Abagabo b 'i Rwanda bahor ar íisugí
Abagoré b 'i Rwanda bahor ar íisugí
Inká mu Rwanda zihor ar íisugí
Urwanda rw Umwami ruhor ar íisugí
Agasengera yáa matá
425 At aya n áamatá
Umwami w 'Irwand ahoran amatá
Ingoma z 'Irwanda zihoran amatá
Abagabo mu Rwanda bahoran amatá
Abagoré mu Rwanda bahoran amatá
430 Inká mu Rwanda zihoran amatá
Urwanda rw Umwami ruhoran amatá
At iyi n íinzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
Umwam ahoran ínturíre n úubúuki
435 Ingoma zihoran inturíre n úubúuki
Urwanda rw Umwami
Ruhoran inturíre n úubúuki
At izi n Iinyábuhóro
Umwam ahoran ubuhóro
440 Ingoma z 'i Rwanda zihoran ubuhóro
Abagabo bó mu Rwanda bahoran ubuhóro
Abagoré bó mu Rwanda bahoran ubuhóro
Inká mu Rwanda zihoran ubuhóro
Urwanda rw úmwami ruhoran ubuhóro
445 Bakabib imbúto murí ryáa riba
Bat izi n íimbúto
Umwam ahoran imbúto
Y íinká n íiy ábantu
Ingoma z 'i Rwanda zihoran imbúto
450 Abagabo b 'i Rwanda bahoran imbúto
Abagoré b 'i Rwanda bahoran imbúto
Inká z 'i Rwanda zihoran irnbúto
Urwanda rw Umwami ruhoran imbúto
Iy íinká n íiy ábantu
455 Bakongera bagashyir imbúto
Mw iiriba ry ígihúumurizo
Bakavuga kwáa kundí
Bagasubirany igitaka heejuru
Bakaazana n ámasé bakabúmbira
460 Bagashyira hw ímivumú
Y ímitaaba y ámarémbo
N íbindi bisanzwé bibyarira
Bakagabanya kurí byáa byúma reeró
Umunyákabágari wúndi
465 Akajya mu Gicúba cyáa Nyundo
Akaharamvur ingoma
Z amashaakw ebyiri
N íbicúba bibiri
Agatumiz imfíizi yó mu Biraayi
470 Bakaazan ibyuhagiro byiizá
Byuhágir Umwami
Bakabishyira murí záa ngom imbere
Bakaazan ikirago
Cy úrukángagá rw úrushikurano
475 Kivuuyé mu Banyákabágari
Záa ngoma zikabyukurukira ku Muheeka
Zaamará kugera ku Muheeka
Akaazan ikiragw akakirambuur aho
Icy Abanyákabágari kikakijya heejuru
480 Ingoma zikabyúkuruka
Agasanganir akazimaana
Bakongera zikabyukurukira ku Mus?nga
Agasas icyé kirago
Icyó ku Muheeka kikagíkurikira
485 Icyó mu Banyákabágari
Kikajya heejuru ya byómbí
Agasanganir akazimaana
Zikagaruka mu Banyákabágari
Busárur ikazisanganira
490 Zíkigera mu Banyákabágari
Zigahagarara ku Kaarubanda
Busárure na Nyámvúra
Zikajya mu muryángo
Iz ímyari zikaaza
495 Bagasasa byáa birago
Umunyákabágar agasanganira
Inká zó mu Mirishyo zikabyúkuruka
Umunyákabágari w ísug ágakáma
Yahuumúz agaterek amatá
500 Imbere y íngoma zómbí
S ákaazan agataná
Agasoma kurí záa nzogá zómbí
Na záa zindí reeró zikajya muu nzu
Bakareeb ahó bazishyirá
505 Inká zóose z ábatware
Zirí mur íicyo gihúgu
Zigahora zíbyukuruka
Bakajya bácunda báyisiiga
Baba bánga kw ízáaríboora
510 Wáa Mwénenyabirungu reeró wúndi
Na wé yaazanye záa zindí
Zó mu Gicúba cyáa Nyundo
N íbicúba byáaho bibiri
Akamanukana n íimfíizi yó mu Biraayi
515 Igihe bakibaazá yáa Ndamútsa
Bagatumira yáa nká yó mu Bazígaaba
Y íiríza yons ímáana
Ar úurwírungu cyáng ígitáre
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
