sexta-feira, 30 de maio de 2008

AHO ISHOKEYE INSHOTSI YA GITARAMA

002. AHO ISHOKEYE INSHOTSI YA GITARAMA


Iki Gisigo kiri mu bwoko bw’ ”Ibyanzu”. Kigamije kuvuga uko Umwami Ndahiro Cyamatare yapfiriye u Rwanda. Aho amariye kwohereza umuhungu we Ndoli kwa Nyirasenge Nyabunyana i Karagwe, yavuye mu Nduga, ajya gutura ku gasozi kitwaga “Gitarama” ho mu Cyingogo. Kuri iyo Gitarama ni ho ingabo z’Abanyabungo n’iz’Abagara zamusanze zimuteye. Akomerekera ku rugamba rwahabereye, ahava avirirana amaraso. Ingabo za Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara, zimusongera ku gasozi ka Nyundo. Ni byo byiswe mu mateka y’u Rwanda “Urubi rw’i Nyundo”. “Inshotsi ya Gitarama” rero ni Ndahiro. Bikanavuga ko umuhungu we Ndoli yaje kwuhira inka ku iriba Ise yari yazidahiriye ho. Izo Nka ni imvugo y’ubusizi ivuga Abayarwanda. Koko rero aho Ndoli abundukiye, ava i Karagwe, afatanyije n’uwo Nyirarumaga ubyivugira, u Rwanda barumaze igise cy’inyota yo guhorera u Rwanda no kuruhashya mwo amagomerane yose. Iki gisigo na cyo kiratanga urugero rw’ibisigo by’ « Amateka y’u Rwanda » byo mu bwoko bw’ « Ibyanzu ». Aho gitandukaniye n’icy’ « Impakanizi » ni uko kivuga amateka y’ingoma imwe gusa.


Aho ishokeye inshotsi
Ya Gitarama
, ya Gihwera na Kigarama,
Barishya ba Muyango i Masata
Ya Baziga b’ibyuma
005 I Buziri bwa Muzirika

Jyewe nzasanga ikaze
Nkange ya Nkarwe ya Rukubita,
Zuhiza Rugina
Rwera-bara ayikuriye Rwanga-Mpenzi
010 Ruhazi amaze kwishyikira muzoshyikirana.

Aho ikuriye inyota
Inkungu yakura imbeho
I Kumba rya Mukuru n’umukwe wacu
Na Nkebe ya Nyamuza
015 Umva Baharara

Ba Bara-ryera rya Ntambi
Bene ukwikora imigezi Nkorogi.
Jyewe mfite abo nzakubita ho amaboko,
Maboko anega abanzi ya Kiniga-banzi
020 Na Nduhura Shika ya Shinga.

Ninsesa ubukuru
Nuhiye Nyankuge
Jye simbuze abazandamutsa imigwegwe.
Barahari bahari
Barahari bene Joro,
025 Josi rya Karume

Yaruta agenda Rugenzi.
Abahima ba Ruhura
Bene umuhezwo wo mu Rwingwe
Ntibahezwa ibirori
030 Bagatsinda bari imbere.

Bari kumwe na Mbuga ya Mbabazi
Ntibazahezwa ingoma ebyiri.
Banyumva bene Nyambogo
Imuga irishwa y’e Mpundu
035 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Barahari bene Muguruka
Wa Sa-buto bwa Sa-bwana ku Kanyundo.
Mugurira Nyirinama
Yajyana n’Ingangare ya Runyonga
040 I Buroha-nyundo, ye bene Bweru

Ba bweza-mbavu ne bweza bara
Bene njishi ya Rwambuka
Banyumve bene Mpunga
I Ntengeri ya Nteko,
045 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Brahari bene Nyabihu
Byo kwa Nyamirima ya baha
I Bwanga-kurima bwa Bagina.
Ba data batatinye
050 Ku munsi itabaza

Ab’i Gatwaro basaka i Twarababiri.
Banyumve abene Gisuma
Ku gisaya cy’i Kabaza
Bazaza kundamutsa.
Barahari bahari,
060 Barahari bene Bwimba

Bwo kwa Bitugu
Yacurumbanye mu guhora,
Hobe ya Muhumuza ya Muharabwije
Yaduhumuje Bahimuzi.
065 Ye bene inama imwe

