quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Nkuba na Gikeli



Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye..

Nkuba abaza Gikeli ati:"ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ? »
Gikeli ati «mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.. » Nkuba ati « nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n'abana ntibagira aho bicara.»

Cyakora Gikeli abyumva vuba, abaza Nkuba ati: "ese Nkuba ndaguha umuhoro wahjye nzawushyikirizwe n'iki, ko ureba ntagira amaguru ?." Nkuba ati « nzawuzana vuba. » Gikeli ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi. Aliko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeli yaribwiraga ati « ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.»

Gikeli aranyaruka yigira mu kiba cy'ubwatsi. Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy'inzu iwe. Umugore ati « ese noneho ubu bwatsi ubukuye he ? » Undi ati « wa mugore we ceceka. Ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n'umugabo Gikeli ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeli na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza. Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeli azagera ino». Umugore ati « uzaba umuhemukiye cyane. » Undi ati « reka da, Ntabwo namuhemukira. »

Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza. Gikeli aranyaruka yitura mu kibero cy'inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeli abyumva.
Gikeli yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeli aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Yemwe abo kwa Nkuba ? Nkuba ati « yee! Nimwumve abo bantu ! » Ati « sinzi umpamagaye. » Gikeli arakorora. « Erega ni jye Gikeli. Umuhoro wanjye warawutindanye, none nali nje kuwureba.». Undi ati « koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe »

Gikeli yisubirira mu kibero cy'inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga. Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati « genda ujye guca ibihunda, uzane n'urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeli umuhorowe ataziyahura. » Ubwo Gikeli aramwumva.

Umugaragu aragenda azana ibihunda n'urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeli yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi. Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeli ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja.

Shebuja ati:" ese wahamagaye ?" Umugaragu ati:" nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye. » Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati " yemwe kwa Gikeli ?" Gikeli ati :" yee! Arakorora. Nta muntu umpamagave ? " Bati :"'arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro. »

Gikeli abyuka vuba vuba, ati « ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w'undi ga ! Nari nsinziriye ». Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora. « Mbega mwanzaniye inzoga ? » Bati :" twakuzaniye inzoga y'ishimwe kandi twakuzaniye n'umuhoro wawe. » Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo.

Birangiye Nkuba n'umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeli asigara iwe n'umuhoro we.
Si jye wahera hahera Nkuba na Gikeli.

Ngoma ya Sacyega



Sacyega yari umuhannyi w'ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura. Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati «uzanshakire imvi zitari ku mutwe, unshakire kimwa kimwa imisozi, unshakire ibumbabumba igarikabiganza. Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n'ingongo iyakeba iyatandukanya. Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.»

Abagaragu b'umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa. Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga.

Mu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba. Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n'umugore we n'abakwe be baririra, Ngoma na nyina ntibamenya
amarengero yacyo. Ngoma ariko araza ashikuza ukuguru kwari gusigaye ariruka, ashyira nyina. Se abibonye abaka icumu amwirukaho, agira ngo arimutere. Abandi bati: "sigaho wikwiteranya na Sakabaka ! "

Bukeye abakwe baherekeza Sacyega bajya ibwami. Ngoma na we yenda amasaka yari yameze uwo munsi, yenda imiheha, yenda intorezo n'uruho, arahambira, akurikira se, se agenda amucyaha inzira yose ngo nasubire imuhira; umwana akanga gusubirayo, bagira aho bagera bakicara bakarya, ntibamuhe. Baragenda bagera ibwami. Sacyega akoma yombi, ati
«Nyagasani ibyo mwantumyeho narabibuze, ahasigaye nimukore icyo mushaka.»

Nuko umwami atumiza Ruhuga ye, ati «nimumwicaze.» Bajishura umuheto, bashaka ingoyi yo kubohesha Sacyega, baramuboha.
Igihe amaze kuremba, Ngoma aba arahageze, akoma yombi. Ati «Nyagasani, kiza uriya muntu ni data. " Nuko umwami ategeka ko bamubohora.

Ngoma ati «'Data uyu yandiye ndi umwana we, andyana na mama, ariko singiye kumera nka we, dore ibyo mwari mwamutumyeho: imvi zitari ku mutwe w'umuntu, ngizi, ni amasaka basereka akamera, ikimwa kimwa imisozi, ni isuka
bahingisha, ibumbabumba igarikabiganza ni iyi nshabiti bashisha, ingongo ikeba amazi ikayatandukanya ni uruho umuntu adahisha amazi.»

