Mostrar mensagens com a etiqueta kurongorwa. Mostrar todas as mensagens
Mostrar mensagens com a etiqueta kurongorwa. Mostrar todas as mensagens

sábado, 1 de março de 2008

NYUMA YO KURONGORA

Iyo irongora rirangiye, abakwe barasohoka, bakikoza hanze bakagaruka, abasangwa bati: "Murakaza ". Na bo bati: "Muragasangwa ibyo ngo ni byo gukomeza umwuzuro; umubano w'abashyitsi n'abasangwa ".

Umugabo mukuru mu bakwe, ati: "Nimuceceke mwumve uko bantumye. Nguwo umugeni w'ineza, ntimwaduhemukiye na twe ni uko, nta nabi yanyu na twe; ngo uzamushishirire nk'uko na we yagushishiriye ". Umukuru mu basangwa na we ati:" Nuko, icyakora yatumye neza, tuzamushishirira kandi ni twe twishishirira ". Abakwe na bo bati: "Turabashimye ".

Abandi ngo: "Nguwo umugeni w'ineza, uzaguheka; kandi ngo nta nabi yacu na mwe, ngo uramushishirire nk'uko na we yagushishiriye; uramuherekeze nk'uko na we yaguherekeje ". Usubiza na we akamusubiza mu magambo meza nk'ayo.

Cyangwa ngo:" N... yantumye ngo wamusabye umugeni none yagushyingiye ni byiza, uko yagushishiriye na we uzamushishirira ". Uwashyingiwe ati: "Ni byiza na twe tuzamufatira neza, kandi nitwe twifatira neza, turabashimye cyane ".

Abandi ngo: "Nimugire umwami rubanda". Bose bati: "Turamushimye". Ati: "N... yantumye ngo waje kumwaka inka, none ngiyo, uyiragire ku iriba, uyiragire mu nzira... " Bose bakamuhereza amaboko, bati:" Aragahorana inka ". Bagaceceka. Nyir'urugo ati: "Ugende umubwire uti: "Yaje kukwaka umugeni, none uramumwoherereje, uragahoraho,
uragahorana umugeni, uragahorana inka ". Impundu zikavuga, abivuga bakivuga, bakabyina, bakabatekera ibyo barya; abagabo bakababagira itungo bakabavugira n'imitsima myinshi, nuko abakwe n'abasangwa bakarara babyina ijoro bakarikesha.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

GUTEKESHA, GUKURAHO AMASUNZU, GUCA MU CYANZU

Iyo umugeni agiye guteka, babanza kumutekesha. Ababyeyi b'umuhungu warongoye bazana inkono n'ikibindi cyo kuvomesha n'uruho rwo kudaha amazi, n'urwo gukarabisha, bakazana n'amashyiga bakayatera, bagatereka inkono ku ziko. Bakazana intango ebyiri z'imyaka, cyangwa umutiba. Abafite urutoki bagatanga ingabire yarwo, n'umurima w'ibishyimbo n'uw'ibijumba. Inkono yamara gushya ababyeyi n'abana bakarya. Ibisigaye bakabishyira mu cyibo, bakareba n'inzoga, bakabijyana kwa sebukwe w'umuhungu, na bo bakabirya. Batabiriye mu gutekesha, ntabwo baba bakiriye ibyo kurya biturutse kuri abo bana, ngo babiriye byabakenya.

Ahandi, iyo iwabo w'umugeni bagiye kumusura, bazi ko ubukene butazareka batwikurura vuba, kandi bazi ko n'uwo bashyingiye yifuza ko umugeni we yajya agira imirimo akora y'ahabona, bashaka inzoga n'ifu mu kebo, ari yo nyabwanure. Bagerayo, bamaze kunywa izo nzoga; nyirabukwe w'umugeni agahamagara umugeni, bagashyigikira inkono yo kuvugiramo umutsima wa ya fu yaje muri ya nyabwanure. Bamara gushyigikira, bagaterura inkono ivuga hamwe n'umugabo na nyirabukwe, bagafatanya gusukamo ifu uko ari batatu; bagafata umwuko, bakavuga akanya gato, bakareka umugeni akavuga akarangiza. Uwo mutsima bawuryaho n'abo muri urwo rugo bose uko bangana, ntawe utawuryaho.

