Mostrar mensagens com a etiqueta munyanganzo. Mostrar todas as mensagens
Mostrar mensagens com a etiqueta munyanganzo. Mostrar todas as mensagens

domingo, 1 de junho de 2008

031. UMUNSI MBARIRWA INKURU

031. UMUNSI MBARIRWA INKURU = LE JOUR OU ME PARVINT LA NOUVELLE



09 MUNYANGANZO

Ce poème de la catégorie « Ikobyo » a été offert à Rwabugili. Après avoir vaincu le Buyabungo, celui-ci s’ y attarda pour installer une administration à la rwandaise. A ce moment-là, il tomba gravement malade. C’est alors que notre Poète accourut du Rwanda et trouva le roi à la rive occidentale du Kivu, déjà hors du danger. Il lui adressa alors ce poème de soulagement et de salutation de tout le Rwanda. En fait, la maladie du roi était une dysenterie, due sans doute à l’eau ou à la nourriture locale. Le poème nous révere la nature de cette maladie en ces termes : « Mbaraga arwaye irandura ».

Umunsi mbarirwa inkuru

Ya Mporeza ya Mbabazi,

Mbaraga arwaye irandura*,

Bucye kabiri

005 Mbarirwa iya Rukundo,

Bati : yarakize

Abanzi ni we ubica musa,

Miseso ya Nsamira.

Umutaga mbarirwa ko aberanye*

010 Ruberwa rwa Birori na Rubazi,

N’abambwiye ngo : si aho,

Nanjye nti : ni aho.

Kurya ari ku ngeso abyirukanye

Intwari iyo itabaye imara igihe,

015 Na njye nkaba ndinze

Ko azaba mweru mu ngohe.

Ngom-ebyiri ya Mugorozi wa Muganwa,

Nkaba nteze ko azitwa Rukambwe.

Yamera impuga acyimye Nyampundu,

020 Mpabose ya Rusaza

U Rwanda rwaba umuganahe*.

None ngaha baragushima,

U Rwanda rwose,

Rwenga rwa Rubazi

025 Ngo waragiye kuruvuna.

Baragushimye ab’igihugu cyanyu,

Muhungu wa Musabwa* na Mwikozi*,

Ufite ishimwe ino.

Baragushimye amaboko

030 Y’Abantu n’ay’Abami,

Mwagirwa na Mwambarira-ngoma

Ab’i Rwinyege ngo kaganze.

Baragushimye ab’i Gishari

Mwashakana amatungo,

035 Inka zikimika Kanyarwanda.

Abasabwa ba Nyamususa

Mu Basinga ba Rusaza rwa Muhanyi,

Uhafite ishimwe.

Abacu, abatakurambirwa

040 Abatayi, Mutandi wa Rubomboza,

Abanyarwanda bawe.

Baragushimye Abanyakavumu

Ka Kavubika kwa Nyamata,

Ab’i Rwonsa-habiri ha Gihinira,

045 Abarera ba Nyirakirongoro.

Abaramutswa-nyonga za Karinga,

Abageni bawe bakuru,

Bagushima na we ubashima.

Abega, Nyamwiza wa Bicano

050 Muzatizanya ingoma.

Abasasira ba Rusaza

Baryamana na Rumeza na Rwingwe,

Bakamurara hambavu.

Ba so ga wa Mukaka

055 Abakuru ni abo,

Ab’i Mukama-mpunzi

Abanyenganji bawe.

Baragushimye Abarembo

Bararana na so,

060 Ku gisasiro cya Busage,

Ab’i Bwinsiri amavu yawe.

Ababo iwa Nyamarembo Abakono,

Mukende wa Rusaza

Bakifuza kindi ki ?

065 None ngaha bahirwa kabiri

Rukiga bo na Nkoreza ya Rwimikore,

Babyaye kabiri.

Udutsindiye ababisha

Watsinze n’ubukenya,

070 Mukende wa Rubomboza

Umaze abantu icyangwe*.

Baragushimye Abakubu

Mukubira-cumu wa Ngoma,

Bakoreshaga Nyirabinga amagana.

075 Abahorera ba Rusaza

Bashyingiranye Byondo bya Byirabo,

Bakabyara Byanzu.

