Ibi "bitabo" bine tuvuze ariko si byo byiza byonyine. Urwanda rutunze ibindi byiza byinshi cyane, birimo ibi:
Amazina y'inka
Ibyivugo
Indirimbo z'Ingabo
Amateka y'Imiryango
Imivugo n'Indirimbo zo kwasira, zo mu muhigo
Imigani n'Imigenurano
Ibisakuzo
Inanga n'izindi ndirimbo
Imivugo y'uburyo bwinsi
Hakaba rero n'ibyerekeye imigenzo ya kera, twavuze kare, twibutsa ko ari byo Musenyeri Bigirumwami yibanzeho, by'Imigenzo y'i Rwanda:
Kwubaka no gutaha inzu
Gushaka no kubyara
Kwera no kwirabura
Kuraguza no guhanuza
Guterekera no kumara urubanza
Kubandwa
Kuvuba no kwica imvura
Kuzira no kuziririza
Kuvura, kugangahura, gusubya, guhumanura
Impigi, ibirezi, inzaratsi n'ibindi birinda abantu, n'ibindi byinshi
Ibindi bigomba kwigwa no kwandikwa ni ibyerekeye umuco n'imyifatire ya kinyarwanda, ubupfura n'ubutindi, ubuhemu n'ubuntu, n'amatwara yandi yizihiye Umunyarwanda n'atamwizihiye. Hakaba imyuga n'ubukorikori, n'ibindi byinshi biryoheye amatwi n'amaso.
Kandi ntimugire ngo ibi byose muzabisanga kuri iyi site, kuko ari byinshi cyane. Uburyo nibuboneka, ni ukuzashaka abanyabwenge bazajya batwungura ibitekerezo, bakagira umwanya bandikiraho. Ariko bizagenda biza buhoro buhoro, kuko bizaterwa n'amaboko tuzagira, n'imisanzu tuzabona.
Urebye neza, wasanga ibi byose ari ntaho turabigeza mu byerekeye ubumenyi n'ubushakashatsi, ahubwo dusa n'ababipfusha ubusa, tukabikinisha, mbese bikazanatinda bikibagirana, abazavuka ejo bakazasanga byaratakaye. Twizere ko iyi site izagira abo ihwitura, bakibuka ko ibi bintu Abakurambere badusigiye nitubita tuzaba duhemukiye Urwanda.
Dushake inkomoko n'amasano:
ResponderEliminarhttp://ibisekuruza.blogspot.com/2009/11/dushake-inkomoko-namasano.html
Niba waragerageje gusama ariko ntugire icyo ugeraho, ntucike intege—hari ibisubizo bikora neza.
ResponderEliminarKu giti cyanjye ndasaba Dr. Dawn. Akora imihango ikomeye yo kubyara yafashije abagore benshi gusa gutwita mu byumweru 4 kugeza kuri 6 gusa—ndetse n'abari bahanganye n'ibibazo bikomeye byo kubyara.
Simvuga ibi gusa—ndi umuhamya uhoraho. Nyuma yo guhangayika igihe kirekire, amaherezo nabonye umusaruro mwiza, kandi byahinduye ubuzima bwanjye burundu.
Yanafashije abagore benshi bo mu Burayi, muri Amerika, mu Bwongereza, harimo no muri Aziya, ubu batwite neza cyangwa basanzwe ari ababyeyi.
WhatsApp ye: +2347041196471. dawnacuna314@gmail.com