520 ltágir úmusáre n úbusembwa
Bagatumir iyó mu Bagesera
Yons ínyána
Ar úurwírungu cyáng ígitáre
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
525 ltágir úmusáre n úbusembwa
Ingoma yataahá
Amavút akavangwa n ímitúurírwa
Záa nká zikabíikiirwa n ízazo
Bakabiikiira na yáa mfíizi
530 Bakareeba záa nzogá zaakoméerewe
Bakareeba na záa nká
Zó muu Nyúbahiro
N íntaama záa zo
Na záa mbúto zó mu Bagesera
535 Bakaazana na byáa byúma
N ígicúba n íkiremu cy úmutaaba
Wáa Mwénenyabirungu w ísugí n úmukurú
Bakagenda n 'i Kadáho
Umwénenyabirungu mukur ákuugurura
540 Uw ísug ágafukura
Yamará kugaragaz imitíma
Agacaanir ibicáaniro bibiri
Icy íinká n íicy úmuramá
Uw ísug ágakáma
545 Baaciiye n ícyuhagiro
Cyuhágir Umwami
Máz amat ákayaazana
Akayátereka na záa nzogá
Agakoz icyuhagiro
550 Murí yáa matá na záa nzogá
Akajábur akuuhagira
Umwénenyabirungu mukur ágasenga
Ngo gahoran imáana Kadahó
Tuuje kudáh imigisha y ábandi bami
555 Tuuje kudáh ingoma z ábandi bami
Tuuje kudáh imvúra y ábandi bami
Tuuje kudáh inká z ábandi bami
Tuuje kudáh imbúto z ábandi bami
Aya n áamasugí
560 Umwami w 'i Rwand ahor ar íisugí
Ingoma z 'i Rwanda zihor ar íisugí
Abagabo b 'i Rwanda bahor ar áamasugí
Abagoré b 'i Rwanda bahor ar áamasugí
Inká mu Rwanda zihor ar íisugí
565 Urwanda rw Umwami ruhor ar íisugí
Aya n áamatá
Umwami w 'i Rwand ahoran amatá
Ingoma z 'i Rwanda zihoran amatá
Abagabo b 'i Rwanda bahoran amatá
570 Abagoré b 'i Rwanda bahoran amatá
Inká mu Rwanda zihoran amatá
Urwanda rw Umwami ruhoran amatá
At izi n íinzogá
Iy úubúuki n íiy ínturíre
575 Umwam ahoran inturíre n úubúuki
Ingoma zihoran inturíre n úubúuki
Urwanda rw Umwami
Ruhoran inturíre n úubúuki
Izi n íinyábuhóro
580 Umwam ahoran ubuhóro
Ingoma z ' i Rwanda zihoran ubuhóro
Abagabo bó mu Rwanda bahoran ubuhóro
Abagoré bó mu Rwanda bahoran ubuhóro
Inká zó mu Rwanda zihoran ubuhóro
585 Urwanda rw Umw?mi ruhoran ubuhóro
Tuuje kwend imitíma y íngoma
Ng Uwami w 'i Rwand agir úmutíma
Ingoma z 'i Rwanda zigir úmutíma
Abagabo b 'i Rwanda bagir úmutíma
590 Abagoré b 'i Rwanda bagir úmutíma
Inká mu Rwanda zigir úmutima
Urwanda rw Umwami rugir úmutíma
Ur uumuramé
Umwami w 'i Rwand ab úmuramé
595 Ingoma z 'i Rwanda zib índamé
Abagabo b 'i Rwanda bab ábaramé
Abagoré b 'i Rwanda bab ábaramé
Inká mu Rwanda zib índamé
Urwanda rw Umwami
600 Rwóse rub úruramé
Uw ísug ágacyámura
Twacyamur Ubur?ndi kuu ngoma
Twacyamur Ubunyabungo kuu ngoma
N ámahanga yóose
605 Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayacyamura kuu ngoma
Akager akagira kané
Akadénduura bakavúga bóose
Twadenduur Uburundi kuu ngoma
610 Twadenduur Ubunyabungo kuu ngoma
N ámahanga yóose
Adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayadenduura kuu ngoma
Akend imitíma y Indamúts ibiri
615 Akayishyira mu gicúba cyó mu Kabágari
Akend iya Nyámpund ibiri
Akayishyira mur íicyo gicúba