Nangwa ntitwabonye

Uko twambuka ibyambu,

080 Byunzwe bya Byuzumbu na Byinsibo

Ntizari imbere y’ingabo za so.

Ntitwabona inzira dutaha

Utaturemye umutima,

I Ntamirizo ugatamirira yo.

085 Baragushimye bishywa banyu

Mwishywa wa Mwishyuzi wa Mwam-urasa,

Babyawe na Nkara,

Bazana inkamwa.

Abahungu ba Nkobore

090 Nkoni ya Mwikozi,

Bahuye izo nduba.

Ngizo i Mpundu uhawe

U Rwanda rwose zirahogera,

Rwurira-mahanga, Ruhangariza-banzi

095 Rwa Nzabara ya Ruziga,

Wafatiriye inzigo ikarimbuka.

Rwabyutsa inzigo urwango

Ruzitse umurundi,

Mugenzi wa Karinga

100 Ngabo akazamburwa ingoma.

Aragushimye wa murasanyi mukuru,

Mukutwa-nkoba, Mutyarizwa-mbazo

Wa Mbavu ya Mboneko,

Uwaguranywe ingoma gatanu.

105 Uwaguzwe Rushya wanyu

Uwavunnye Karinga ajya i Kabiho,

Arahakugiriye na bwo.

Uwo ni uwanyu ukuraho igise

Gisine cya Nsamira ya Rusaza,

110 Uwo ntarumanza Ntuku ya Ntenderi.

Uwo ni Umunyiginya itarambiwe

Yashoka agaca inyota ya Muteri,

Ntuku igakuka inkomati.

Aragushimye Gihanga-cumu

115 Cya Gihumbi cya Bicuba,

Wacuranguye i Buguru

Anyaga inka iwa Zuba,

Ngo azimirire yo.

Ab’i Bugenda bagwa mu rwangaro,

120 Aho yadukiye yo

Abagwira nk’ishyano,

Batacyomowe ukundi.

Kiramba ageze i Nkanda,

Abakoza hasi buhere.

125 Ni akabiri kanyu Abanyiginya.

Munyazi w’izihera

Wa Mihunga ya Mahinguka ,

Irabatwarira Nyamurunga.

Inywa Gihana igitondo

130 Imuheta igisizo,

Gisanga cya Rusaza

Zimunywa insangirizi.

Iramura se wa Rwimiheto umuhungu,

Karinga ka Mwikozi,

135 Ikora umuntu kabiri.

Aho ikuriye inyota

Inkungu ya Rukuge,

Aho ishiriye rya ruha, iraruhuka.

Umurambi wa Muringa

140 Ni uko muwemera,

Abahungu ba Forongo mukayizindukira.

Kiriro ko wumiwe nk’uwahoze,

Ni rya cumu riciye imihigo

Rya Muhizi wa Bicuba,

145 Iricubya abanzi bakarorera.

Irya se wa Muhanyi

Iryo yisha inzigo,

Iryo yamaze kwisha abarozi,

Ryambukiranye yo.

150 Irye ntirigira ipfunwe

Rigira ubugwenyama,

Iryo agemana mu rwano

Rikebye inzigo

Rikishyukana* na we.

155 Yaritekana i Mururu , Murenzi

Aryiriranwa mwo ubugi, Burega

Arirarana mu mato,

Rwemera-matabaro rwa Bitugu

Atabarutse mbona atanze imigani.

160 Muganwa nta we umwigera

Abigera Rweru rwa Cyozi,

Baragwa mu isibo ya Sibo.

Bwimba bwa Busage

Abatanije akabatesha imigobo.

165 Reka atsinde, atera kabiri

Ruteranya-mbibi rwa Mbangira ya Mbabazi,

Imbaga y’aho akayisiba.

Reka bapfe ni bo bangangije

Ruyenzi rwa Rubazi,

170 Nta we uzamuramana Rwiriza-mirisho.

Nimwishyure inzigo yanyu abahore

Muhanyi wa Rusaza,

Imihayo yanjye ndarahiye.

Kiriro heba irembo watoboye

175 Ntwari ya Bitondo ararisibye.

Bya bihugu wahoze wihaya

Ngo erega uzabyima,

Yabyunze ejo Biraro

Garuka wime.

180 Bya binyoma wahoze ubeshya

Muri bene wanyu Nyacyotsi,

Ni byo by’ibyo.