Na Sana ya Gasagwe
Ku gasozi kabo i Remera
Banyumve abene Gasendwe.
I Si - isukuma ya Gasendwa
070 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Barahari bene Bwena bwa Rushumika
Bajye na Rwasuma ku rwari
Bagenza Rwondo
Rwuya rw’iwa Abenengeri
075 Bazaza kundamutsa.
Barahari bahari
Barahari bene Kiruri
Kiriga cyo kwa Nyamata
Itarunguka Cyilima
Banyumve Abene-Cyangufuro
080 I Gifata-mpeta-ntoto


Banyumve Abene-Bwama-mvura,
Imvura y’i Bwama-nkaka
Ndyitumye mbunguje
Nkajya i Ngamba,
085 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Barahari bene Buziri-cyane bwa Kizege,
Bakowe na Nyamashinga
Ku Kiremerwa-byuma
Ibiryamiye Kiremera.
090 Banyumve Abene- Kiryame

Kirya-bana cy’i Buzi
Bazaza kundamutsa.
Barahari bahari
Barahari Bene Mabuye,
Mangu yo kwa Baziga
095 Bazingaga Nyabariza,

Bamenya b’ingiro ya Ngorame,
N’indi ngiro ya Bimero,
Barya ni bo bavumbura imvura i Nyaruvumbu
Ya Mvumuye i Bweru ya Gasogwe.
100 Inka zishotse za Mushozi

Ababo ba Musenya
Basanganiye intwari z’i Musamba.
Nje kuyisezeranya
Mundeke Sangwe nsingize imfuke,
105 Njye iwa Sindwe gusasata.

Imigani tugwagurana na Bigore,
Na ya Ngoma ya Bigondo
Ni jye muramukirwa w’i Rwinzobe
Nyanzobe ariburamizwe amuki
110 Ngo yere, jye ndishyuye

Aho amariye gutamba ntamire.
Ndasane ya Ndongozi ya Muyaga,
Rwishyura yo na Ndarwimanye
Nzizengane n’imbaga yose
115 Ndagaraguye ndaharuye.

UMUNSI AMEZA IMIRYANGO YOSE

001. UMUNSI AMEZA IMIRYANGO YOSE
Iki gisigo Cyahimbwe na NYIRARUMAGA


Mu mateka y’Ibisigo by’i Rwanda iki ni cyo cyahimbwe mbere y’ibindi byose. Cyahimbwe n’umusizi-kazi NYIRARUMAGA, amaze kuba Umugabe-kazi w’ingoboka w’Umwami Ruganzu Ndoli. Yagihimbiye gukemura ikibazo cyariho icyo gihe, cyo gushaka ko amateka y’u Rwanda atagumya kujya yibagirana nk’uko byari byaragenze mu bihe byamubanjirije. Uwo mugambi yawushyize mu bikorwa ahimba igisigo yise « impakanizi », agira ngo kizabe urugero rw’ubwo buhimbyi bushya. Icyo gisigo kimeze nk’urunigi. Amateka y’ingenzi y’ingoma ya buri mwami akaba nk’isaro ry’urwo runigi. Isaro rya mbere rivuga amateka y’ingoma ya Ruganzu Bwimba. Bityo rero, uko ingoma zigenda zisimburana, Abasizi bakagenda bongera ho amateka y’ingoma yabo. Akaba isaro rishya ry’urwo runigi rw’amateka u Rwanda rwambaye. Ni yo mpamvu amateka y’u Rwanda tuzi ari aho ahera. Aya mbere y’icyo gihe yitwa ay’ingoma z’ “Abami b’Umushumi”, yibagiranye burundu.

Alegisi KAGAME wacyanditse, avuga ko umusizi wanyuma wari ukizi neza yari Nyirimigabo ya Marara ya Munana, waguye mu gitero cy’i Bunyabungo ku ngoma ya Rwabugili mu I881.

Cyandikishijwe n’umuhungu we Nyagatoma. Undi wari ukizi yari Karera ka Bamenya, wabaye Umutware w’ Intebe y’Abasizi w’imperuka, wo ku ngoma ya Yuhi V Musinga. Abo basizi bombi ntibari bacyibuka imikarago yerekeye ingoma z’Abami batatu b’imbere ya Ndoli, ari bo : Kigeli I Mukobanya, Yuhi II Gahima na Ndahiro Cyamatare.