Bakajiishiisha cyáa kiremu cy úmutaaba
N úmuvumú w úmutaaba
620 Bagakora murí záa mbúto
Bagashyira murí ryáa riba
Ng Umwami w 'i Rwand ahoran imbúto
Ingoma z 'i Rwanda zihoran imbúto
Abagabo b 'i Rwanda bahoran imbúto
625 Abagoré b 'i Rwanda bahoran imbúto
Inká mu Rwanda zihoran imbúto
Urwanda rw Umwami ruhoran imbúto
Záa nzogá bakazíkomeera
Abáana b áabíiru bakanywa yáa matá
630 Bagac imitíma y íimyífuuzo
Ya záa ngoma z Amashaako
Ubwo reeró byáa byahi byaragézwe
Iyons imáana yagézwe mw íbyahi
Iyons inyána yakébwe mw ínkobá
635 Zó bakazíharura
Bakaraar aho
Mu gitóndo záa nká zikabyúkuruka
Bagac icyuhagiro
Cyuhágir Umwami
640 Wáa Mwénenyabirungu w ísug ágakáma
Na záa nzogá zikaaza
Bagateer icyahi
Kw iisembe ry Indamútsa
Wáa Mwénenyabirungw agakoz icyuhagiro
645 Murí yáa matá nó murí záa nzogá
Akuuhagira muu Ndamútsa
Ngw aya n áamasugí
Umwami w 'i Rwand ahor ar íisugí
Ingoma z 'i Rwanda zihor ar áamasugí
650 Abagabo b 'i Rwanda bahor ar áamasugí
Abagoré b 'i Rwanda bahor ar áamasugí
Inká mu Rwanda zihor ar íisugí
Urwanda rw Umwami ruhor ar íisugí
At iyi n íinzogá
655 Y úubúuki n íiy ínturíre
Umw?m ahoran inturíre n úubúuki
Ingoma zihoran inturíre n úubúuki
Urwanda rw Umwami
Ruhoran inturíre n úubúuki
660 At aya n áamatá
Urnwami w 'i Rwanda ahoran amatá
Ingoma z 'i Rwanda zihoran amatá
Abagabo mu Rwanda bahoran amatá
Abagoré mu Rwanda bahoran amatá
665 Inká mu Rwanda zihoran amatá
Urwanda rw Umwami ruhoran amatá
Nó kurí Nyampund akuuhagir atyó
Bakaazan imitím ibiri y Indamútsa
Akabúgaaniz avúga
670 Iyi n íimitíma y íngoma
Umw?mi w 'Urwand agir umutíma
Ingoma z 'Urwanda zigir umutíma
Abagabo bó mu Rwanda bagir umutíma
Abagoré bó mu Rwanda bagir umutíma
675 Inká mu Rwanda zigir umutíma
Urwanda rw Umwami rugir umutíma
Ur uumuramé
Umwami w 'Urwand ab úmuramé
Ingoma z 'i Rwanda zib índamé
680 Abagabo b 'i Rwanda bab ábaramé
Abagoré b 'i Rwanda bab ábaramé
Inká mu Rwanda zib índamé
Urwanda rw Umwami
Rwóse rub úruramé
685 Umunyákabágari w ísugí
Agateer inkobá munani
Agashyirahw ícyahi cyó mu ruhanga
Agateer inkobá munani
Agah uzi kurema wées akarema
690 Agasig urw Umunyákabágar azúuzuza
Nó kurí Nyampund akagir atyó
Akuuhagira murí yáa Mashaako
Akabugaaniza yáa mitíma y íimyífuuzo
Indamúts ikaremw iminsi munani
695 Ku wa cyénd ikúuzura
Umwénenyabirungw akuuzuz urukobá
Rwó kuu ngoma zómbí
Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiir ikazisiiga
700 Wáa Mwénenyabirungw akabanza Busárure
Agasiiga kw iipfupfú
Nó mu ruhanga nó kw iisembe
Akajya nó kuu Ndamútsa
Akayikoz umukámo kw iipfupfú
705 Abíiru bagasiiga
Agaháguruk uwó kwaa Cyimanyi
Na yáa mfíizi yó muu Ngina
Na yáa nká yons ímáana
Akagenda n ' i Kiruri
710 Akajya ku Mugina wa Rúgondo
Iyó muu Ngin ikayihagarara heejuru
Bati duhagaze Uburundi heejuru
Twivugiy Uburundi heejuru
Akahahagurukana n Umutsoobe w ísugí
715 N umukobwa w Abega w ísugí
