Igisigo cyahimbwe na Muhabura wa Bwayi
Mbwire Bagorozi umunsi ugumye
W'Abami banganye,
Mwebwe bene umunsi yatumaga Gatambira
Iwa Mutwarampigu.
Mutaragara atabayeho impamvu
Atumweyo gutongana,
Bagateka ku rugo.
Urwo rugo rukaba urw'Ingoma nkuru
Batambira ba Bitugu,
Biguzi azacya kunyaga Byeguno.
Amagingo bajya kuyikuraho nyirayo
Na yo Mutukura iteterewe
Ikagomba umugabo.
Ntondere Mukozi umutaga ukakaye,
W'Abagabe bakikanye,
Mwebwe bene umutaga
Yatokoye Matambi ibya Gitebo.
Intonganya ivuye ku rutare,
Na yo Rutare igiye mukwokera i Mututu.
Iyo ni iyo bashikanuraho nyirayo,
Impfuke-ngabe, Bashimana ba Kirimacondo,
Bazaca inzira iwa Cyokezo.
Urugo rwe mu kurutwika
Ngo bikorere iyo ngabe,
Ibanje igakora umuntu mu nda.
None utahazi aho Bagorozi,
Ukunde mpakubwire !
Nkubwire igishyigura Umwami w'ahandi,
Akava ku ntebe ye,
Agatabaguza agaturumbuka
Agata urugo rwe,
N'abarutuye aho bakarwotsa.
Kiti-ihi-se, akaba impunzi,
Yagwana n'ígícó kikifatira,
Akanywera mu gïco.
Uwo ni umuragurirwa
Ujyanye n'abarasanyi
Ngo bamukure ku bwatsi,
Azigurukwe n'ibyo yarimo yimye,
Tukabyenda igihugu tukagihinga,
Umwami nyiracyo imbonwa imuyongobeje,
Akagenda atyo.
None utahazi aho Bagorozi,
Ukunde mpakubwire !
Nkubwire ko itabaro risa
Ritagira umucengeri,
Ricyura iminyago misa,
Bitarimo ingoma y'ingabe
N'intebe y'Umugabe
I Mugogoma wa Nyiramugabe,
Nyamugongo wa Nyamurwana !
Umunsi du wo kubicyura
Mugabo Mvumbana,
Aho bigomba umugabo.
Aho ga nyine bagashyira amasuka
Abahinzi ba Bisoro bya Bisage,
Amasaka agasenyuka mu matongo;
Ngo: ''Aho nyine hasenyewe nyiraho !''
Nk'imirima itamanzuye mu Busanza.
None aho Bagorozi,
Ukunde mpakubwire !
Nkubwire ko yaremye imishyo
Irora imana ziramizwa amata
Mugutuma iyobora itabaro rikanyaga,
Rigatukirwa ngo ''Tora Naka,
Guca igihugu !''
Aho kwaya ngo ''kora impamba !''
Isi yose ngo ''bêhu !''
Imbonwa imubunga imbere
Kuzazana ingoma.
None utahazi aho Bagorozi,
Ukunde mpakubwire !
Nkubwire ko hakurenganye
Ufite amatwi n'amaso:
Iyo imbonwa itaraboneka,
Umwami arindira mu rugo rwe
Atetse ku ntebe ye,
Indamutsa ikamubyukira bagasenga;
Akabarirwa amakuru
Ngo: ''Iriya ngo barwanye !''
Imbonwa yaboneka rero,
Ikagenda shishi itabona,
Ikaboneza mu rugo rwe
Ikabwagara hakagendwa.
Imico ugira, ukayagira,
Ngo ni ''bwira wumve !''
Ubonye iki kiremu untambitseho,
Ngo ni jye wagaye abagabo
Bishe umubisha i Kiyonza
Yaje aririra Kari-nzobe
Ngo ije mu nzu umu !
None nakubwira umuti
W'abatabazi bategekerwa
Wo gukura abanzi
Bakabavana ku ngoma
Ugasebanya n'aho unsabana
Ubeshya ngo barareshya ?
Wigire aha uvuge
Uwazanye ingoma y'ingabe
Karinga ikayijya hejuru.
Mu byo uvuga ibyo unywerewe,
Jye nakuva imbere.
Ubonye iri tabaro ry'i Mubone,
Ryageze ku itabaro ry'i Murama,
I Murabirane wa Nyiramurari na Nimurahure,
Ko yatabaje iwa Nyamihamba.
Umututsi wabonyweho ikimara,
Bahungu, ashobora ahagumye:
Urya simuringanije na Rwambali.