Nuko umwami ati « uyu ni we mwana wa Sacyega wereweho n'umusatsi ungana utya?» Bati «ni we.» Umwami agororera Ngoma ishyo ry'inka, amuha n'abagaragu, aba n'umuhannyi mu kigwi cya se, ati «Sacyega ntazongere kumbera umuhannyi ukundi."

Ari Sacyega n'abo bari bazanye, ari Ngoma n'abagaragu yari agabanye, bose barikubura barataha.
Mu nzira baza kubona umugezi unyuze mu kuzimu, ugeze hirya uruburuka. Sacyega ati « mbe Ngoma mwana wanjye, ibi ni ibiki? " Umwana ati: "simbizi."

Barakomeza, bigiye imbere bahura n'ikinyabwoya intozi zagitonzeho, ati « Ngoma mwana wanjye ibi ni ibiki?» Umwana ati «ubure kubimbwira wowe mukuru!» Baragenda bigiye imbere nanone babona inkware iri hagati y'abana bayo. Sacyega, ati« mbe mwana wanjye ibi ni ibiki?» Undi ati « simbizi.»

Barakomeza, babona igiti gihagaze cyumye. Sacyega ati «mwana wanjye ibi noneho ni ibiki?» Umwana ati «mbare na mbariro wambarije, simbizi ! » Nuko bageze imuhira, abantu umwami yari yahaye Ngoma baramwubakira. Sacyega ajya iwe, yitereka inzoga z'amuki, aranywa arasinda. Amaze gusinda, arihwereza, abwira umugore ngo arapfuye, ngo kandi azize Ngoma umuhungu we. Nyina wa Ngoma agenda yiruka aramuhamagara, ati «mwana wanjye ko wari unshyize heza, umpaye amata, none so akaba apfuye, kandi ngo ari wowe azize, ni bite?»

Nuko Ngoma agenda yiruka, ariko azi neza ko se abeshya, yipfushije agira ngo aze amubwire ibyo yari yamuhishe. Ngoma araza ati «yemwe bahungu mwe! Ngoma naruha! Igihe tugiye ibwami, muzi ibyo data yankoreye n'abakwe be, muzi n'uko dutaha yabonaga ibintu akambaza ngo ni ibiki, nkamwihorera. Noneho reka mbibabwire abe yabaho! Umugezi wibiye ukuburuka ni ugukamira umugore w'ingumba, wamara gupfa ibyawe bikajyanwa n'abandi. Ikinyabwoya cyari ikinege, cyari!cyonyine mu bandi bafite umulyango, bakirya
kitagira kirengera. Inkware mwabonye iri hagati y'abana bayo, ni umubyeyi wizihiwe mu bana be bamushagaye. Igiti cyumiwe mwabonye ni umugore wapfushije umugabo we n'abana be bagashira, agasigara yikunga wenyine atagira kirengera.»

Nuko se amaze kumva ibyo byose, agira atya aritsamura, arinanura ngo arazutse! Nuko ashima umuhungu we Ngoma.

Si jye wahera hahera umugani.

Ngarama na Saruhara.



Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n'umugaragu w'umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya.

Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo irazitsemba, ntihasigara n'umwe wo kubara inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara.

Bukeye Ngarama abwira umwami ati « ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w'ibishwi n'ibisiga!» Umwami aramusubiza ati «Ngarama urabeshya ntiwakwica Saruhara! Nayiteje ingabo nyinshi irazinesha zose, imbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe. None Ngarama wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w'ibishwi n'ibisiga. Nzi ko uri umugabo, ariko rero ubugabo ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe n'intwari nyinshi! »

Ngarama abwira umwami ati « ninica Saruhara uzangororera iki? Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw'igihugu cyanjye.. »

Ngarama acurisha ubuhiri bw'icyuma, kandi abwira umwami ati « umbagire inka. » Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n'amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n'impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti « uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n'agahinda sindamurya ! »

Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n'umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza... Saruhara ibwira Sakabaka iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.» Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya mupfu
wapfanye agahiri n'agahinda, simbashije kumurya.Kumurya ni ukwigerezaho !»

Saruhara ibwira ingurusu iti «jya kurya uriya mupfu.» Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n'agahinda! »

Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n'igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti «murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w'i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo,
namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese.»

Ibisiga birasubiza biti «Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.» Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.»

Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru... Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga.

Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n'inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.

" Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo."