Bakajya kurí Kazíga kaa Gihara
Uwó kwaa Cyimany akuugurura
Uw ísugí wó kwaa Cyimany agafukura
Agah Umutsoob agafukura
720 Yáa nká yons ímáan ikaaza
N íntaama yáa yo
N ínzogá y ínturíre n íiy úubúuki
Bagacáanira bagakáma
Bakaazan icyuhagiro cyizá
725 Cyuhágir Umwami
Bagakoza murí záa nzogá
Nó murí yáa matá
Máze bakuuhagira
Agapfúkam uwó kwaa Cyimanyi
730 Ati gahoran imáana Kazigá
Ur iinzíga
Umwami w 'i Rwand ahor ar íinzíga
Ingoma z 'i Rwanda zihor ar íinzíga
Abagabo b 'i Rwanda bahor ar íinzíga
735 Abagoré b 'i Rwanda bahor ar íinzíga
Inká mu Rwanda zihor ar íinzíga
Urwanda rw Umwami ruhor ar íinzíga
Ntiyandúzwa n úmunyámahanga
Ntiyandúzwa n Umunyarwanda
740 Ntiyandúzwa n áahw ágendá
Ntiyandúzwa n áahw áraará
Aya n áamasugí
Umwami w 'i Rwand ahor ar íisugí
Ingoma z 'Urwanda zihor ar áamasugí
745 Abagabo bó mu Rwanda bahor ar áamasugí
Abagoré bó mu Rwanda bahor ar áamasugí
Inká mu Rwanda zihor ar íisugí
Urwanda rw Umwami ruhor ar íisugí
Iyi n íinturíre n úubúuki
750 Umwam ahoran inturíre n úubúuki
Ingoma zihoran inturíre n úubúuki
Urwanda rw Umwami
Ruhoran inturíre n úubúuki
Aya n áamatá
755 Umwami w 'Urwand ahoran amatá
Ingoma z 'Urwanda zihoran amatá
Abagabo mu Rwanda bahoran amatá
Abagoré mu Rwanda bahoran amatá
Inká mu Rwanda zihoran amatá
760 Urwanda rw Umwami ruhoran amatá
Máze reer ágacyámura
Ati twacyamur Uburundi kuu ngoma
Twacyamur Ubunyabungo kuu ngoma
N ámahanga yóose
765 Adátuur úmwami w ' i Rwanda
Twayacyamura kuu ngoma
Agah umutsoob agacyámura
Akagera kan ávúga kwáa kundí
Bakadénduura báfatanije
770 Bávuga kwáa kundí
Wáa muzi bakawusigahw íinkúnga
Kuu mpande záawo zómbí
Bakaazan injíishi
Z íbikángagá by íbishikurano
775 Bagapfundika kurí wáa muzi
Nó ku mabóko ya yáa máana
Y íntaama n íiy íinká
Wáa mukobwa w Abega
Agafat ayo mabóko
780 N úuwó kwaa Cyimanyi n Umutsoobe
Bagakurura bat uhamuwe n íimáana
Umwami w 'i Rwand ahoran imáana
Ntiyandúzwa n ábanyámahanga
Ntiyandúzwa n Abanyarwanda
785 Bagashyira mu gicúba
Bakabyarir imbúto
Bágira kwáa kundí
Bakajya mu Muribata wa Kirwa
Bakaaza bagacáanira bagakáma
790 Bakuuhagiz icyuhagiro cyizá
Cyuhágir Umwami
Bagasenga kwáa kundí
Bagacyámura kwáa kundí
Umukobwa ní w útáhabá
795 Bakagera bakadénduura kwáa kundí
Umwír ahár akabiikiir icyo gití
Bakager ingeré yáa wo
Bakaba báabumbiy ikibúmbiro
Yáa mfíizi yó muu Ngina
800 Ikawunywera heejuru
Ng uwo n úumuribata
Twaribat Uburundi
Twaribat Ubunyabungo
N áandí mahanga yóose
805 Adátuur Umwami w 'Urwanda
Twayaribata
Bakayíkuur igakuukira ku Muzígaaba
Igataahira kwaa Cyimanyi
Indamúts igahágurutswa
810 Ikajya ku kiráaro cy Umunyákabágari
Ibyó kwaa Cyimanyi na byó bikahaaza
Umuráby akaba yáreerewe
Bakamuuzana n umukobwa
Wó mu Béenemugunga
815 Uzáatáng impundu
Umukobwa w Abeg uzéez Umwami
Akaaza na wé
Bakaba báarabíikiriye Rusánga rw íntaama
Umwam agahagarara hagatí y ámarémbo
820 Akareeba mu rugó