Ubwo buryo bwo gutekesha barabunegura, kuko gufasha umugeni amashyiga babivuga nabi, ngo:" Nyirakanaka ntiyatwikuruwe, yakojejwe ku mashyiga, ngo yararikiwe, cyangwa ngo bamukojeje mu ziko ". Ni cyo gituma iwabo w'umukobwa batinda, bakazagaruka kumutwikurura, ntibarekere aho. Akebo ka nyabwanure ntibakajyana, gasigara kwa sebukwe w'umugeni, bakakabika ahakomeye; iyo kabuze kaba gakunguriye umugeni, bigatuma atabyara, n'iyo abyaye apfusha umwana w'imfura ye. Ako kebo gakomera kwa sebukwe w'umukobwa, nk'uko igicuma cyagiyemo inzoga y'umwishywa we gikomera kwa se kuko na cyo kibikwa ahiherereye, ngo kitameneka uwo mukobwa atarabyara. Iyo kimenetse atarabyara, ntaba akibyaye, n'iyo abyaye apfusha uburiza bwe.

Iyo umugeni bamaze kumukoza mu ziko, bamukuraho amasunzu. Sebukwe arabanza akamuha ikintu: intama cyangwa isuka, cyangwa insina, ni uguhoza umukobwa kuko aba arizwa n'uko bamukuyeho amasunzu. Umutunzi amuha inka y'uko amukuyeho amasunzu, ikitwa inka y'amasunzu, ikaba ingarigari ye ntihagire uyimutegekaho; n'ikindi cyose ahawe uwo munsi acyitegekaho uko yishakiye.

Umugeni utaratwikururwa, iyo agiye iwabo, aca mu cyanzu iyo nta cyanzu iwabo bagira, aca mu marembo, ariko babanje kuyatambikamo inkoni, umugeni akayirenga. Yaba yazanye n'umugabo we iwabo, iyo nkoni bakayirenga bombi, noneho bakajya biyizira uko bashatse, kugeza igihe bazabonera inzoga zo kurangiza umuhango wo guca mu irembo.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KURONGORA NO KURONGORWA

Umugeni n'abakwe iyo bamaze kwinjira mu nzu, umuhungu urongora, araza akambika umukobwa umwishywa mu ijosi, akavuga ati: "Ndakurongoye, ndi N..." Umugeni akawikuramo akawujugunya hasi, abari aho bakawutora, bakawushyira ababyeyi b'umugeni. Umuhungu akongera akabunda intama y' amata akayamucira. Utayafite akamucira inzoga ivanze n'umubazi, ngo azabyare atunge. Ngo ni ko Ryangombe yabigenjeje.

Nuko bose bamara kwicara, abakwe bagahabwa inzoga. Uwa mbere agasoma agacira, undi ni uko, undi ni uko. Abakwe bakabazanira indi, akaba ari yo banywa. Ni ko abakwe babigenza, ntabwo banywa inzoga ya mbere. Abakobwa ntibanywa batabagaburiye. Abakobwa b'abasangwa bakabyina bagira ngo babumbure abashyitsi. Abashyitsi bamara gushira impumu, na bo bakabyina ijoro ryose.

Igihe cyo kurongora iyo kigeze, umukwe ajyana na muramu we afite inkongoro y'isugi, irimo amata y'inka y'isugi (itarapfushije), n'imbuto z'imibazi, bakavanga n'ayo mata. Nuko bagera aho umugeni ari, umuhungu agasoma ku mata, agafata umwishywa mu ntoki, agacira umugeni mu mutwe, akamwambika n'umwishywa mu mutwe cyangwa mu ijosi, akivuga ati: "Ndakurongoye, ndi inkuba ya N..." Bakavuza impundu. Umugeni akarira. Abakobwa bakabyina cyane, ngo hatagira uwumva umugeni arira. Sebukwe akaza akamuhoza cyangwa umugabo we akamuha inka, ikindi kintu, inigi cyangwa umuringa.

Ubwo bikaba bibaye gatatu baha umugeni inka cyangwa ikindi kintu. Hari inka yo mu irembo, iyo kumukura ku bibero n'iyo kumuhoza amaze guterwa umwishywa.

Umukobwa aba yicaye mu Kinyaga ari ho mu mbere hamwe n'abandi bakobwa, bakazimya umuriro, abandi bakobwa bakigirayo. Nuko umugore waje gushyingira akerekana umutwe w'urongorwa. Umuhungu akamujugunya umwishywa ku mutwe, akamuciraho n'imbazi, akivuga ati: "Rira ndakurongoye inkuba ya N..." Umukobwa akarira, abakobwa bakavuza impundu, bakabyina cyane ngo hatagira uwumva umugeni arira. Byarangira hashize umwanya umugabo we akaza kumuhoza, ati: "Hora nguhaye inka ya Sebinaga n'ibisabo byayo bibiri ". Umukobwa yaba yanze guhora, bakabwira sebukwe agatanga ikintu cyo kumuhoza.