Imbonwa yabonetse, nk'iyanyaze Rubuga,
Irya yaruse nyarute.
Hariho ga n'intwari, sinzigaya:
Iyo zijya gucyura iminyago
Ingoma zibuririraho.
Mostrar mensagens com a etiqueta ubuvanganzo. Mostrar todas as mensagens
Mostrar mensagens com a etiqueta ubuvanganzo. Mostrar todas as mensagens
quinta-feira, 29 de maio de 2008
UMPE ICYANZU NKUBWIRE AH'UMUNTU
Umpe icyanzu nkubwire ah'umuntu:
Sinatinze mu matungo,
Sinakwanze zikamwa:
Nanyazwe n'utazimpaye
Bintera igihunga !
Ntekereza indaro mbi naraye
Bararanzira ba Mudahakana
Nsanga ariyo ndaro mbi:
Uko nayisanze irakijyana !
Iki gisigo Gahuriro yakibwiye Kagame wahise acyandukura hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
Imana ni yo ikiranuka
Yankingiye urugumye,
Rugumira rwa Rubazi,
Nkaba nkigendera jye mu Rwanda.
Hari abato ba none
N'abakuru ba kera banduta ubukuru,
Iryo batabonye jye nkaribibutsa:
Mbona ko itagira ubutati
Yankuye iyo kure cyane !
Mpikurirwa n'iyambonye
Rugira rw'i Ruganda kwa Ruganzu,
Inzanye nibuka n'ibitereko
Bya Nteretsingoma ya Mbabazi
Yanterekeraga mu ijabiro,
Namubwira ijambo wenyine akarishima.
Nkagira ngo ni we Mana wenyine,
Naho Imana ni ebyiri,
Akaba umuntu uwo.
Muzi n'uko akura ahaga,
Impabagabo ya Mudahakana,
Uko nayibonye iraturema:
Irema abantu igakiza abandi
Uburyo ikiranuka ndabiyishima.
Ingejeje no ku Mwami
Wa Mwambarirangoma wa Mwamugaba,
Ndahiriwe iramunshyikiriza.
Nta bwo Rugira iyoberwa Umwami.
Mwikozi, iyakwise ni yo yakuduhaye,
Witwa nka Yo.
Twashize impuhwe z'Abahutu
Duhabwa impundu tukiri amahoro
I Muhoza baragukundiye ngo kazime.
Mutima, watuboneye n'umuti:
Uvura igihugu icyago
Cyusa cya Birali
Twari turwaye mu Rwanda rwawe.
Umurozi ntaruta umurogora,
Umugabo ntaruta Umwami
Umwami ntarusha amatungo umuyoboke;
Watubereye Imana Mbangira
Mbaraga ya Mwikozi
Utuvuna bwangu.
Watubwiye ko abakire bafasha abakene
Mukenurambere wa Mutabazi,
Ngo mbone aratamba
Ngira ngo mbonye umuntu !
Azinyaga atakubwiye impamvu.
Mpabose ya Musangwa,
Wambariza iyo ngingo !
Mwimanyi, si impuha nkubwira:
Impundu navugije ngabanye iwanyu
Zingana induru navugije nanyazwe:
Zateye rubanda gutangara.
Si n'amarenga ngucira:
Ndacana ntiwake,
Ndakiriza mu myotsi,
Hari impembyi, singihembera.
Nakizwa n'uko uncikiririje nkiri hafi
Waba unkuye iyo kure cyane.
Ariko sindi amahoro
Kandi si ibyo guhorwa:
Wampoza ayo andiza
Muhoza, unkundiye,
Izanjye ngororano wazisanganwa.
Ni iteka amburana ntahari
Andengera ndi imusozi
Sahunga rya Gasogwe, ati: "Mpore !
Inka so yaguhaye nzazikuvunamo !"
Erega Mivumbi, nakubonye urya munsi
Ungarura nahabye
Wabonye nyobye irembo
Uranyobora inzira ngaruka aha.
Nawe ntiwakurwa ku ryo wavuze
Kandi ari irivuze imfura
Ntirihinyuka, Badahinyuka
Ba Muhuruzi wa Ruhamya,
Iryagambye Ngozi rigamburuza nde ?
Kabone n'aho waza uri ikinani cyane
Ntiwakura iryo kinanira cya Cyizindura yavuze:
Ubwo uba ucyibeshye
Kigahinduka ikinyoma !
Jye nta cyo ncumuye
Ijambo ryawe rirakiza.
Kurya uri umugabe nka Mibambwe,
Mwami wa Kavunwa
Wavutse i Kanyoni kwa Gihinira.