Umutsoob akamwambur umugangu
Bikajy i Rusenge
Murí ryáa riba ryáa Nyámata
Bakaaza bakóogoshwa
825 Habakanz Umwami
Sé wáabó w ímuhan akamuger icyúma
Uzi kóogosha wées akamwógosha
Ubwo Rubanda rwóse bakwóogoshwa
Ubwo reer ábagoré b áabíiru
830 Bariimutse bagiiy iy úmugog úrí
Indagano yashyíkirijwe n 'i Gaséke
Nuuk Umugabékaz akajy i Kámberé
Akaazan akarago k íintébe
Bagashyira hó rwáa ruhú
835 Rwaa Rúsanga rw íntaama
Umutsoob akamwambika
Yáa nzogera y íntita
Akenda yáa yind ívúga
Akiicar Umuráby akamwéza
840 Umutsoob akavuza yáa nzogera
Umukobwa wó mu Béenemugunga
Akavuz impundu
Wáa Muráby agapfunduura yáa nzogera
Bakaazan umukobwa w Abega
845 Akiicara kurí rwáa ruhú
Akeez Umwami
Umutsoob akavuza yáa nzogera
Umukobw akavuz impundu
Abáana b Umwami bakajya murí Rugendo
850 N ábandi bagoré
Umuráby akeeza báa bagoré
Ukw ábáana bakuríkirana
N áabáana bakéera
Umuráby agahaabw inká
855 Akanyura mu gikaari
Agataahana yáa nzogera yé y íntita
Baazany igicúba cy 'Inyúbahiro
Bakagiheerez Umwami n Umugabékazi
Na wáa mukobwa w Uumwénemugunga
860 Bakabúgaaniza báfatanije
Abáana b Umwami bándi
Bakabugaaniriza hagatí y íbitabo
Umutsoob agaheerez Umwam imáana
Akamwambika wáa mwishywa w íkinege
865 Akamwambik ishyíra mu ruhanga
Akamwambika Rwamútara
Ku rutsinga rw ínzovu
Akamwambik inyonga z Umugánurá muu nda
Umugabékaz akamwambik intuku
870 Bagacaaniza yáa nkuyu y ígihúgu cyóse
Agaháguruk akajya mu gikaari
Umutsoobe w ísug ákamwuhagiza
Yáa máazi ya Shaki
Ngw aya n áamáazi ya Shaki
875 Ushaak inká z ábandi bam ukazíbona
Ushaak imigisha y ábandi bam ukayíbona
Ushaak imvúra y ábandi bam ukayíbona
Ushaak imbúto z ábandi bam ukazíbona
At uyu n úumuvúgo
880 Uvuga wéenyiné mu gihúg ukúmvirwa
Agateez uruganda mu gikaari
Agakindikiz inkandi y íntaama
Akavugut akagira kané
Umwénemuhind akavuguta
885 Akagira kané
Uwó kwaa Mutamw akavuguta
Akagira kané
Akajy imbere y íizíiko
Akabyirura kurí yáa Súka y Iicyúmwé
890 Akagira kané
Umwénemuhind akabyirura
Akagira kané
Uwó kwaa Mutamw akabyirura
Akagira kané
895 Umwam akandir agateer imbúto
Agah Umutsoobe
Akandir agateer imbúto
Agah uwó kwaa Múmbógo
Akandir agateer imbúto
900 Agah uwó kwaa Myáka
Akandir imbágara
Umwam agasuby imbúto
Umutsoob agasuby imbúto
Uwó kwaa Múmbógw agasuby imbúto
905 Uwó kwaa Myák agasuby imbúto
Umwam akaaz akiicara kuu ntébe y íintéeko
Umutsoob akamuheerez amasúka y íkibíbiro
Ubwo baanyaze yáa masoro
Y ábagoré b Umwami
910 Baayakubiye mu gicúba
Cyaa nyina w Umwami
Baamará kwavuura bakaazan impéreryi
Umwána w umukabwa
Wó kwaa Nyirágishikazi akayisasa
915 Bagashyira hw íhembe ry ínzovu
Umwam akarikandagira heejuru
Ng Umwam ahor ar íinzovu
Ahor ahéz amahanga haasí
Bakaazan ikiremu cy ímpuzu
920 Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
Bakaazana záa Nshingo bagashyirahó
Umwam agacíiriir akagira kané
Bagah uwó kwaa Bwámí