Ahandi, kurongora kwaho, ni ukuzana agacuma karimo inzoga, umukobwa agasomaho, nuko umuhungu akayimara, impundu zikavuga, ngo ararongoye.

Aho amata atari, barongoza amarwa. Haba n'abarongoza igikangaga; kuko na cyo ari gikuru mu Rwanda.

Urongora iyo ajya kwambika umugeni umwishywa ubwo urongorwa aba ari mu bandi bakobwa benshi bamupfukiriye haza umugore mukuru uvangura urongorwa mu bandi, kugira ngo umuhungu ataza kurongora utari uwo yagenewe. Ntihaba habona, kandi kirazira kumurika umugeni. Uwo mugore aba ari mushiki w'urongora, ni na we ugenewe guha musaza we impundu mbere y'abandi. Uwo mugore afata ku mutwe w'umukobwa; nuko akamwambika umwishywa akamucira mu mutwe ati: "Rira ndakurongoye, ndi inkuba ya Rwandekwe, ndi Nkubito ya ruhamya ruhanika mu nkuba, ndi uwo bikanga mu rukubo, nkomeretsa urugamba ntirugende mwanga w'inkuba nkubitana ijabo ".
Iyo avuze ati: "Rira ndakurongoye, atangiye kwivuga, bashiki be bavuza impundu n'abandi bakobwa bose bati: "Ahiii icyo gihe umugeni akarira"; abakobwa bakavuza impundu, bakabyina imbyino zimuhoza batera hejuru cyane, kugira ngo hatagira uwumva ijwi ry'umugeni urira.

Abajya kurongora bagira vuba, ijoro ritarakomera, kugira ngo barongore impyisi itarahuma. Iyo impyisi ihumye batararongora, ntibaba
bakirongoye ngo ubwo iba ibakunguriye. Bareka kurongora bikongera kuragurizwa, bakazaba barongora ubundi. Kuko impyisi ngo iba yabasuriye ko umwe muri bo azapfa, abasigaye bagasigara bahuma barira.

Umukobwa urongowe yaragumiwe, umurongora, mbere yo kumushyiramo umwishywa no kumucira imbazi, abanza kumugera ishoka ku mutwe, kugira ngo adakenyuka. Amara kuyimugera, umugabo akabona kumucira imbazi no kumushyiramo umwishywa.

Umukobwa wagumiwe, iyo bashaka ko atazakenya umugabo, bamuha igiti cyitwa" mukuru ", n'akamaramahano. (mukuru ikuraho amahano) Bamuha n'isubyo n'inganzo, agacira no muri mugore, mugabo akayinyaramo, bakabijyana mu mayirabiri, ngo abagenzi baharenga, bajyane ayo mahano. Ibyo byose bigatuma uwo mukobwa adakenya umugabo umurongoye. Koko uwo mugabo aba yemeye kuba impangazi, agahangamura uwo abandi batahangaye baramutinye.

Umugore w'umusumbakazi iyo ajya gutaha mu nzu, agera ku gikingi cy'irembo akakivunaho agati, maze akagaruka akagashyira nyina akakamuhereza, nyina ati:" Uragende wubake, urugo rwawe ruzafate nk'icyo gikingi cy'irembo uvunnyeho ako gati ". Nuko bakamucyurira umugabo we. Nyirabukwe iyo amubonye, aravuga ati:" Uranzire neza, uranzire nk'aba mbere ". Yamara kwicara nyirabukwe akazana amata yuzuye inkongoro agahereza umukazana, avuga ati:" Nguhaye amata yuzuye, na we uzanyuzurize nk'uko nanjye nkujurije uku nguku ". Yaba adafite amata, akamuha inzoga y'amarwa yuzuye agacuma, amubwira kwa kundi ngo aramwujurije, ngo na we azamwuzurize amata meza mu Rwanda nk'uko na we yayamuhaye. Urwagwa rurazira, rwitwa inshike.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KWAKIRA UMWISHYWA

Ababyeyi b'abashyingiwe, ntibararana ku munsi wo gushyingira abana babo, kereka babanje kwakira umwishywa, ngo baticira abana babo, bakababuza kubyara. Abashyingiwe na bo ntibararana ababyeyi babo batarakira umwishywa, ngo badapfa.

Bashyingira nimugoroba, mu maryama umuhungu akarongora agatera umwishywa, maze mu museso abashyingiwe bakamara amavuta. Abajya kubwira ababyeyi b'umugeni ko kurongora kwarangiye, bagenda ijoro ryose ndetse n'umunsi wose; bakabageraho mbere y'irindi joro, abashyingiwe batarararana.