Garuka urwane

Shibura uhunge utacyubaka,

185 Hubake uwahawe n’Imana,

Arahakujyanye du .

Tega umutwe awuteme

Wiyambike Mutukura wa Ndoli,

Nta we uyigera akawutahana.

190 Ni uko bajya kwunguka ibihugu

Bahire b’i Ntora bagatabaruka.

Ni uko bajya batunga amashyo

Bakubura ab’i Bushyoma,

Bagashyikira imigisha.

195 Ni uko bajya batsinda Abami

Nyamwami wa Rusaza urakisazira.

Irya Ntibaba imbata ku yabo

Iravumba nk’umuvumbyi,

Ikagwa mu rwangaro.

200 N’aho ino ntituguranirwa

Umwami wahawe ni we uyima,

Mugeyo ikiraga ingoma.

030. KIZI NZABA MPARI

09 MUNYANGANZO

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ikungu". MUNYANGANZO yagihimbye nyuma y'intambara y'isi yo mu 1914-1918. Icyo gihe hatangiye kubaho Abanyarwanda babona iyo ibintu bigana. Nibwo batangiye kuyoboka amajyambere y'Abazungu. Bitandukanya n'Umwami Musinga, ndetse bamurega ku babirigi ko yikundiraga Abadage. Abenshi muri abo rwari urubyiruko.

Mu bakunzi b'u Bwami nabo, hari mwo n'ubujiji. Bari bagikeka ko kurwanya no gutsinda ingoma ya Gikoloni bishoboka. Ibyo bitekerezo n'inama zinyuranye, urebye ni byo byayobeje Umwami Musinga, bimuvira mwo kunyagwa no gucirirwa mu mahanga. Iki gisigo Kigamije gushyigikira byeruye abaguye muri uwo mutego wo kurwanya Abakoloni.

Kizi nzaba mpari

Impaga y'abanzi ishize

Shinga rya Rubazi,

Amaze kwitwa Rukoro rwa Rume.

05 Abayoboke batsinze abayobe,

Ruyora-ngame agiye i jabiro.

Njuga ya Jabo

Ikizi azamurerera u Rwanda,

Uburiza n' ubuheta.

10 Miheti ya Ndahise,

Nkiri aho nkamurora.

Nkamubonana n'urubyaro

Rwa Nzarwe ya Gahima,

Abatwanga bakifuza urugero rwe.

15 Na n'ukuri Shingo

Ufite n'ishimwe

Ukonkereza gucutsa

Uciriye ingoma abanzi mu gihugu.

Gihamagazwa-mirishyo cya Musana wa Buhanzi,

20 Ingoma zikaza zahize,

Utuboneye imfura

Tuzakubona imvi.

Mvugo ituje ya Matungo

Urakaduterura.

25 Ikizi ubaye ikizima nkiri muzima

Muzigirwa wa Rumamfu nkabarora

Nkababona nkabashakana andi mazu,

Mutazikana abakuzi turakagukamira.

Mugera-shyaka ushyize abagome mu kaga

30 Karume ka Mweshi wa Gasogwe

Ishavu wateye abarozi

Ryabayobotse.

Utakwambaza uwamubyaye

Ntiyakwambarirwa ingoma.

35 Nyiringoma sinkubona none

Kare wavuka utyo

Uticaniye ntarahurira undi.

Na ndetse dufite Umwami

Ucaniye amagana

40 Batanyagwa na bo ntibanyaga uwundi

Uwavutse anyagwa uwo

Aranyazwe rero.

Ugereye Karinga i Kayanza

Karatsa ka Gahima

45 Uwayemeye ingeso kare

Wakayirazwe.

Utugiriye uko inshuti za shakaga

Washoboye izi nka

Urakaramba utyo.

50 Mugabo wa Ngozi uteye abagome

Gutakira umushyo nk'imbagwa

Kurya nyina wabo

Yakoze iritarakorwa

Agihengekera Mutukura

55 Yimitse Abami babiri

Kigeli bo na Nyirakigeli cya Gasogwe.

Nyabusa abica mwo

Yenda kurogota

Uwo yasiga Abana

60 Ntiyasiga Umwami

`

Karinga yaramwanze kare

Igakunda Nsamira uyu.