Agacíiriir akagira kané
925 Umwam agashing akagira kané
Baagah uwó kwaa Bwámí
Agashing akagira kané
Uzi gushing agashinga
Umurir ukabyára
930 Ubw uwó muu ntángo waajé
Bakanduura bacashyira mó
Uwó kwaa Nyabirungw akajiishuura Kigamba
Akayishyira hanzé
Akayíkom akagira kané
935 Ingoma zigasuka
Zaamará kusuka
Umwénenyabirungw agasubira mu ruhimbi
Bakajiishuur iz íngabé
Zikajya muu ngobyi
940 Zaagerá hanzé
Umwami n Umugabékazi na bóose
Bambay impuzu
Uheekw agaheekwa
Umukobwa wó mu Bagunga
945 Akenda cyáa gisaabo
Igicúba bakakiremeerwa
Bakajy imbere y íngoma
Zigateer igihubí
Bakajya kwaa Cyírima
950 Umwami yagerá kwaa Cyírima
Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Yáa Ndamúts ivúuye ku Munyákabágari
Na Búsarur iyíherekeje
Na yáa mirimo yó kwaa Cyimanyi
955 Byóse bikaaza
Umwam agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Na yáa súbyo ya Kázig ikaaza
Bakaazana n ínzogá y úubúuki
960 Bakayisuka kuu mbéeh íb ír áaho
Bakaazana yáa súbyo
Bakayiminjiira murí yáa nzogá
Bagakongeeza wáa mutóozo
Umugabékazi n Umwami bagafátanya
965 N úuwó kwaa Cyimanyi
Bakawushyira murí yáa nzogá
Bati twazimy amahanga
Twazimy imize n íindwára
Bakaazana na wáa muribata
970 Na w úséeyehó
Uwó kwaa Cyimany akawuuzana
Ku birenge by Umwami
Ati waribat Uburundi
Waribat Ubunyabungo
975 Waribata n áyandi mahanga
Adátuur Umwami w 'Urwanda
Nó ku Mugabékaz akabigir atyó
Umwam akend agataná
Agasoma kurí yáa nzogá
980 Baabanje kuyíshyira muu mpéerezo
Akamira gak índ ákayíciira
Akaaza nó mu muryángo
Indamúts igataaha
Akabanz akayíheerezwa
985 Igasubira ku gitabo
Umwénemuhind akamwambik inganji
Akaazana wáa muheto n ímyambi yáawo
Umutándúr akayiramutsa
Akaaz akamuheerez imirishyo
990 Ingoma zaamará kúmv indamútsa
Zigataaha zigateer urugamba
Amapfíiz akaaza
Igataah imfíizi yo muu Nyúbahiro
Akayíheerezw akayambik umwishywa
995 Kw iihembe ry íburyo
Akayiit izín umushumb amubwiye
Igataah iyó muu Ngabé
Akayíheerezw akayambik umwishywa
Kw iihembe ry íburyó
1000 Akayiit izín umushumb amubwiye
Iy Inshya y ígahagarara mu rugó
Yiitwa Rushya ntáayihéerezwa
Igataaha Karínga
Akayiteera hw íbihubí
1005 Akagira kané
Umwénenyabirungw agateer ibihubí
Akagira kané
Agah uwó kwaa Nyamigez akíiheerereza
Igataaha Cyimumugizi
1010 Akayiteera hw íbihubí
Akagira kané
Akayih Umutándura
Akayiteera hw íbihubí
Akagira kané
1015 Yarangíz akayíihéerereza
Igataaha Mpatsibihúgu
Agateera hw íbihubí
Akagira kané
Haanyum akayíihéerereza
1020 lgataaha Kiráagutse
Akayiteera hw íbihubí
Akagira kané
Agah Umwénenyabirungu
Agateera hw íbihubí
1025 Akagira kané
Agah uwó kwaa Nyamigezi
Akíiheerereza
Busárure na y ígataaha
Umwam agateera hw íbihubí
1030 Akagira kané
Umwénenyabirungw agateera hw íbihubí
Akagira kan ákíiheerereza
Igataaha Nyamíringa
N ízindi nséngo zóose
1035 Umwam akazíheerezwa
Inyúbahiro zigataaha
Agakám Umuheek akaremya
Umwam akaaz akuuzuz inká zé
