sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

Ibyivugo-Sebaganji

1.Rudatsimbukira ababisha intambara nyishyize imbere, Rutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya, umugabo wiciye muli Gikara cya Ngabe, yayipfuye na Muhozi, inyamuno yayikuye Ruroha na Mivumba.
Ndi umuheto utembereza igitero, ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe,uko ntabaye ni ko nyaga, sinzana amagasa masa.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe, ndi nyamurangamirwa nishe wa Rudacogora, ndi impunga ya Macikirwa, yacuze inkumbi rukirema, ndi umunya batinya wa Rutindamurambo, inkongi zituye imilindi mu rwanga; umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito, nkabarusha inkongi zituye imilindi mu rwa Ngabo.

2.Ruhita mu mberuka Nkubito rukaragampili, inkuba yo kurwanamiza, ishyaka ishyanga baracanira nkazimya.
Rwamu rw' Inshiro na Ngoma, ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba jyewe musore rwibasira uwo nahamije
Nzamugenda akamangamango nanga akaneguro ka rubanda, Nkota y'ishyanga, mbangira mu ishyamba.
Rudahangurwa n'abaganira Rwagitinywa, mbanza mu ntambara, ndi kumwe n'inyamibwa induru yakomeza guhurura nkayitera ntikanga abalinda, nanze guhungana ingabo nk' abanyabwoba, Ngeri ya Seminega Nzirabwoba ya Ruganirwa.

3. Rukabu rugusha mu rukubo, Rukaza iminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.
Ndi ingabo itanguranwa ibanze, Rudasubira numvise induru ivuze, ndi imanzi itagumirwa n'inkindi, abahizi bakagira intimba.
Ngo ntibagira ingabo isakarana inkindi, inkenzi ziyomba mu itabaro, ndi imbabazabahizi mpozaho ishyaka ni jye Ndibagiza bahisemo.
Ndi Rutanga baratira isata Rudahogoza abo twatebaranye.
Rukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye, ndi intwali y'ingemanabikombe, Rutagumirwa n'ishyaka ishyanga barandilimba, jyeRusenamugabo ndi inkubito ya Rutagumirwa n'ishyaka, ishyaka barandilimba.

4.Rutebukana imbunda imbere y'abasore rwa Mudasumbwa ntasumbwa, inkaka ntahindagara habyutse imbogo imbilizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu musekeamasasu akayasobanura ali Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya Rukayire, yicira Kigarama cy'Intaganzwa, yicira Mwiri na Rumuli.
Muli Nyakare kwa Rwisumbura, yishe Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke, Rwishiki rwa Matunguru igitondo gitangaje yatanze abandi kwirahira; uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa imigereka, bagerura imihigo.
Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi yica urukeza rw'ingwe ingurube zihunga imigano; yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa jenda, ijoro litahanye umwijima yambara amatabaza
Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende, atanga abandi guhurura ntiyahumbira nk'abanyabwoba, ayirasa izuru izuba rijya kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko abakijije intambara y'ijoro!!!

5.Rutihisha imihigo rwa Mugenza, ndi sibo y'imbungiramihigo, singungira aho zikotana ntwara inshoboramyambi.
Ingabo yanjye nayigize Rwabajyana mu mubande, Rwabusheke nishimye ubumanzi, none mbeshya urabaze Rutiyomba.
Nishe Gahurege ka Batarama n'abana be batatu, umugore aliyahura, n'igihe cya Mwendo na Nyagisenyi niteje amashyo y'abashakamba, ababisha sinabashobokera, mbashinze imbere mfite umuheto w'isarabwe.
Narafoye ngejeje ku cyuma, ni cyo nitiwe umukogoto nkigaragaza rukirema; alirahira Rutarakoranya impembe impambanaruhago, barahira kuzajya impaka nanjye Bukombe bw'impangaramiyogoro; igituma umutware wanjye andata mu yindi mitwe, nuko nanze kwiyegura umugabo impunzi ziyegura umugambi, ndi imanzi y'ubugabo sinsongerwa n'ibigarama.
Ingabo yanjye ni igitare ntitangwa n'iz'imihisi n'ibimburamateme rya Rutangamugabo ya Surubega n'iya Nkubito; iyanjye ngabo ni inshongore nta nshuro iyigarukana.
Ndi imparirwasibo ya Rukemasibo, nishe Rubashingamba arashe ingabo ya Mugemana, ndi inkubitarugamba ya Rutaganira, Mwitabanduru ndi Rubengampunzi.

6.Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya, wa Rutiyuhiza umuheto nkunda gutakisha warakaliye intambara, sinawutinza mu ngango, ngambilira umutasi nti: uze kuntabaza mu museke buze gusesa nicana.
Ngishyikirana n'intambara intoke nzongezamo umurego mu gufora ndikwiza, ntambutsa urwano ngejeje ku nkiko y'urutugu, umukinzi bimutera ubwoba, akirangamiye inkwaya inkuba yo mu ruge irakararuka, mu gukubita mbanza ku ngabo ibigembe by'imisakura bimucira isuli, iryoya ryayo risohokana n'umuvu; mvushiliza mu ntambara, ndi Imanzi y'ingabo ntawangurana umukinzi, byamumukura ku nkomere zinkunda bikabije, nazikingiye umubili Kiyonza cya Butaka nilirwa nteba iz'ibihame.
Amarere nyarusha inkuba, inkwaya irakalira mu ntambara ndi imbanza gutakisha ya Rudatinya, umuheto w'imbangikanya ababili, impangazamurego yanturiwe i Mbuye, abonye ari imbangikanyamirambo, ahamagara Rugira ati: Nta musore w'Indinda, wumva induru ivuze waba imanzi zikamuremeraho, nkamuha umuheto? Rugira ati: Indinda zose zinigirije ishema, shebuja arazigenza Kigeli! Ati: aliko Incyahabaganizi ahora atabaruka yambaye ibinyita. Agiye kuwumpa, aransingiza ati: Wiyendere Ncyahabaganizi, we mana ikiza abatabazi.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Sem comentários:

Enviar um comentário