Ese ntubonye Umugabekazi

Uzacyurirwa ubwome

65 Nyiramugira-mfura wa Muhera-mbuga

Ava i Gisanze

Ingoma azisanganizwa atyo.

Uri uwa ya Ntare

Yatubyariraga izi Ntare

70 Na none izi Ntare zacu

Zirakatubyarira izi Nkuba.

Nkubira akuye abanzi kw'izima

Twizigiye ingoma n'ingabo

Nkubira ya Nkoreza

75 Ya Nkub-ihinda

Nkuba mureruye ugeze aha so.

Uri uwa sokuru wasakamburaga ahandi

Na none ntibazubakana

Nkubira ya Nkoreza.

80 Kandi ga ubashangije ingoro

Abagore ba Muganwa,

Muganza ntitwakwibagirana

Urampe mu matungo

Uko wavutse urakatubyarira utyo.

028. INKA ZIRAGIWE N'INKUBA

09 MUNYANGANZO

Iki gisigo, kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw' "Ibyanzu". Cyahimbwe mu mwaka 1894. Kiriruhutsa ko Igihugu gikize cya cyago cya Muryamo.

Inka ziragiwe n'inkuba,

Ntizikanga ibikuba, Mukura-byago

Wa Byunzwe na Byintsibo,

Waragiraga iza Jembe.

05 Inka za bene Rukiza

Zikizwa imize na Bwagiro,

Akazizindukira.

Hambere yari mu Rukiga,

Rukigaharya rwa Nkoreza ya Rukoma-sinde

10 Twiyicariye i Rwanda gusa-gusa.

Itabaro ribi ry'icyorezo

Ritwibutse twese ry'i Bugamba,

Ngozi arigangahuza ingoma.

Aho nyine ko yari i Buzigi

15 Rusine rwa Masaka ya Busage,

Agisobanura imirishyo.

Nta muze waruta urya w'i Rwanda

Rwenda-nzenga uwabanje muramwibuke,

Uzatsinda ndarahiye.

20 Aho Imana iremeye igihugu umutima

Gihatira aturuka igihugu impera,

Mpabuka ya Ndahise ngo aze

Aratwubuza ishyara Shyunga .

Shyirambere sobanura umutima

25 Utegereze Imana,

Ni yo itunga ukogagira.

Mbese uretse ak'Umwami

Ndahiro bagirango hari umwana yasize,

Abanzi ba Nzobe ya Birenda

30 Abazungura-Rwanda.

Aho arwibukiye ava i Rubiha

Rubanguka aracanira inka,

Zumvise umuriro zabirira ino.

Ko atari adusigiye n'umukobwa,

35 Rukando rwa Nkomera

Ya Nkaka ya Mikore,

Atabaye ngo ntabyaye

Na yo Imana ituma dutindana igihugu,

Gihanga ya Muhanga

40 Iduha Gikwitana-ngoma.

Twari turazwe Umugabekazi

Na we Umugabe akiri mu nda ye.

Umunsi w'i Kirwa, Karwana

Ka Ntambara ya Mitego,

45 Amata ya bene Nsoro akagwira.

Si ibyo abandi batazitirirwa inka vuba

Twebwe ho Vubwe ya Bwagiro,

Arazishaka nka mbere.

Mbabazi , ndaje nkubarire inkuru

50 Nari ndiho na Nkuba,

Umunsi w'i Butara Mutambya

Wa Nyamutega na Mutara-mbuga,

Inkuba yosa ingoma mu cyunzwe.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

Muzi ko Bwimba yihagurukiye

55 Mu rugo rwe i Buganza,

Muganza-byago wa Nyamugandura

Atabaye u Rwanda Rwenga uwo.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

Muzi ko izi nka yazizimirana

Azibuza abayongwe ngo batazinyaga,

60 Runyambo rwa Runyagirwa

Arahitanya i Rwanda uru.

Ya nkuba Rusizi asiga abanzi

Rubiza rwa Rubibi na Rubunga,

Rubungukana-ngoma.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

65 Muzi ko Bizinzo yazimiriye mu Karambo

Umunsi wo mu Rukore,

Rukoma-mushyo rwa Shyerezo

Akama mweru musa,

Rusobanura-nguruka.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

70 Muzi ko izi nka yazirira ku nzira

Kizima cya Muzigirwa,

Wazituriraga i Kayenzi.