Umwishywa barongoje bawucamo kabiri; igice kimwe kikajya kwa se w'umuhungu, ababyeyi be bakawakira, ikindi bakagishyira ku ntango y'inzoga bakacyohereza iwabo w'umukobwa, bakawakira, bakanywa n'iyo nzoga ya nyina. Batawakiriye ngo byabakenya, abana babo ntibazabyare. Iyo ababyeyi bamenye ko abana barongoye, bakira umwishywa ako kanya.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KUMENYEREZA NO KURISHA UMUGENI

Kumenyereza umugeni:

Umenyereza umugeni aba ari muramukazi we; iyo atagira muramukazi we, batira umukobwa muri bene wabo cyangwa mu nshuti zabo, wo kwarika uwo mugeni, kugira ngo ajye amwuhagira, amuryamishe, baganire, Ni na we ujya kumubyutsa, butaracya. Nta mugeni ujya mu mihana atari yatwikururwa, baramwirukana, kuko aba amennye uruhimbi, akaba ari n'inkozi y'ishyano.

Kurisha umugeni mu Rukiga:

Bugicya, iwabo w'umukobwa bashaka inzoga n'ipfukire bakabijyana iwabo w'umukwe. Bajyana inzoga ebyiri; nuko bakagenda ngo bagiye kurisha umugeni, kuko aba yaraye aho atariye, ngo ni ukugira umutima n'isoni bimubuza kugira icyo arya. Ab'iwabo ni bo baza kumumara isoni, bakamusangiza n'umugabo we. Umugeni udatinya ngo yange kurya, bamwita igisambo.

Ahandi, umugeni asangira na baramukazi be hamwe n'umugabo we, bakamumenyereza batyo, kugera igihe iwabo bazazira kumutwikurura.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KUBYUKURUTSA

Mu batunzi, abakwe iyo bamaze kwihereza, bajya ku irembo, inka zikabyukuruka; baba batakoye bagakwa. Abashumba bagahereza amata n'injishi z'ibikangaga. Bagatanga n'ikimasa cy'uwashyingiye n'inyana y'abakwe; nuko abakwe bagakura ubwatsi bashimira.

Kubyukurukiriza abakwe, ni ukububaha, ni na bwo bazimanira abakwe inka yitwa iy'abakwe. Ikimasa gihabwa umugore waje gushyingira kikitwa izimano, kikaba n'ingobyi yaje ihetse umugeni. Abageni badafite inka, bazimanira umugore waje gushyingira intama, abadafite intama bamuha isuka. Noneho basigaye batanga amafaranga. Nta mushyingira ugenda atazimaniwe.

Ahandi mu Rukiga, abakwe iyo basohotse, umugabo na musaza w'umugeni bamwaka uruhu cyangwa umwenda, umugabo akabyigera ngo arebe uko umugore we angana. Bakenda umuheha bakawusomesha bombi; bakenda inzoga mu gicuma bakacyambika umwishywa barongoje; bakawushyira ababyeyi b'umugeni ngo bawakire. Nyuma umugore waje gushyingira akambika umugeni uruhu akarwambara kugera igihe cyo gutwikurura; icyo gihe ni ho ahabwa inkanda cyangwa igicirane, akambara nk'abandi bagore. Umugeni utaratwikururwa yambara nk'abakobwa.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

GUKIRANA NO KUMARA AMAVUTA

Bumara kwira bakazana ibyo kurya, umugeni akabyanga, bakamuha amata agasomaho, kuko ntawanga amata, kandi ngo aba asuye nabi. Nuko baramukazi be bakamujyana mu gikari, bakamwuhagira; barangiza bakamusiga ikimuri cyinshi cyane, kugira ngo umugabo naza kumukoraho amunyerere mu maboko.