Iki gisigo kiri mwo mateka ki ? 1/ Interuro y’iki gisigo ivuga ngo « Umunsi ameza imiryango yose », uwo muntu uvugwa ni NYAMUSUSA. Yabaye umugore wa Gihanga, wahanze ingoma nyiginya. Yabyaye abana batatu, baragwa ibihugu bitatu : Kanyarwanda aragwa u Rwanda, Kanyabugesera aragwa u Bugesera, Kanyendorwa aragwa i Ndorwa. Ikindi, Nyamususa, wari umukobwa wa Jeni rya Rurenge, yabaye uwa mbere mu Bagabe-kazi b’Abasinga 9 kuri 12 ba mbere b’ingoma nyiginya. Nguko uko Nyamususa « yamejeje imiryango yose ». 2/ Ikindi Nyirarumaga agamije ho ni uguha ingoma nyiginya « umuzi » ufashe ku butaka bw’u Rwanda. Amateka ya Gihanga atangirira ku mugani w’ « Ibimanuka ». Nyamususa, Umubyara-bami b’Abanyiginya, kuba akomoka ku Basinga b’Abasangwa-butaka, byahaye ingoma nyiginya amateka atari imigani. Bikaba binumvikanye ko ibyo Bimanuka, mu mvugo itajimije, byamanutse mu gihugu cyo haruguru y’u Rwanda. Si na bo bambere baturutse ruguru iyo.


Umunsi ameza imiryango yose ava i Nsiriri
Mwa Bama-mu-ndeka ba Kibyara-Buhatsi,
Uwari kwitwa Nyiramugondo,
Ye Mugondo woroswaga Rugora
Ku mugomba- byuma,
05 I Bogora- ngoma, Mugondo wa Rubavu.
Urya ni wo munsi ihamagara ba So ba mbere,
Rugira rwo ku ruzi rwa Nyirarubuga
Ijya kubereka imigisha.
Ngo: haguruka mujye kwubaka Kiyebe.
10 Mugendera- Gitumba na Nyagitarama
cya Mutambyi,

Aho twahanye imigisha.
Urya ni wo munsi aranda imbuto ajya Buranda,
Buranga bwa Bwojo,
Uwari kwitwa Nyirarubanda.
15 Ye Rubanda rwabandanaga mu rubavu rwa Rubibi,
Rubanguka ati: rubanda rwanjye.

II
Ni wo munsi izina ry’Ubusindiridasiba,
I Tsinduka-sindwe rya Nyiragisare,
No kuri ubu bugingo.
20 Sindabona ababatiye,
Ngeze-kurya ya Mugaga,
Yashakiraga Mugaya-ngwe urumira.
Bahinga aho badasaturiwe,
Abami b’i Saduka-mirwa,
25 Ryarênga bagacyuka,
Bacyuye imigisha bénda.

RUGANZU I BWIMBA

Bahera aho bararima bareza
Ararima Murimura-birwa
Wa Nda-imwe ya Ndarasanye,
Nyiri ukwima kare i Karika.
30 Uwimiiraga Ruhiga

III

Ngo itokora ubuhatsi bw’ i Bugera
Ngo butagenda.
Mutêtêza-nshako wa Shimwe
na Shinga-ngari,
Ateze Ngira-nzima i Muranzi.
35 Ati: ubujyeeri bwo mu Bwimpeke
Butarahurwa mu Bwiriri.

CYILIMA I RUGWE

Bahera aho bararima bareza
Ararima Mucaniira-ngezi wa Ngenzi,
Ya Biraro bya Barambya-urugendo.
Arakubura amashyo arimwo Rushya,

40 Mishyo ya Myezi arayishyikira.
Dore isambu bahingaga i Cubi
N’i Kaba-none rya Miraro
Na n’ubu Bavu akizubatsemwo.

IV
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Bahera aho bararima bareza
Ararima i Nduga, Ndagara ya Mikiko
na Migezi,
45 Rwitirwa ko u Rwanda rwa Nsoro
ya Nyakivuna,
Ya Sambu izanywa abazima ba Ntarabana.
Aho mushyize ingabo n’abagabo,
Abagabe b’i Ngabe-imeze ya Kimenyi,
Bugacya tukikorana imiganda.

