Mostrar mensagens com a etiqueta imihango nyarwanda. Mostrar todas as mensagens
Mostrar mensagens com a etiqueta imihango nyarwanda. Mostrar todas as mensagens
terça-feira, 4 de março de 2008
UBWIRU-INZIRA Y'IINTEEKO
Iy íshyanga ryagomyé
Ryíremyem úmuhinza
Uvúgirwan íngom akaramutswa
Baraguriza mu móoko yóose
5 Umugabá reeró baaba báamubóonye
Agaháguruk Umwénenyabirungu
Akajya mu Misumba ya Sekera
Akaharamvur ingoma y úmusumba
N íbicúba bibiri by ímisumba
10 N úutwáto tuné tw ímisumba
Bagatumiz amáazi ya Gihoosha
Akaazanwa n Uumwénenyabirungu
Agaháguruk Umuzínanshúro
Agac umuramá
15 N úutwáto tuné tw ímiramá
Akaazana n ígiseke cyáabo cy ímpumbya
Abanyákabágari bakaazan umuramá
N úmuremeera n úmusugí
N úmusumba n úmugwámpóro
20 N úmuruta n úmuneesha
Na gisaayuura n úmukáabá
N úmurokora n úrugarura
N úmurengeere na ngingwijana
N úmugóborá n úmurembe
25 N úmwishywa n úmuhanga
Bakaazan ibidáshyiká
N ínkengeri n íishyá
Bagatumiz inzogá
Y i Bumbogo yó kwaa Myáka
30 Bagatumir uruhúmbyo rw 'i Mushóngi
Bagatumira na cyokoora
Cy úmuramá w 'Ingara
Bagatumir inká y 'Indokó
Yó mu Béenegátambira
35 Bagatumir urukwávu ruzima
Rwó mu banyáamógo
Bakarwak ishyíra rúkiri ruzima
Bakaazana n íimpú zíndi z ínkwávu
Bakaazana n ímiseké
40 Bagatumir umukobwa wó mu Bashingo
Umutwar utwár Ubuyenzi
Akaazan intuku
Bagatumir icúmu
Ryó mu Rutágara rwaa Kivuba
45 Rirí mu rutí rw úrutóozo
Imirim ikab irángiye
Ingabo zikajya mw iitóorero
Ingoma zikabyúkiira ku Kaarubanda
Yáa ngoma yárarémwe
50 N íimfíizi yó muu Ngina
Baazany imfíizi yó muu Ndwanyi
Irabíikiirw irayisiiga
Bakaraguriz umukúrambere
W áah úmugab ázáahágurukira
55 Bagahamagaz inzogá mu banyánzogá
N úmupfumú beeréj urí ku cyuhagiro
Bakaazan imbúto y úburó
Bakaazana n íngororero
Uzaab úmugab ákaaza
60 Akiicara kuu ntébe
Iruhande rw Umwami
Umwam agashyir imbúto mu zíiko
Ati seka Kaanaka
Nguuy úmugab árahágurutse
65 Mu cyimbo cy Umwami
Ateey i Nyáanaaká
Umutsindir iryo shyanga
Atsind íngabo záaho
Atsind ámacúmu yáaho
70 Atsind ímyambi yáaho
Utsind ígisáre muu ngabo záacu
Umwam akamwambik ikámba
Akamwambik intuku na ryáa shyíra
Wáa mugab ágaháguruka
75 Akend icúmu rirí muu ntágara
Akab arí w úryíshinguuriramó
Riríh úmugarura n úmurokora
Mu rutí rw úrutóozo rudashishúye
Akajy imbere y úmuryángw akíivuga
80 Ingoma zigasuka
Ingabo zigataaha
Ukw ímitw ínganá
Hakavamw abantu babiri bakíivuga
Umugab ákiicara mu muryángo kuu ntébe
85 lmáan ikamujy imbere
N ícyuhagiro cy úmupfum úkirí hó
Bakaremeerwa yáa máana
Umupfum ákenda cyáa cyuhagiro
Umugab ágaháguruka
90 N ábasizi n ábaséngo
N ímpará n íngoma z ímivúgo
N ábaja báa Gákondo
Agataaha ku kiráaro
Búkeey agaháguruka
95 Uw áciiríye hw íitéeká
Ibwami ntibámukomoorere
Akagend adásiibíra
Azímaanirw abyúkurukirizwa
Yazáajya kugera háahandí reeró
100 Ahw íngabo ziteerániye ziiyérekera
Bagatang umugambi
W úminsi zizáatéera
Bakooherez umuntu
Akaaza gushyír Umwami kuu ntéeko
105 Bagahamagara wáa mukabwa nó mu Bashingo
Yáa ngom ikaaza n i Kámberé
Ikajya kuu ntébe yáayo
Bakayiteekeeshahó muu nzuugi
Ikareeba mw iirémbo
110 Umwénemuhind akend inyundo z ímiyobora
Akazuubak inyuma y ínzuugi nk úrugó
Agasig irémbo hagatí
Ryerékeye kw iirémbo
Bagatereka yáa nzogá
115 Hagatí ya ryáa rémbo
N úrugáta rwáa yó rw úmubogora
N úmuhehá w íkizíranyénzi
Bakaazana wáa muramá n úmuremeera
Bakaazana wáa musumba n úmusugi
120 Bakaazana wáa murengeere n úmuganza
Bakaazana wáa muneesha n úmuruta