Iz'i Nkore yaronse yo ingundu

Ndabarasa atunga inka,

75 Mutandi wa Mutega.

Kimanuka na Mibambwe

Mu Kibutura-zuru cya Mazuba,

Irahabasindukiza.

Gihana na Binama mu Burundi

80 Murenzi wa Karinzobe,

Ibagira inkwakuzi ingoma.

Kibogo na Rubona ibabonye

Bagendera Mugeyo .

Ubutari inkoko ntibwakeye se,

85 Ndetse uyu munsi

Karinga bucya irariye,

Mirego na Mirishyo.

Umunsi mubi se ntiwatwiriye

Tukawukizwa n'Iyakare.

90 Ni inganzo ndi mwo

Ya Rukungu na Rukondo

Ngo ndakiranirwa

Bikari bya Byikora

Ukandakarira.

027. UMWAMI INKA ZIKUNZE

09 MUNYANGANZO


Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Impakanizi". MUNYANGANZO yahimbiye guhimbaza umunsi mukuru wo kwimika Imfizi ya Rwabugili yitwaga "Ntayozisa".

Umwami inka zikunze

Azikura mwo umuganda,

Mugabo utari bugarukanwe

Wa Ngaruyiminyago wa Rubomboza na Nyarume,

005 Ninkabone inka zakundiye Mukobanya

Na Mukiza wa Mwikozi,

Akazivura umukeno.

Iteka ni mwe zikesha amagara Abagabe

Ingabo za Mugaba na Mugambwa akazikenkemura,

010 Zanga ahandi zikagaba iwanyu.

Izi nka Nkoni ya Nkindi

Muratamfura zikeza Umwami

Akaziha abakamyi,

Inkamwa zikemera Abaroba.

015 Ni iminsi muziha injishi ngo zitabahuga,

Amaganya ya Mbazi atubereye imbeho.

Mbaraga ya Mbango arayatuvura

Tubona ubwami bwawe Karume.

Akane katubuza kunama,

020 Imvune ya Mvune itubereye igikindu.

Mikimba ya Mikiko

Ituvura bwangu,

Ingabo y'ingume

Uyihongeye izi nka

025 Ngo zitaguhunga.

Aje kuzima abanyazi Mwimana-ngoma

Wazitunga wazishakiwe kera,

Nka Mirima ya Mweru

Yaziha ba so.

RUGANZU I BWIMBA

Yazibyariye muri uru rugo Bwimba

030 Arenga uwe munani

Ajya gusibya uwa mushiki we,

Ngo ejo atabyara imbonwa

Mbangira ya Mbabazi,

Imana yazereje azibyarira ku Karwa.

035 Ngo iza kurya zize

Zisa n'iza kuno,

Karinga ejo itazamugaya

Ayigondera iminyago.

CYILIMA I RUGWE

Yazibyariye muri uru rugo Bwira-busa

Arenga ibyo ari mwo

040 Arenga iwabo,

Gihamura-nzira cya Karume

Karinga ntiyayimanye na Ngoga.

Uwo mugabo ntiyazambuye amata

Yamushatse inka yahatse,

045 Urakazisasira nka we.

Mwagirwa wa Murahu

Yarengeye Munono,

Urya munsi ahura n'umusaza

Basamburiye Nkuba,

050 N'imyiri y'i Nkuzuzu.

N'iyo akanguye uwo Mushi

Arazivugana zihurira i Karama.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Yazibyariye muri uru rugo Gisanura

Nyirigisare kiri umugani

Ingoma imwigereza ho na we yigereza ho,

055 Ngo ejo itamwishisha arayishokera.

Urugamba rwa Matwari yatwaranira ho

Bitondo akarutabarura.

Yatabarutse icumu rye ryatukuye

N'ibitsike byatukuye.

060 Se ati: indoro zigukoze

Nyamakuka ya Rukuge,

Ntitwarenganye ingoma nzayiguha.

Yuhi II GAHIMA

Yazibyariye muri uru rugo Mirango

Igihe akirara iswa

Na we se i muhira,

065 Arabyitegeka kuzazimuraga.

Uwazimiranye Kibamba

Azaragwa igihugu Gitura-nkiga,

Nkindi azabaza iza Mugera-nzu.