Akajya muu nzu na yáa soro
1040 Irí murí cyáa gicúba
Na rwáa rwondo rwaa Rwézangóro
Akanyw inká zé
Umutsoob akamúrab akaakiira
Ingoma zikajya mu ruhimbi
1045 Amapfíiz agataaha
Ikabanz iy 'Iinyúbahiro
Ikajya mu kiráaro
N íngoma z ímivugo
N íimpará n iinséngo
1050 Na Gákondo y ábaja
N ábatwá n ábasízi
Umushumb akayambura wáa mwishywa
Iz?ndi zikabyúkuruk agakáma
Akinjirana wáa mwishywa
1055 Akanyw inká záa Shéebuj akaakiira
Igakurikira hw íyó muu Ngabé
Ikajya ku kiráaro
Igaherekezwa n íngoma z ímivúgo
N ímpará n íinséngo
1060 Na Gákondo y ábaja
N ábatwá n ábasízi
Umushumb akayambura wáa mwishywa
Izindi zikabyúkuruk agakáma
Akinjirana wáa mwishywa
1065 Akanyw inká záa Shéebuj akaakiira
Iyo muu Nshy igacyúrwa
N ámasumba y íinká záa bo
Igasanganirwa bakabyúkurutsa
Nyiráy akanyw inká záa shéebuja
1070 Na wé yarangíz akaakiira
Bakagororer Umutsoob imbyéyi
N Uumwénenyabirungw indí
N úuwó kwaa Múmbógw indí
N úuwó kwaa Cyimany indí
1075 N Umukóno wó kwaa Cyábakáng indí
N umukobwa wó kwaa Nyíragishikaz indí
Zaavuuyé mu Basinga nó mu Béenemúnyiga
Abacyaba bagataaha
N íngoma yáabo y íkigwárará
1080 Ihéetswe mu kivóovó
Bávuz amahembe
Bátaamirij imihehá y ímbavu
N íngugé yáa bo Nyabuturi
Bakavug izína ry Umwami wáabo
1085 Umwami wáab agahaabw ink ébyiri
Hagatah Umunyábyinshí
Akareger inká zirímw íimfíizi
Agatsíndwa bakamúkubita
Ntibámuvuush amaráso
1090 Bagataah abas?re
Bakaaza báririmb ubwáto
Ye muraaje ye ní nk ubu
Mu Menamato ní nk ubu
N íingáshya záabo zambáy imyishywa
1095 Bagahaabw imfíizi cyángw íngumba
Agataah umucumbi
Akiicara muu mfúruká
Bakamuh amatá
Mu gakongoor aríbumaré
1100 Bat uheruuts ayo y Umwami
Bakamuh ibéere ry ígitooki
Bakamuh Abarima
Bakamwibutsa Gishamba
Ar 'i Karágw arí mu Mazinga
1105 Akajy ahw áshaatsé
Bukíira níjoro
Umuheek akaazana záa nkoni
Akabanz imfíizi yó muu Nyúbahiro
Akaziyikozahó
N íiyó muu Ngabé
1110 Umwam agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Agaheerezwa záa nkoni
Umuheek akaziheereza n Umugabékazi
Umwam akavuza yáa Ndamútsa
1115 Umunyákabágar akavuza Nyampundu
Bakazikuuranwahó bátyo
Bikazaagirw imins iné
Ingoma zíbiikiira zínabambura
Bugacyá mu gitóndo
1120 Bagafukur iriba riníni mu gikaari
Iruhande rwaa Kámberé
Bakabyariramw íimáana zóose
Z uwo Mwam uhéruutse gutánga
Bakaazan injíishi z íngoma
1125 N ímirishyo yáazo n íintébe n íngabo
Byóse bikajya kwaa Cyírima
Uwó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
Akahakeberw igikingi kubirinda
Bakahamar imins iné
1130 Bakoogoshw ibiháranjongo
Bakaba báaruubats iráaro hákurya
Umwam akambar Ubushingo
Akend icúmu ryé Rwamútara
Ingug íkamujy imbere
1135 N abanyákamberé bafit Inyundo
N ábarémeerewe záa ngoma z Amashaako
Akabyúkuruk akayobora
Agaheerezw Inyundo
Indamúts ikaramutsa
1140 Iz íngabé zigataaha
Ntaziteere hw íbihubí
Akazíheerezwa zikajya ku ruhimbi
Bakaba báaruubats urugó