INSIGURO :

1. Insiriri = Inkomoko
2. Bama-mu-ndeka = Bahora ku ngoma
3. Kibyara-bahatsi = Kibyara-bategetsi
4. Rugira ijya kubereka imigisha = Imana ijya kubaha imigisha
5. « Haguruka mujye kwubaka Kiyebe » = Rugira yabwiye Nyamususa ati: « haguruka ujye
kwubakana na Gihanga ingoma y’u Rwanda : mbahaye umugisha »
6. Bahinga aho badasaturiwe Abami b’i Saduka-mirwa, ryarenga bagacyuka bacyuye imigisha
benda = Bahora bigabiza Amahugu, Abami b’u Rwanda, uko bwije bagacyura iminyago.
7. Bahera aho bararima bareza = Abami b’u Rwanda bararwunguye barugira rugari.
8. Ararima Murimira-birwa wa Nda-imwe ya Ndarasanye = Uwo ni Bwimba wabyaye
umwana-umwe kandi akaba umucengeli mu Gisaka apfira u Rwanda
9. Muteteza-shako ati: ubujyeri bwo mu Bwimpeke butarahurwa mu Bwiriri = Imana iragiye
Ingoma y’u Rwanda iti : imigambi y’i Gisaka nibe igipfa-busa.
I0. Ararima Mucanira-ngezi wa Ngenzi,… arakubura amashyo ari mwo Rushya…na n’ubu
acyizubatse mwo = Agira akamaro Rugwe wazindukiye kunyaga amashyo ari mwo imfizi
ya yo Rushya; na n’ubu akaba akizitunze.
11. Ararima i Nduga yitirwa ko u Rwanda = Mibambwe I ararasana acyura Igihugu cy’i
Nduga mu Rwanda.


LE JOUR OU ELLE DEVINT LA MERE DE TOUTES LES FAMILLES
------------------------------------------------------------------------------------------------

I
Le jour où Nyamususa devint la mère de toutes les familles,
elle qui avait une origine célèbre,
Laquelle avait toujours régné et engendré des rois,
Cette femme qui était une mère prédestinée,
Celle qu’on a dû protéger avec des armes
05 Lorsque le redressement national créait
une situation dangereuse pour elle,
Ce jour-là fut celui pendant lequel Rugira choisit vos ancêtres
Et les établir près d’un lac pour abreuver
leurs bovidés
En vue de les combler de ses bénédictions.
C’est à ce moment-là que Rugira intima à Nyamususa l’ordre d’aller fonder
leur royaume à Gasabo.
10 En passant par les régions

Où nous avons déjà tissé
des relations amicales.
C’est en ce jour-là qu’elle posa les fondations
en sa demeure définitive,
Oh la Beauté de Bwojo !
Celle qui pouvait être une femme ordinaire,
15 Sache-le, ô peuple de Gihanga,
Celle-là est devenue la Mère
du peuple rwandais

II
Ce fut à ce jour que le nom
d’UBUSINDI devint indélébile
« Au vaste rwanda de Gasabo ».
Et y demeure jusqu’à présent
20 Je n’ai pas encore su qui leur a cédé ce pays.
Mukobanya

Chercha un lac pour abreuver
les vaches du Rugwe.
C’est ainsi qu’il conquit
les pays étrangers.
Les rois fondateurs des capitales
25 Ne se reposent pas de leur labeur
qu’au coucher du soleil,
Après avoir achevé le programme
de la journée.

RUGNZU I BWIMBA

C’est delà qu’a commencé le labour
Qui a donné beaucoup de fruits

Il laboura le Laboureur des îles,
Le grand-combattant, père du monogène,
Le chef de file de nos rois intronisés
à Gasabo.
30 C’est lui qui a capturé Rukurura

III

Qui l’a empêché de sauver
La monarchie du Gisaka qui tombait.
C’est lui l’Avorteur du projet de mariage
qui devait
causer l’annexion du Rwanda au Gisaka.
35 Il avait mis sa confiance dans
le Dieu-vivant du Rwanda
Qui avait retiré à la royaume du Gisaka sa survie.