Mutimamuke wo mu mutiba.



Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti «ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?» Imbwa irayisubiza iti « impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki'?» Ingwe iti « genda ujye wirinda amagufwa, inyama nzajya 'nziguhahira! Nuko iremera birabana.

Bukeye ingwe ibwira imbwa iti « umuja ni cyo akora, abana banjye ngaba, ujya ubanderera, nimpiguka ubanzanire bonke; ninjya guhiga usigare ubarinze, ubakinisha boye kugira irungu. Kandi nongere nkwibutse, uramenye ntuzagire igufwa uhekenya, ritazanyicira abana.» Imbwa iti « nzagenza neza uko ubishaka. »

Ingwe iramukana umuhigo iragenda. Imbwa irya inyama nyirabuja yayisigiye, inakinisha ibibwana. Ingwe ihigutse, iha imbwa umuhigo, iranayibwira ngo izane abana bonke. Imbwa izana ikibwana kimwe kirabwagaguza, gihaze igisubizayo izana icya kabiri, kirangije izana icya gatatu, ingwe irishima cyane..

Imbwa ikarya inyama, amagufwa ikayata ku gasozi. Hahita iminsi ibigenza ityo. Hanyuma ingwe ikajya itaha ubusa, inyama zirabura, imbwa irasonza.

Umunsi umwe, ingwe ijya guhiga kure. Imbwa inzara iyirembeje, ijya aho yajugunye amagufwa. Yegura igufwa rimwe, irahekenya: kogoco, kogoco, kogoco! Igiye kurimara, akabaru karataruka ngo «duuu !» Kikubita mu jisho ry'ikibwana cy'ingwe. Imbwa na yo iza irikulikiye, isanga icyana cy'ingwe ijisho ryaturumbutsemo, kirasambagurika. Ntiyarushya ibaza igica umutwe, irawuzika, agahimba irakivonora, yiyicarira aho.

Ingwe ihigutse, ihamagara abana ngo bonke. Imbwa izana icyana cya mbere, kirangije izana icya kabiri, hanyuma isubizayo icya mbere; ku mubare bishyika bitatu. Ingwe irishima ngo umuja wayo arera neza. Isubiye guhiga, imbwa irasonza, maze iribwira iti " igufwa rijya kwica umwana w'ingwe ni uko narihekenyeye hafi; noneho reka njye kure ndihekenyereyo !»

Irarijata, iriruka, ijya hirya y'umusozi, iraryahuka. Igiye kurangiza, yumva ngo «duuu !» Imenya ko ari ikibaru cy'igufwa kigiye kwica ikibwana cy'ingwe! Yirukira kubura hasi no hejuru, igeze aho ikibwana kiri isanga kirasamba. Igica umutwe irawutabika, agahimba irakamira maze yiyicarira hasi.

Ingwe iza guhiguka ihamagaza abana ngo bonke. Imbwa izana icyana gisigaye, kironka, kirangije irakijyana; igeze hirya irakigarura, kironka, igisubizayo, iragikanda kiraruka, irongera ikigarura ubwa gatatu, kironka;
igisubiza mu ndiri yacyo. Ingwe irishima ngo abana bayo barabyibushye.

Bukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti « icyica abana b' ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.» Ibatura igutwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri. Ibona umwobo w'inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya. Igiye kurangiza yumva akabango karatarutse kayitsibura ku murizo, gahorera gasanga icyana cy' ingwe. Imbwa ivumbuka mu mwobo, itumva itabona, kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru!

Ngo igere ku ndiri, isanga icyana cy' ingwe kirasamba, ijisho ryanobotsemo! Iti "bite se kandi? Ko ari iki cyari gisigaye, ingwe niza ndayikika nte?" Imbwa iragihuhura irakirya, itaburura n'uduhanga yatabye twose iraduhekenya Irangije ifashamo yiruka igana mu bantu.

Ingwe ihigutse ihamagara imbwa ngo iyizanire abana bonke... Iraheba. Ijya kureba mu ndiri isanga hayihamagara iti « imbwa yampekuye.» Ikubita izuru aha imbwa yaciye, irashogoshera.