Urankuze ubwatsi, Busuhuko,
Ncyure ishyaka:
Iyo ntakiye Imana
Ntaka induzi ikagaba
Nkigabana ijana.
Alexis Kagame, Introduction aux grands genres lyriques de l'ancien Rwanda, Butare, 1969, pp. 156-163.
Sinatinze mu matungo,
Sinakwanze zikamwa:
Nanyazwe n'utazimpaye
Bintera igihunga !
Ntekereza indaro mbi naraye
Bararanzira ba Mudahakana
Nsanga ariyo ndaro mbi:
Uko nayisanze irakijyana !
Iki gisigo Gahuriro yakibwiye Kagame wahise acyandukura hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
Imana ni yo ikiranuka
Yankingiye urugumye,
Rugumira rwa Rubazi,
Nkaba nkigendera jye mu Rwanda.
Hari abato ba none
N'abakuru ba kera banduta ubukuru,
Iryo batabonye jye nkaribibutsa:
Mbona ko itagira ubutati
Yankuye iyo kure cyane !
Mpikurirwa n'iyambonye
Rugira rw'i Ruganda kwa Ruganzu,
Inzanye nibuka n'ibitereko
Bya Nteretsingoma ya Mbabazi
Yanterekeraga mu ijabiro,
Namubwira ijambo wenyine akarishima.
Nkagira ngo ni we Mana wenyine,
Naho Imana ni ebyiri,
Akaba umuntu uwo.
Muzi n'uko akura ahaga,
Impabagabo ya Mudahakana,
Uko nayibonye iraturema:
Irema abantu igakiza abandi
Uburyo ikiranuka ndabiyishima.
Ingejeje no ku Mwami
Wa Mwambarirangoma wa Mwamugaba,
Ndahiriwe iramunshyikiriza.
Nta bwo Rugira iyoberwa Umwami.
Mwikozi, iyakwise ni yo yakuduhaye,
Witwa nka Yo.
Twashize impuhwe z'Abahutu
Duhabwa impundu tukiri amahoro
I Muhoza baragukundiye ngo kazime.
Mutima, watuboneye n'umuti:
Uvura igihugu icyago
Cyusa cya Birali
Twari turwaye mu Rwanda rwawe.
Umurozi ntaruta umurogora,
Umugabo ntaruta Umwami
Umwami ntarusha amatungo umuyoboke;
Watubereye Imana Mbangira
Mbaraga ya Mwikozi
Utuvuna bwangu.
Watubwiye ko abakire bafasha abakene
Mukenurambere wa Mutabazi,
Ngo mbone aratamba
Ngira ngo mbonye umuntu !
Azinyaga atakubwiye impamvu.
Mpabose ya Musangwa,
Wambariza iyo ngingo !
Mwimanyi, si impuha nkubwira:
Impundu navugije ngabanye iwanyu
Zingana induru navugije nanyazwe:
Zateye rubanda gutangara.
Si n'amarenga ngucira:
Ndacana ntiwake,
Ndakiriza mu myotsi,
Hari impembyi, singihembera.
Nakizwa n'uko uncikiririje nkiri hafi
Waba unkuye iyo kure cyane.
Ariko sindi amahoro
Kandi si ibyo guhorwa:
Wampoza ayo andiza
Muhoza, unkundiye,
Izanjye ngororano wazisanganwa.
Ni iteka amburana ntahari
Andengera ndi imusozi
Sahunga rya Gasogwe, ati: "Mpore !
Inka so yaguhaye nzazikuvunamo !"
Erega Mivumbi, nakubonye urya munsi
Ungarura nahabye
Wabonye nyobye irembo
Uranyobora inzira ngaruka aha.
Nawe ntiwakurwa ku ryo wavuze
Kandi ari irivuze imfura
Ntirihinyuka, Badahinyuka
Ba Muhuruzi wa Ruhamya,
Iryagambye Ngozi rigamburuza nde ?
Kabone n'aho waza uri ikinani cyane
Ntiwakura iryo kinanira cya Cyizindura yavuze:
Ubwo uba ucyibeshye
Kigahinduka ikinyoma !
Jye nta cyo ncumuye
Ijambo ryawe rirakiza.
Kurya uri umugabe nka Mibambwe,
Mwami wa Kavunwa
Wavutse i Kanyoni kwa Gihinira.
Urankuze ubwatsi, Busuhuko,
Ncyure ishyaka:
Iyo ntakiye Imana
Ntaka induzi ikagaba
Nkigabana ijana.
Alexis Kagame, Introduction aux grands genres lyriques de l'ancien Rwanda, Butare, 1969, pp. 156-163.
Subscrever:
Mensagens (Atom)