Bakaazana rwáa rugarura n úmurokora
Bakaazana wáa mukáabá n ímpoosha
Umukáabá n ímpoosha n úrugarura
125 Bikajya murí twáa twáto
Hamwé na gisaayuura
Bakaduhomeesh ubujéni
Bagasiigahw íingwá
Utw ímisumba tubiri
130 N úutw ímiramá tubiri
Bikajya muu nzu
Ibindi bikajya ku gicáaniro
Na byáa biti bíndi
Bakabigabanya bátyo byóse
135 Inyúbahiro zigataaha
Zigakamirwa muu nkongooro z ámasugí
Bagatumiz inzogá mu banyánzogá
Zikaaza mu mashongore
Iz úubúuk ebyiri
140 N íiz ínturír ebyiri
Umwénenyabirungw akaazan umwishywa
Akaazana n úmurembe
Akambika Karínga
N íz?ndi ngabé
145 Akend inshyáamuro kurí Karínga
Agacyamura ryáa shyanga
Avúg amagambo yáaby asánzwe
Akayiha wáa Mushingokazi
Umukobwa wó kwaa Nyíragishikazi
150 Agapfúkam akambik impumbya
Yab ár Uumugabékazi
Akazimwambika mu gituza
Yab ár Uumwami
Bakazimwambika ku mugóngo
155 Umwami na wáa Mushingokazi
Bagashyira wáa muramá mu zíiko
Bat ingabo záacu zihor ar úumuramé
Bagashyiramó wáa muruta n úmuneesha
Bat ingabo záacu zirut ayandi mahanga
160 Zineesh ayandi mahanga
Bagashyiramw úmusugi
Bat ingabo záacu
Zihor ar áamasugí ku mubiri wáazo
Bagashyiramó wáa musumba
165 Bati zisumb ayandi mahanga
Bagashyiramó wáa muganza
Bati ziganz ayandi mahanga
Bagashyira mw úmurengeere
Bati zirengeer ayandi mahanga
170 Bagashyira mw úmugwámporo
Bati ní zó zigir úbuhóro
Bagashyira mó gisaayuura
Bati zisaayuuka mu yandi mahanga
Umwam akend isando ya Gákondo
175 Akayishyirahó ryáa shyá
N úmugarura n úmurokora
Agakunduura yéerekeza mw iirémbo
Ati nakondoor iminyago y i Káanaaká
Yagerá kw iirémbo
180 Akagaruk akóndoora
Yéerekeza ku gicáaniro
Wáa mukobwa w Abashingo
Akend inshyáamuro
Agacyámur imbere y íizíiko
185 Akenda yáa nkengeri
Na cyáa kidáshyiká
Agakengez amahanga
Ati nakengez ikáanaaká
Nakengez amacúmu yáaho
190 Nakengez imyambi yáaho
Nakengez ingabo záaho
Ntizishyikíriz izac amacúmu
Ubwo reerá yáa nká y 'Indokw ígakámwa
Bakabugaaniza murí cyáa gicúba cy úmusumba
195 Bakajya bákomeerahw áay 'Iinyúbahiro
Iy Umwami yatabáaye
Bashyiramw íimbúto yasizé
Ikondi gicúba kikajyamw áamáazi
Ya Gihoosha n ímpoosha záaho
200 Bakajya bákoza mó rwáa ruhúmbyo
Na cyokoora n úmurokora
Bagahumbya mu zíiko
Bati twahumby amacúmu y íikáanaaká
Twarokor ingabo záacu
205 Kuu nkingi y íizíiko
Bakahashing indí nyund imwé
Umwénemuhind akiicara muu mfúruká
Iruh?nde rwaa záa nyundo
Umusing akiicara ku kibero cy ínzu
210 Afíte n ínyundo yáabo
Yiitw 'Ishingo yó kwaa Burora
Akavum iryo shyanga
Ati nshinj i Káanaaká
Wáa wundí wó mu Bazínanshúro
215 Ari ku gicáaniro n ísando
Akajy akóranyiisha cyáa gicáaniro
Afíte n úruhúmby akajy ahúmbya
Abakobwa bakajya kwak imp?mbya
Wáa Mushingokaz akazibagabanya
220 Zimwé zikajya ku gicáaniro
Iz?ndi zikajya muu nzu
Igataah imfíizi yó muu Nyúbahiro
Ikajya mu gikaar ikáahirirwa
Iy 'Ingab íkajya mu gikaar ikáahirirwa
225 N íiy 'Inshya
Iyó kwaa Cyírima Cyúbahiro
Ikajya yáahukayó mu gitóndo
Ikabaabwahó n úmunyábwenge
Ntiteer ayandi mashyó ntiyíiruke
230 Záa zindí kandi zirí mu gikaari
Inká záazo ntizíryame
N izo mfíizi ntizíryame
Muu nzu ah ahari wéese
Ntavug icyívugo
235 Ntibábuguze ntibáryame
Byagerá níminsi
Ingabo zíhinduuye
Yáa mfíiz ikáahuka
Bakazigum iruhande na zó
240 Ntizíiruke ntizirwane
Zikaaza kuryáma níjoro
N Umwam akuururuts impumbya
Ubwo bakabona gukór icyó bashaatsé
Ryáa shyanga bakarítsinda
245 Bakooherez uza kwáhur imfíizi
Impumbya bakazirangiza ku gicáaniro
Bakabíkubuura bakajya kubímena.