Imbwa igiye gukandagira munsi y'urugo rwa mbere yumva ingwe yayisatiriye. Ikaza amaguru yitura mu rugo. Isanga umupfumu wicaye imbere y'umuryango afite impinga, iti «nyabuna wa mugabo we mpisha ndaptuye!»
Umupfumu ati «tambuka ujye mu mbere!» Imbwa yinjira mu nzu. Irabukwa umutiba munini cyane mu mfuruka ya ruguru. Ibwira umupfumu iti « nterura unjugunye muri uyu mutiba!» Umupfumu ayijugunyamo. Arangije yigarukira mu irebe ry' umuryango n'impinga ye.

Ako kanya ingwe ihashinga amajanja. Ibaza umupfumu iti «ntiwamenyera aho imbwa nari nkurikiye yerekeye ko yamariye abana?» Umupfumu ati « simbizi » Ingwe iti « ubanza ntakiyibonye! Ndagurira menye uko nzayica.» Umupfumu yegura imbehe ye, inzuzi arazikabukira ati « urayishe ntibihagaze. Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!» Ingwe iti « nzayitsinda he? Umupfumu akaba azi ko bazamara urubanza vuba ati « uzayitsinda ku mayezi babaze inka... Aho urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba !» Ingwe iti «ariko Mutimamuke wo mu rutiba uvuga ni nde?» Umupfumu ati «ni izi nzuzi mbwira»

Ingwe irikubura iragenda. Ijya mu bihuru byo hafi y'urwo rugo. Bukeye babaga inka, bayitsinda mu rutoke. Imbwa yumvise akuka k'amayezi biyanga mu nda, ibwira wa mupfumu ngo ayikure mu mutiba ihumeke gatoya, umupfumu arayisubiza ati « nta matwi wari ufite igihe baragurizaga kukwica?» Imbwa iti «sinzarenga irembo, nkura muri uyu mutiba!» Umupfumu ayikuramo.

Imbwa irinanura, ituma izuru hanze, agatima kararehareha. Ihagarara mu muryango ireba hanze, yumva irashishwe; isubira mu nzu. Umutima uyanga mu nda, iratirimuka igera mu rugo, iramoka iti « ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!» Isubira mu nzu yiruka. Naho ingwe yabunze mu rutoke hafi y'amayezi; ntiyakoma. Imbwa agatima karanga kararehareha, iraturumbira, iragenda igeze mu bikingi by'amarembo irashishwa. Isubira mu nzu ivuga kwakundi ngo « ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!»

Ihubukamo iragenda igera mu ibagiro, yinukiriza amayezi. Ibonye ihavuye amahoro, iti « nta cyago kigihari.» Isubirayo igira ngo yitonde ihunahune aho babagiye. Ingwe iritunatuna, iyisimbukira ku gakanu irayica.

Si jye wahera hahera Mutimamuke wo mu rutiba.

" Umutima muhanano ntiwuzura igituza. "

Mugaburushabandumuruho.



Mugaburushabandumuruho yarakwihorereye, yibaza ikizamutunga, arakibura, maze yiyemeza gutera urutoke, yibwira ngo yenda rwazamukiza akava mu butindi.
Umuhungu muzima abatura isuka ajya mu murima guhinga aho azatera urutoke. Arangije ajya gusaba imibyare atera urutoke. Nuko urutoke amaze kurutera haza abagabo bamubwira ko ibitoke bye inyoni zabimaze zibirya. Mugaburushabandumuruho arabatwama ati: "Urutoke nteye ejobundi ruracyari n' imibyare ndetse itarafata, none ngo ibitoke biraribwa n' inyoni!"

Agiye kureba, asanga ibitoke byaranetse, arabica arabitara, atararenga umutaru, yumva biramunukiye aragaruka, arabyenga. Amaze gukaraba agize ngo reka ajye kubwira abandi ibintu abonye, yumva inzoga iramunukiye arayarura. Mugaburushabandumuruho yicara hasi ati: "Ibi bintu birankungurira si gusa!, ati: Singituye kuri uyu musozi."

Aragenda; aho ageze ahaca ikiraro. Yenda umuhoro ajya gututira, ibiti arabitura; atangiye gusiza abona inzu iruzuye, arumirwa. Bukeye arahaguruka ajya guca ubwatsi bwo gusakara inzu. Agiye kwikorera ubwatsi abona umugina wuzuyeho ibihepfu, arabyica, abipfunyika mu bwatsi arataha.