CYILIMA I RUGWE

C’est delà qu’a commencé le labour
Qui a donné beaucoup de fruits
Il laboura le Voyageur qui a traversé
les fleuves
Qui a passé des nuits en logements
de fortune.
Et ramena des troupeaux razziés
avec leur taureau, Rushya,
40 Lui « le prédestiné de Dieu »
s’en empala pour de bon.
Les régions originaires de ce butin
Furent définitivement conquises.
C’est même là que Rugwe a fixé sa résidence.

IV
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

C’est delà qu’a commencé le labour
Qui a donné beaucoup de fruits
Il laboura Nduga,
Il laboura ses montagnes et ses marais
45 Qui devinrent le Rwanda de Nsoro
dont la résidence
était à Nyakavura.
Cette propriété fut héritée par
les descendants de Ntarabana.
Dès que vous avez mis les armées
et les hommes
Contre les rois de la dynastie de Kimenyi,
Leur pays fut occupé dès le lendemain.

Muzungu Bernardin,op

quinta-feira, 29 de maio de 2008

Impfura ni nde ?

Imfura ni uwo musangira ntagucure

Mwaganira ntakuvemo

Wapfa akakurerera

Yakena ntiyibe

Yakira ntiyirengagize ukennye !

(Nyecura ya Byanyagasani ?)

IMANA Y'UMUDENDE

Son Excellence Mgr. Jean-Baptiste GAHAMANYI (+), Evêque de Butare de 1961 à 1997.

IMANA Y’UMUDENDE

Umunsi umwe ijuru ryarakoranye

Maze inama idakuka irashingwa

Imana ica iteka ritavuguruzwa

Ivuga ko u Rwanda rurimo Imana

Ko rugabyemo kandi amadiyosezi

Ari yo miryango isangiye isano

Igahora iberwa no kwambara imidende!

“Ndabona amajyepho yo hagati

Hakennye umushumba ubishoboye

Haganje kandi inyota y’ivanjili.

Hazaba umukondo w’urukundo ejo

Hazasabanira ubura bwanjye iteka

Hagomba umwungeri w’umudende.”

Abamarayika baraceceka

Baruzi Imana ivuga ibikomeye

Babonye ko biyivuye ku mutima

Batangira kubyitaho basobanuza

Bati “cyo se Dawe watwibarutse!

Azava he iyo ntwari izakunogera

Azitwa nde uzambikwa iy’umudende!”

Imana ibihorera ibishaka

Nyamara yarebaga uwo yashimye

Uzayishumbira mu budahuga

Uzaba isura yayo mu bantu

Ahari intonganya akazitsinda

Ahari ituze rikaharamba

Akazabyambikirwa umudende!

Gaburiyeli intumwa idatenguha

Abaza na none izina ry’intore

Ngo ajye kuryamamaza mu bantu

Na bo babyogeze by’imvaho:

Ko Imana yatoye Gahamanyi

Ngo azahore ayicaye mu ruhando

Mu rugaga rw’abambitswe imidende!

Yohani Batista ntasimbura

Ntaba ubuheta ni uburiza

Ni indatwa mu nyambo

Ni intwari ku rugamba

Ntagamburura mu itumba

No ku mpeshyi hashyushye

Ahora aberewe n’umudende!

Ahora akenyeye yakomeje

Ntadendebura rwaremye

Arurema nk’impambi

Agahagurukana impambara.

Uwabarura aho yarwanye

Wasanga akwiriye impeta

Ari byo tumwambitse umudende!

Ingamba yarwanye ni uruhuri

Iz’ingenzi zo ni zirindwi

Yazirwanye uko bukeye:

Amakuzo n’ubusambo

Umururumba n’amahari

Ubwirasi, agahinda n’umujinya

Yarabitsinze yambara umudende!

Urugamba ruravuna

Iyo utarubayeho inganizi

Iyo wanze kuba igice

Ugirango wicungurire ingabo

Buragoroba ukananirwa

Nyamara itabaro nturite

Ukambara umudende ukayobora.

Uba umubyeyi ukabyirura

Ukagira inama zigorora.