UBWIRU-INZIRA YA RUKUNGUGU
Iy ínzira ya Rúkungugu yateeyé
Ab ar áamapfá
Akarumby amasaká
Akurumby imyáka yóose
5 Bakaraguriz umurwa
Wa Mujyejuru na Búhimba m úumwé
Uwerewe bakawutanga hw íbibanza
Hakuubakwa na rubanda rwóse.
Haamara kúuzura
10 Umwam akahábyukuruka
N ímihango n íngoma zé
Bagahamagar Umwénenyabirungu
Akaba yáragénjeje
Umwari w úmutáranzá
15 Wó mu kigabiro kimwé
Cyó mur íiyo mirwa yómbí
Agaháguruka n ímirimo y íibyúma
Akabaaz íngoma
Akayúuzuz ikaaza
20 Igataahira kwaa Cyírima
Haabá háareerewe n íinká
Urwo ruhw ákab ari rwó bakaná
Haabá háareerewe n íkindi kiragúzwa
Bakaazan imfíizi
25 Yó muu Ndwanyi nzima
Itágir ígisáre
Itágir úbusembwa
Máze bakayíbiikiira
Bagatum úmutsoobe
30 Mu Rutágara rwaa Kígarí
Akajya kwend umutíma wáayó w úmukóre
Bakaazan igicúba
Bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
N ícyuhagiro cyuhágir umw?mi
35 Bakaazan inzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
Umwénenyabirungw akaaza
Agateer icyahi cyó mw iisembe
Akuuhagir imbere
40 Na yáa matá na záa nzogá
Agasenga
Byós afátanije n úmwami
Ukó bisanzwé bígenda mw iirema ry íngoma
Bat aya n áamasugí (n íbindi)
45 Bat aya n áamatá (n íbindi)
Bat iyi n íinturíre (n íbindi)
Bakaazana yáa mitíma bakabúgaaniza
Ukó bisanzwé
Bat iyi n íimitíma
50 Umwam ahoran umutíma (n íbindi)
Bakaazan icyahi cyó mu ruhánga
Umwam agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Agah Umunyákabágari
55 Agateerahw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah uzi kurema wées akarema
Agasig urukob úmwam azúuzuza
Bagatumiz imfíizi yó muu Ndwanyi
60 Bakayíbiikiir ikayisiiga
Bagatumir ibicúba by ímirinzi
Byó muu Ndoha bibiri
Mu Kazíbazíba kaa Nzaratsi
Bagatumir ícyuhagiro
65 Cy úmukóre n íicy úmugarura
Ingom igacyurwa n ízindi z ímivúgo
Bakaazana cyáa gicúba
Kirí mw ícyuhagiro
Cy úmugarura n úmukóre
70 Abaragúza b áabíiru
Bakajya muu nzu
Bakaazan inkooko n ínzogá
Umutsoob agafat ingororero
Arí kwaa Mútara
75 Arí kwaa Cyríma
Bagasenga yáa ngoma
Bati seka kaanaaka
Dor íngoma yaa we Mivumbi
Iguhé guhabuur imvúra
80 Imvúra níigwé mu Rwanda
Dor igicúba cy úmurinzi
Dor umwána w úmutsoobe
Ugíiye kubyúts imvúra
Tsind amapfá
85 Umutsoob agahagurukan igicúba
Kirímó wáa mukóre
Ujyá kubyúts imvúra
Akabyutsa Bwéramvúra
Akabyutsa Ndoha
90 Akabyutsa Nyabuhe
Akabyutsa Zína
Akabyutsa Nyamvúra
Akabyutsa Ruréngampíso
Ukó babyuts áti mbyukij imvúra
95 Agahinduuran igicúba
Na byáa byuhagiro
Yabyukíishij imvúra
Bikaaza bigateerana n íbindi
Bigateekeeshwa ku gisasir ibw?mi
100 Nuukw imvúr ikagwa
Umwami yashaaká kwungur imirwa
Akayungura
Akava háa handí
Urwo rugó rukagir umugeni
105 N íinka záa rwo
Igicúba kikajyamw ímiyobora y ínyundo
Bikajya bíshyirwamw íbyuhagiro.