Aza guhura n' abantu babiri, baramubwira ngo nature; aranga, baramufata atura yanze akunze. Baroye basangamo ibihepfu byahindutse inyama, baramufata ngo ni umushimusi, bamujyana ibwami, baramurega aratsindwa.
Mugaburushabandumuruho ati: "Nimundeke njye kuzana ikiba cy' ubwa tsi nari nikoreye." Aragenda arakizana. Barahambura basangamo ibihepfu. Nuko umwami amucira urubanza rwiza aramukiza.

Mugaburushabandumuruho yirukanka ajya guca imivumu yo gukura ubwatsi ashikuje ibibabi by' imivumu bishigukana n' igikingi cy' irembo. Bati: "Akoze ishyano!" Umwami ati: "Nimumwihorere yagize ubwoba." Mugaburushabandumuruho araza apfukama imbere y' umwami, ngo yajya
gukoma yombi agakora umwami mu jisho. Abari bateraniye aho bavuza induru, bati: "Aracumuye."

Mugaburushabandumuruho ariruka, aruhuka ageze kwa nyirasenge, ahagera yananiwe cyane. Nyirasenge amubonye arihuta ajya kumufungurira. Mugaburushabandumuruho amaze kuruhuka neza nyirasenge amusiga ku rugo, yari yanitse amasaka menshi, ajya gutira isekuru yo kuyasekura. Inyoni zije kuyarya arazitera, inyoni zigurukana amasaka yose.

Mugaburushabandumuruho abibonye arahaguruka arahunga ngo nyirasenge ataza kumusanga aho akamutonganya. Nyirasenge agarutse asanga yagiye kera ayoberwa icyamujyanye, kuko nyirasenge yaje agasanga amasaka yagarutse.

Sijye wahera hahera umugani.

Mugaburutabandi na Mugaburushabandakamaro.



Mugaburutabandi yibereye aho, maze ashaka umugore babyarana abana b’abahungu, umwe amwita Mugaburushabandakamaro. Baba aho ,bukeye umugore arapfa. Umugabo we yigira inama yo kudashaka undi mugore, ngo ejo atazamufatira abana nabi. Abana barakura baba abasore.

Bukeye se ababagira inka, arababwira ati: "Bana banjye, muzi ko nyoko yapfuye mukiri bato, nanga gushaka undi mugore ngira ngo atazabafata nabi, nemera kwitekera kandi ndi umugabo, ibyo byose mbyemera ngira ngo mukure, kandi ngo muzangirire akamaro. Cyo ngaho namwe nimumbwire icyo muzamalira". Bose bamubwira ko na bo bazamukiza. Mugaburushabandakamaro we, araceceka. Abandi bamubaza impamvu itumye aceceka. Arabihorera; na bo bamwima inyama ngo nta kamaro ke.

Bukeye se yongera kubagira abana be. Noneho ababaza uko bazamukiza. Bongera kumubwira ko bazamukiza, umwe ku buryo bwe undi ku buryo bwe, bose barahetura, Mugaburushabandakamaro araceceka nka mbere. Noneho begura ibibando baramukubita, baramwirukana, ashikuza ibiti by' inyama bari bokeje, arabyirukankana, arabasiga.

Aragenda, urugo agezemo agatanga igiti cy’ inyama bakamuha umutsima akarisha. Ajya kwihakirwa. Umugabo yari ahatsweho aramubaza ati: "Witwa nde?" Ati: "Nitwa Mugaburushabandakamaro. Ati: Wampaka wagira ute, umurimo nshoboye ni uwo kujya ngutwaza inkono y' itabi aho ugiye hose tukajyana". Umugabo ati:"Igendere sinahaka umuntu wo gutwara inkono y’ itabi gusa." Aragenda ajya gukeza ahandi, ababwira kwa kundi, aho ageze hose bakamuhakanira.

Mugaburushabandakamaro aruta abantu bose.
Akeza ubuhake ku mugabo w' aho yangariraga, aza kumubaza, ati:"Harya witwa Mugaburushabandakamaro? Koko se uranduta? Uruta abandi ute? Ese n' umwami uramuruta?" Undi ati: "Ndamuruta na we." Shebuja ati: "Ngwino ngushyire umwami uvuge uburyo umuruta." Mugaburushabandakamaro ati: "Tugende." Ubwo yari afite umugaragu we akitwa Mpatswenumugabo, barajyana.

Bageze ibwami shebuja amurega ku mwami ati: "Uyu mugaragu wanjye yiyise Mugaburushabandakamaro ngo aruta abantu bose, ngo ndetse na we arakuruta!" Umwami ati: "Ni koko?" Mugaburushabandakamaro ati: "Ni koko ntabeshya ndabaruta bose." Umwami ati: "Sinkwica, guma ahangaha nzitonda menye ko uri umugabo uruta abandi koko."