Ni byo uyu mubyeyi yagezeho!

Maze buri wese ku giti cye

Akurikije inganzo n’umutima

N’amaso ndetse amuha

Akambika Nyirishema umudende!

Ubwo abahungu aho twataramye

Bati “aho ese Rudahigwa,

Rukemampunzi rwa none

Ko utaregura ikaramu

Aho ntuzabura mu myato

Nk’aho utamenye Gahamanyi

Uyu wimanye n’Imana!”

Babaye bakirigusha

Numva bisa nko kunsembura

Biba korosora uwabyukaga

Ni bwo nigabye mu nganzo

Mbimbura ibyo kumuhimba

Ari byo kumwambika ikamba

Icyo gisingo cy’umudende!

Narinzi ko ari impame

Mu kumuha imyato nshira impumu

Impaka zirashira aba Mparirwa

Imbabazabahizi sinamwiharira

Tumuhimba turi itimba

Rwema ngenda ku isonga

Nshengeranye umudende!

Guhimba nyir’imbaga

N’imbaraga yabyirukanye

N’abakirisitu yibyariye

N’isengesho atasibye

Na buribyari yihase

Si uby’uwenze ngo amuhimbire

Kuko yamugwabiriza umudende!

Amagambo nkoresha

Si asanzwe aho hose

Ngo yandagare aha n’aha;

Ni ayatowe mu rutonde

Ngo atondeke impotore

Yo kwambika intore y’Imana

Iyi twambitse umudende!

Uko yakunzwe n’Ijuru

Uko na Jambo yamutoye

Iko ivanjili yayitojwe

Uko yabyawe mu rugwiro

Ni ko yakuranye urukundo

N’indoro itotsa abamusanga;

Nimumusanganize umudende!

Ni Rugambwa wa Rugaba

Nyirimigabo twaramugabiwe

Abiwe bahora bakeye

Kuko ababera izuba ry’urugwiro

Akabakwiza umutuzo mu mitima

Maze akayitura uwayiremeye

Akazabyambikirwa umudende!

Uko wasanze za misiyoni

Ni ko wagwije amaparuwasi

Na yo agukunda bizira imbereka:

Iyo werekeje i Mugombwa

Usanganirwa n’impundu

N’ibitwenge by’abana;

Ukwiye umudende w’urugwiro!

Iyo usuye ab’i Kansi

Ubasanga bakeye.

I Butare ikambere

Ni ho ku nyarurembo

Ho batera indirimbo

Zigaturwa nyir’ijuru

N’izo ntore za Nyirimidende!

Iyo usuye na Save

Misiyoni nkuru i Rwanda

Biba ari ishema cyane

Kuko usumbura ubushumba

Iyo utunze iyo soko

Icyo kibanza cy’ibanze

Kikugenera umudende!

Iyo urambagira amayaga

Witwaje inkoni y’ubushumba

Abatuye i Nyamiyaga bose

Barishima iyo bakubonye

Kuko basanga waragabiwe

Usanganywe umugambi w’ubugabo;

Na bo bakugabiye umudende!

Iyo ufashe undi murambi

Ukagera i Simbi muri Maraba

Bamwe ngo usigiye n’amasimbi

Abandi ngo usumba amaraba

Bakabura ibyiza mwagereranywa

Kuko uri Rwema ukaba rukumbi

Ukaba warihariye umudende!

Ab’i Kiruhura bararuhuka

Iyo wabatashyeho nk’umubyeyi

Ugana iya Nyanza na Nyabisindu.

Sinavuga kandi Nyanza amahushuka

Ari ho Umwami waremye abandi

Yambikiye u Rwanda umudende!

No ku Ruyenzi ntiwahahunze

Ndetse na Nyumba urayibumbatiye

Kuko uri umubyeyi udahuzenza.

I Higiro ku nkiko baragukunda

Ngo warabigombye koko;

Hamwe na Rugango na Ngoma

Ngo bakweguriye umudende!

Gisagara ntisinziriye na yo

Ntiyobewe ibyiza igukesha

Ni yo mpamvu uri Ntawebasa

N’ishusho y’Imana mu bantu

N’urugero rw’ubukirisitu mu isi

N’urw’ubusabane na bose

N’icyubahiro cy’umudende !

