terça-feira, 4 de março de 2008

Umurage w'Abakurambere-Bigirumwami na Kagame

Abakurambere badusigiye byinshi. Tugira n'Imana, aho abazungu batwigishirije kwandika, haboneka abantu nka Aloys Bigirumwami na Alexis Kagame, n'abandi Banyarwanda, mbese n'abanyamahanga, bashishikariye kubaza no kwiga ibya kera, bakabidushyirira mu bitabo. Abo bagabo babiri ni bo mvuze amazina, kuko ari bo bakuru b'abandi banditsi bose. Kandi basa n'abagabanye imirimo y'ibyerekeye kutubikira umuco karande, n'ubwo hari byinshi bahurizaho. Bigirumwami yibanze ku Migenzo isangwa muri Rubanda, Kagame akurikirana Imihango y'i Bwami n'Amateka y'Abami.
Na none kandi urebye neza, wasanga abandi banditsi baragiye bakurikira inzira abo bagabo berekanye. Bamwe bakurikiye inzira ya Kagame, bahugira mu mateka n'ibisigo n'ibitekerezo birondoora iby'Abami, imihango y'i Bwami ikaba ariyo ibatera amatsiko. Naho abakurikiye Bigirumwami, ukabasanga mu migenzo yo kuraguza no guterekera no kubandwa, bakabaririza impigi n'inzaratsi, imiziro n'imiziririzo, n'imihango y'abakobwa n'abagore, bakiga imiti ya kinyarwanda, mbese n'uburozi, bakabaza ubupfura n'ubutindi, ubuhemu n'ubuntu.

1 comentário:

  1. Niba waragerageje gusama ariko ntugire icyo ugeraho, ntucike intege—hari ibisubizo bikora neza.
    Ku giti cyanjye ndasaba Dr. Dawn. Akora imihango ikomeye yo kubyara yafashije abagore benshi gusa gutwita mu byumweru 4 kugeza kuri 6 gusa—ndetse n'abari bahanganye n'ibibazo bikomeye byo kubyara.
    Simvuga ibi gusa—ndi umuhamya uhoraho. Nyuma yo guhangayika igihe kirekire, amaherezo nabonye umusaruro mwiza, kandi byahinduye ubuzima bwanjye burundu.
    Yanafashije abagore benshi bo mu Burayi, muri Amerika, mu Bwongereza, harimo no muri Aziya, ubu batwite neza cyangwa basanzwe ari ababyeyi.
    WhatsApp ye: +2347041196471. dawnacuna314@gmail.com

    ResponderEliminar