Ab ar áamapfá
Akarumby amasaká
Akurumby imyáka yóose
5 Bakaraguriz umurwa
Wa Mujyejuru na Búhimba m úumwé
Uwerewe bakawutanga hw íbibanza
Hakuubakwa na rubanda rwóse.
Haamara kúuzura
10 Umwam akahábyukuruka
N ímihango n íngoma zé
Bagahamagar Umwénenyabirungu
Akaba yáragénjeje
Umwari w úmutáranzá
15 Wó mu kigabiro kimwé
Cyó mur íiyo mirwa yómbí
Agaháguruka n ímirimo y íibyúma
Akabaaz íngoma
Akayúuzuz ikaaza
20 Igataahira kwaa Cyírima
Haabá háareerewe n íinká
Urwo ruhw ákab ari rwó bakaná
Haabá háareerewe n íkindi kiragúzwa
Bakaazan imfíizi
25 Yó muu Ndwanyi nzima
Itágir ígisáre
Itágir úbusembwa
Máze bakayíbiikiira
Bagatum úmutsoobe
30 Mu Rutágara rwaa Kígarí
Akajya kwend umutíma wáayó w úmukóre
Bakaazan igicúba
Bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
N ícyuhagiro cyuhágir umw?mi
35 Bakaazan inzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
Umwénenyabirungw akaaza
Agateer icyahi cyó mw iisembe
Akuuhagir imbere
40 Na yáa matá na záa nzogá
Agasenga
Byós afátanije n úmwami
Ukó bisanzwé bígenda mw iirema ry íngoma
Bat aya n áamasugí (n íbindi)
45 Bat aya n áamatá (n íbindi)
Bat iyi n íinturíre (n íbindi)
Bakaazana yáa mitíma bakabúgaaniza
Ukó bisanzwé
Bat iyi n íimitíma
50 Umwam ahoran umutíma (n íbindi)
Bakaazan icyahi cyó mu ruhánga
Umwam agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Agah Umunyákabágari
55 Agateerahw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah uzi kurema wées akarema
Agasig urukob úmwam azúuzuza
Bagatumiz imfíizi yó muu Ndwanyi
60 Bakayíbiikiir ikayisiiga
Bagatumir ibicúba by ímirinzi
Byó muu Ndoha bibiri
Mu Kazíbazíba kaa Nzaratsi
Bagatumir ícyuhagiro
65 Cy úmukóre n íicy úmugarura
Ingom igacyurwa n ízindi z ímivúgo
Bakaazana cyáa gicúba
Kirí mw ícyuhagiro
Cy úmugarura n úmukóre
70 Abaragúza b áabíiru
Bakajya muu nzu
Bakaazan inkooko n ínzogá
Umutsoob agafat ingororero
Arí kwaa Mútara
75 Arí kwaa Cyríma
Bagasenga yáa ngoma
Bati seka kaanaaka
Dor íngoma yaa we Mivumbi
Iguhé guhabuur imvúra
80 Imvúra níigwé mu Rwanda
Dor igicúba cy úmurinzi
Dor umwána w úmutsoobe
Ugíiye kubyúts imvúra
Tsind amapfá
85 Umutsoob agahagurukan igicúba
Kirímó wáa mukóre
Ujyá kubyúts imvúra
Akabyutsa Bwéramvúra
Akabyutsa Ndoha
90 Akabyutsa Nyabuhe
Akabyutsa Zína
Akabyutsa Nyamvúra
Akabyutsa Ruréngampíso
Ukó babyuts áti mbyukij imvúra
95 Agahinduuran igicúba
Na byáa byuhagiro
Yabyukíishij imvúra
Bikaaza bigateerana n íbindi
Bigateekeeshwa ku gisasir ibw?mi
100 Nuukw imvúr ikagwa
Umwami yashaaká kwungur imirwa
Akayungura
Akava háa handí
Urwo rugó rukagir umugeni
105 N íinka záa rwo
Igicúba kikajyamw ímiyobora y ínyundo
Bikajya bíshyirwamw íbyuhagiro.
Subscrever:
Mensagens (Atom)