Nguyu umunsi w’impundu

Zivubuka imihanda yose :

Impundu zavuze butaracya

Zibimburira ku Kabutare

Butare yose irazikiriza

Zisanga i Save bagisinziriye

Bakangurwa n’impundu z’umudende!

Zirambagira iyo misiyoni yose

Abo mu Ndara muri Ndora

Zibagwaho ari urwunge

Ku Gisagara ntibasigara

Bazisanganira amasigamana

Bibutse imyaka mirongo

Bamenya umunsi w’umudende!

Impundu zigaruka i Kansi

Na bo ntibikanga ibyo birori

Babimenyesha abo ku i Higiro

Na bo ntibasiba muri iyo sibo;

Nta mpungenge z’impuha

Impanda na zo ntizihishira

Rubanda rumwambika umudende!

Impundu zumvikana i Rugango

Abaho babadukana ingoga,

Zigeze i Simbi zirasendera

Bamenya ko zihawe Gahamanyi

Bamuharira urwo rwoga

Basanze ari ikirenga mu migabo

Bamugira ikinege mu midende!

I Ngoma ho bavugije ingoma

Zisuka umuseke ugikeba

Umunsi wose zirawiriza

Zitegereje ko bwira

Ngo zibikire Nyirimpundu

Zinasoreze ko ibyo birori

Bityo zinogereze umudende!

Abafaratiri bo mu Nyakibanda

Impundu zibasanze mu kibaya

Bati “badutanze kwizihirwa!”

Ni ko gutondeka indirimbo

Ziba nk’impundu z’umukwira

Baririmba “umusaseridoti iteka”

Bamutamiriza umudende na bo!

Maze impundu z’ababyeyi

N’ibyishimo by’ibibondo

N’ubwuzu bw’ababikira

N’abapadiri ayoboye

N’abashumba bagenzi be

N imbaga nyinshi ikoma yombi:

Twese tumwegurira umudende!

Ngutuye igisingo gikuru

Kuko uri intwari byahamye

Ukaba inyanja badaheza:

Ukwiyoroshya tudashyikira

N’urukundo ruduhagije

N’ubupfura badahiga

Ni byo ukesha umudende!

No kugenda by’imfura

N’amafunguro uha abashonje

N’ishema ry’uko turi abawe

N’ubukirisitu wadutoje

N’ijuru kandi wadukinguriye

N’umutima mwiza utanga ituze

Ni wo mudende ubu ukindikije!

Abakirisitu ba Butare

Ntituzakubera intati

Tuzagutaramira iteka.

Tuzigana ubuhoro bwawe

Kuko uri nk’inyanja itemba ituje;

Muri uru rwuri watwemeyemo

Tuzahatera imana y’umudende!

Twese abo wacunguye

Mucengeri wa Mwimanyi

Tuguhaye amashyi y’urufaya.

Mu ijuru iheru urahatonnye

No munsi iwacu urahakunzwe:

Ubwo ushimwa n’Imana n’abantu

Uzahurizwaho imidende!

Ishimire iyi mbaga iguhimbaje

Mbe mushumba wambaye ishema!

N’ubwo nta shimwe ryakureshya

Na none ntawapfa guceceka

Kuko ubutwari butihishira

Waba wakiriye iyi mpano

Nyagasani akazakungurira umudende!

Ntiwacana uruti na none

Kandi urugamba rukiremye

No ku itabaro uri kamara

Kuko ubadukana icyusa

Kidutera kwambika Shitani ibisare

No gushegesha icyaha kica

Tukaba natwe abasonzeye umudende!

Shengurwa n’ishema mushumba

Abo wahishuriye turagushima.

Shinjagira turagushagaye

Turagushengereye Rugero

Waducyuyemo urushya

Uri intwari ihora mu ruge

Ntugerura mu midende!

Jye nkwambitse umudende

Mirongo irindwi karindwi

Na we Mikayile wakumurikiye

Azaguhetuze impotore ye

Rurema azaguhunde ihirwe,

Mu ndunduro y’uru rugendo

Ukindikize umudende w’ijuru!

Ignace Ntagengerwa

Home de la Vierge des Pauvres Gatagara

Kuwa 24 Gicurasi 1996