NDAHIRO CYAMATARE

Yazibyariye muri uru rugo Ngiye- nk'Abahizi

Ya Muhizi wa Mudahakana

070 Warasana arwanira ingoma.

Agendera ko

Uwagabanye inka ga ni uwo Mugambwa,

Uwarwanye ubwo kuzigura

Arakazihambya uzigire.

RUGANZU II NDOLI

Yazibyarira muri uru rugo Muzigirwa wa Kizige

075 Azinduka ava i Buhinda

Ahindurana yo icumu ridakirwa,

Mudakirwa araryikorana

Kurimbura inzigo.

Mudakirwa wa Rweru ati: nje kubunga.

080 Umva icyo kirara

Cyabyaye Karinga ho uburiza,

Biraro abwira abana

Ati: muraheteshe iyo ngoma.

MUTARA I SEMUGESHI

Yazibyarira muri uru rugo

Jembe rya Nyiramavugo

085 Wokeraga Kigasari,

Uwabuzaga Rwuma

Ngo ejo n'u Bungwe butabura,

Muhana-nkamwa ataburazwe

Akabwiraga atyo.

KIGELI II NYAMUHESHERA

Yazibyarira muri uru rugo

090 Mbyayingabo ya Mwamugaba

Kigeli cya Nsoro

Uwakubukanye inka z'amahugu yose

Mahame ya Ruhamya

Arazicyura ku Kamonyi.

MIBAMBWE II GISANURA

Yazibyarira muri uru rugo

095 Nkubiri ya Nkubito

Wakubita ya nzovu akayikungagiza.

Nkushya yadukuriye inyamaswa mu gihugu

Nzego akayidukungagiza mwo.

YUHI III MAZIMPAKA

Yazibyarira muri uru rugo

Muhabwa wa Munyamuhango wacu

100 Mucikirwa azicaniye i Mwurire,

Arinda Ntare

Arivuga Rusatsi.

CYILIMA II RUJUGIRA

Yazibyarira mri uru rugo

Rumeza Rumerera-mpunga

Ati : mpa ingabo ingoma imbone.

105 Urya munsi agarutsa inka z'i Nkanda,

Nkumburwa ya Murahu

Yazivugiye imbere.

KIGELI III NDABARASA

Yazibyarira muri uru rugo

Rubanga-muheto

Ruhetura inkiko zose,

110 Nzeyingoma ya Muzigirwa

Uwo Ngabo-nzima akundiye inka yoroye,

Mutazigwa wa Nzego uzimutetururire.

MIBAMBWE III SENTABYO

Yazibyarira muri uru rugo

Rukonya akora byombi

Abyagiza inka n'ingoma,

115 Ngo aretse amabega

Aziguye aba bantu yacungura

Bicano bya Muca-nzigo,

Ati: ndabimbuye.

YUHI IV GAHINDIRO

Yazibyarira muri uru rugo

Mutanuza wa Birorero bya Rukuge

120 Wazikuye kure Nkuyabarekezi,

Iyo atekereje ko ajya i Ndorwa

Ndamira ntasibe kunyaga,

Zikaserera u Rwanda.

MUTARA II RWOGERA

Yazibyarira muri uru rugo

Nyirurugo uyu

125 Rugwiza-minyago rwa Baragana,

Waragiraga ingoma za Nzimiye

Inka z'Abase n'ingoma z'Abagesera,

Arazicyura Cyusa

Azubakira ino.

130 Cya gihugu cy'abandi,

Tubona umuhungu we

Aracyubatse Kigeli.

Yazibyarira muri uru rugo

Katabyagira yenda ingabo ze

Yenda ingoma ze,

135 Tumuvuna ari imbere

Mvanutse ya Gasogo,

Yasirimbyaga ingoma ku iriba.

Umva iyo nkuba yaruhaye

Izo ngoma yazeretse ubukuba,

140 Nkubira ya Nkomera

Uraje nka we,

Na we uzibyarije umuheto.

Muheta-rugendo wa Mudahakana

Wazihawe kare,

145 Uziteye inkingi.

Wazambariye inkindi

Nkiranyi ya Bitondo urakazitunga,

Wazitunga wazishakiwe na babiri.