Umukobwa yamara kwiyuhagira, agakenyera cyane; baramukazi be bati: « Ngwino tujye kuryama ». Bakamujyana ku buriri, bahamugeza bakahamusiga, nuko umugeni akiyorosa ikirago akakiryamira impande zombi. Umugabo aba yicaye mu kirambi; yamara akanya, akamusanga ku buriri, umukobwa akamwanga, bagakirana; umukobwa akihirika butosho, ndetse inkingi bakazinyeganyeza, ariko umukobwa yagera aho akemera, kuko ari nta mukobwa wo kunanira umugabo. Nuko bakamara amavuta. Bujya gucya mushiki w'umusore cyangwa undi wateganyijwe, akaza kumumwaka, akamujyana mu yindi nzu (kwa sebukwe). Kuva icyo gihe, umugeni agatinya, ntasohoke. Byitwa kwarika umugeni, babyita n'ukwezi kwa buki.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

GUSENDA ABAKWE

Bumara gucya izuba rirashe, uwatumwe agahamagaza igiseke akamurika ibyo yazanye byose, akavuga n'ibyo bambitse umukobwa: imyenda, inigi, ibitare, imiringa.,.. Iyo umukobwa anywa itabi, inkono bayirekera mu giseke, ntibayimurika, ariko iyo bayibonye mu giseke, bamenya ko aje anywa itabi. Agenda kandi amaze kwisegura, ngo umukobwa wabo niyadukana ingeso y'ubupfu n'uburozi, ntibazagire ngo yazikuye iwabo.

Iyo imurikwa rirangiye, barasezera, bagataha, abasangwa bagaherekeza abashyitsi; abagore bafite abana, babasukira inzoga mu nkuri zabo, bakagenda bayinywa, ariko kirazira kuzigeza iwabo imuhira.

Kera i Rukiga, umusore warongoye yirukiraga mu nzu, akaka umugeni uruhu akenyeye, bakagurana, agaherekeza abakwe arwambaye.

Ahandi, kirazira rwose, uwarongoye ntaherekeza abakwe baherekeje umugeni. Baherekezwa n'abo muri urwo rugo bose, baherekezwa n'abandi nta n'umwana usigara, naho uwarongoye ahubwo agasanga umugeni bakamara imanza. Izo manza zitwa gusenda abashyitsi. Ndetse abaherekeje baratinda ngo basange imanza zarangiye; bagera mu nzira bagahagarara, bakabyina nk'isaha yose, bakabona kugaruka imuhira, basanga umukwe n'umugeni barangije gusenda abakwe. Mu baherekeje ngo hagize ubatanga kwegerana n'umugore, cyangwa agasambana, ngo aba abiciye ibyara. Ni yo mpamvu yo gutanguranwa n'abaherekeje umugeni.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

GUCUNDA, GUCA HAGATI, KUMARA AMAVUTA

Mu museso wa kare, begeranya amata yo gucunda; nuko uwarongoye n'uwarongowe na musaza w'umugeni, bakabuganiza bose, bagaterera igisabo, ngo bisuriye gutunga. Bakisubirira aho bahoze. Amata agacundwa, yamara kureta, bakagaruka bakavura uko ari batatu; bagakoza indosho mu mavuta bakisiga; barangiza bakajya kuryama.

Umukwe n'umugeni bakaryama hamwe, nuko musaza w'umugeni akabaryama hagati, ngo abaciye hagati: Akahaguma kugera igihe muramu we agize ati:" Byuka, nguhaye inka ". Undi akabona kubyuka. Umugabo agakora ku mugore we, akabyuka.

Ahandi, umukwe n'umugeni na musaza we, bararyama, bamara akanya umukwe ati: "Nguhaye inka ya N... " Bakabyukira rimwe bose. Nuko ku gasusuruko abakwe bishimye, babyina; abasangwa bakabaherekeza bagataha banezerewe.

Mu Kinyaga, umugabo n'umugore na musaza we basigana amavuta, umwe agasiga undi bagahetura.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

GUCA MU IREMBO NO KWANURA

Bimara iminsi, abashyingiwe bakajya gukura ubwatsi, bajyana inzoga enye iwabo w'umukobwa. Inzoga zimara kugera aho, bakicaza abazizanye, bakanywa, nuko umuranga ati: " Mbasabye ijambo mwa bagabo mwe ". Bagahora. Ati: " N..., naje kugusaba umugeni, none waramumpaye, urakarama, urakabaho ". Impundu zikavuga. Bakarara aho banywa, bwacya bakabaherekeza bagataha.

Umukobwa warongowe, iyo agiye iwabo ubwa mbere, byitwa: kujya kwanura. Agera iwabo agasanga bashyize urutaro hanze, n'uburo n'inzuzi n'amasaka, akabisama rimwe, akabishyira mu nkuri, akabijyana iw'umugabo, agasya, bakavugira mu nkono y'isugi, barangiza bakabyakira.

Mu batunzi, ibyo guca mu irembo ni ugushaka inzoga eshanu n'amata mu byansi bine, bakajya kwa sebukwe; nuko bagera mu irembo, bakazana inyana zikabajya imbere, bakabona kujya mu rugo, bakicara bakanywa inzoga.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II