Bazáaséndera mw ímísaka
1145 Ibikingi by ámarémbo
N ímiryángo n írnitaahano
Bakabishingiish amáazi ya Kabuye
N ímiganda y íimyínjiro
Ayo máaz akuubak imirw iné
1150 Byarangíra bakayábyarira
Umwam akend icúmu ryé Rwamútara
Yagerá ku Kaarubanda
Akambar Ubushingo
Arí kumwé na záa ngoma
1155 N ábanyákamberé bafit Inyundo
Akabyúkuruk akayobora
Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
1160 Iz íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntiziteere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi
Umukóobw ákaakiir ibyo bibanza
Bwamará kwíra nínjoro
1165 Uwó kwaa Nyírishabúre
Agashing umusumba ku Kaarubanda
Nó ku gikingi cy íirémbo cyó haruguru
Nó ku kibero cy ínzu cyó haruguru
Bwacyá mu gitóndo
1170 Umwám agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Akiicara n Umugabékazi mu kirambi
Bakiicara kuu ntébe z íintéeko
Uwó kwaa Nyírishabúre
1175 Akabapfukam imbere
Agaheerez Urutsíro
At akiir Urutsíro
Rw úmuganzacyaro cyane cyendá
Wend íngoma z ábandi bami
1180 Wend ímvúra y ábandi bami
Wend ímbúto y ábandi bami
Wend íngabo z ábandi bami
Wend ínká z abandi bami
Urutsíro rw úmuganzacyaro
1185 Urutsíro rw úmusumba
Usumb ábandi bami
Ubasumby ubugabé
Ubasumby ururími
Ubasumbye ku murwa
1190 Ub ínganj uganzé wéenyiné
Rwatsinze Gaháya kaa Murari
Rwatsinze Kabégo kaa Mwendo
Rwatsinze Kanyoni kaa Gakara
Rwatsinze Muteeyi wa Nyábutáma
1195 Rwatsinze Mutáaga wa Mwézi
Rwatsinze Nzira ya Muramira
Rwatsinze Ntsibura ya Múriirá
Rwatsinze Náama ya Gáhogóza
Rwatsinze Kiményi cyáa Bázimyá
1200 Rwatsinze Kimero cyáa Kábego
Ub ínganj uganzé wéenyiné
Impéra y íbihugu
N 'Ubushúubi n 'Uburundi
Ubahere ku gahéra k íbirenge
1205 Ubw Umukóobw ágaháguruka
Umwána w Umwega
Umukóobw ákenda Rwamútara
Akarishinguura muu ntágara
Bagahagurukir aherejwe
1210 Bati ngiiz íngabo
Duteey Ubukúnzi
Tugiiye guhoor i Bukúnzi
Icúm akarishyira ku rutúgu
Ntiríkore haasí
1215 Bagasanga báaratáse
Umukúnzi yárafáshwe
Bakamujyana bakamuryamiish igicurí
Bakamupfuk umunwa
Bagafat amaguru n ámabóko
1220 Bakamuryamíisha ku rubavu rw íbumoso
Umukóobw ákend icúmu Rwamútara
Agafatanya n úumwána w Umwega
Bakarimusogoota mu kwáha
Bakaazan ayand abiri
1225 Yó kumusong azáahetwa
Bakahanyag inká
N úmuja wons úmwána
Bakahanyaga n íntaama
N ísake n ínkokókazi
1230 N íinkón ivúga n úmwuko
N úrusyo n íingásiire
N íisékuru n úmusékuzo
N íintáará n íbitaro n íntaro
Nuuko baarangíza bagatabaaruka
1235 Baagerá hakuno y íbwami
Umuroh akaazan icyuhagiro
Intore zikiiraba zóose
Ingabo zigataah ibw?mi
Akabanza kwivug umwána w Umwega
1240 Umukóobw ákamúkurikira
Akagororerw inká y íimbyéyi
Inká n íntaama by íminyago
Bikajya muu Nyúbahiro
Inkokó zikajya mu Batoora
1245 Urutaro n úrusyo bikend abaja
B íbwami b ábasyi
Igihanga kikajya kwaa Myambazo
Inzira y Uubwímik ikab ihétuuye
Umwam akageng Urwanda rwé.
Subscrever:
Mensagens (Atom)