sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

Ibyivugo-Rwibasiruwonahamije

Ruhitamumberuka Nkubito Rukaragampiri
Inkuba yo kurwanamiza ishyaka
Ishyanga baracanira nkazimya.
Rwamu rw' Inshiro na Ngoma
Ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba

Jyewe umusore Rwibasiruwonahamije.
Nzamugenda akamangamango
Nanga akaneguro ka rubanda
Nkota y' ishyanga mbangira mu ishyamba.
Rudahangurwa n'abaganira

Rwagitinywa mbanza mu ntambara
Ndi kumwe n' Inyamibwa
Induru yakomeza guhurura
Nkayitera ntikanga abarinda
Nanze guhungana ingabo nk'abanyabwoba

Ngeri ya Seminega
Nzirabwoba ya Ruganirwa.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Sem comentários:

Enviar um comentário