Mugaborushabandakamaro ashimwa n' umwami.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati:"Genda ujye gufukura ririya riba ryasibye, urifukure neza." Iryo riba ryari ryararenzweho n' ibiti, harabaye ishyamba ry' inyamaswa zose. Nuko Mugaburushabandakamaro aragenda ari kumwe n’umugaragu we Mpatswenumugabo. Ibiti barabitutira, inyamaswa barazica, barazibaga impu zazo barazibamba, iriba barigeraho, bararifukura, barangije batuma ku mwami ngo naze arebe ndetse azane n’ inka ze zishoke.

Umwami abwira abashumba, bashora inka ku iriba Mugaburushabandakamaro yari yafukuye. Mugaburushabandakamaro n’ umugaragu we batahana n’ inka zikutse, bazana n' impu z' inyamaswa bishe, bazimurikira umwami barazimutura. Umwami arabashima abaha inka.

Mugaburushabandakamaro arongora Nyirantare.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: "Ushigaje kunkorera umurimo umwe, ati: Hariya hari umukobwa witwa Nyirantare, iwe nta muntu uhagera, uzajyeyo umunzanire." Mugaburushabandakamaro aragenda n' umugaragu we Mpatswenumugabo. Bagera ku mugezi barambuka, ntihagira umuntu ubatangira; baragenda no munsi y’urugo rwa Nyirantare, bahasanga umugore w'agakecuru.
Mugaburushabandakamaro arakabwira ati: "Genda umbwirire Nyirantare uti: Mufungurire, ari akayoga ari agatabi, mbese icyo ubona cyose, uti: kandi nibumara kwira urabona umuraza." Agakecuru karagenda no kwa Nyirantare karabimubwira, karangije wa mukobwa ati: "Urambeshya, umuntu yagera hano aturutse hehe? Ati: Ahari umenya hari ikintu ushaka kunsaba."

Agakecuru karagenda kabwira Mugaburushabandakamaro kati: "Arampakaniye kandi asa n' ugira ngo ndamubeshya" Mugaburushabandakamaro noneho yoherezayo umugaragu we Mpatswenumugabo, amutuma uko yari yatumye umukecuru.

Mpatswenumugabo aragenda asohoza ubutumwa. Umukobwa amuha amafunguro yo gushyira shebuja, na we baramufungurira aragenda. Nyirantare yungamo ati: "Naza azasanga namuteze imishito y' impindu iturutse mu bikingi by' amarembo ikagera ku gitabo; ati: Nayikandagiramo ikamushita akayishinguza, nzamurora mubenge. Nzamutega abakobwa bari mu nkike y'epfo nabacaho nzamubenga."

Nuko Mpatswenumugabo aragenda abwira Mugaburushabandakamaro ngo naze. Araza no mu bikingi by'amarembo kwa Nyirantare, ahasanga imishito y' impindu arayikandagira arayivuna ntiyayishinguza; aratwaza aca hagati y'abakobwa ntiyabarora, araza ahoberana na Nyirantare, amutera umwishywa, aramurongora. Umugaragu we Mpatswenumugabo na we arongora umuja wa Nyirantare, na we wari warigometse hamwe na nyirabuja. Abagaragu ba Nyirantare baza kumenya ko Nyirantare yarongowe.

Hashize iminsi Mugaburushabandakamaro agaruka ibwami, umwami amubaza uko byagenze, amubwira ko yarongoye Nyirantare. Umwami akaba yaramubwiye ko naramuka arongoye Nyirantare azamugororera akamuha inka.
Nuko Mugaburushabandakamaro aratunga aratunganirwa.

Mugaburushabandakamaro akiza ababyeyi n'abavandimwe be.
Biratinda Mugaburushabandakamaro ahura n'agasimba ati: "Witwa agaki wa gasimba we?" Kati: "Nitwa Gatimbataka, maze ngashobora byose, nta kintu kinanira kibaho." Mugaburushabandakamaro agaha inka ati: "Ngaho genda unterurire uriya musozi ntuyeho, maze uwunterekere iwacu aho mvuka, ntahe nsange abacu.

Bukeye Mugaburushabandakamaro asanga agasozi yari atuyeho karagiye iwabo. Nuko Mugaburushabandakamaro arahaguruka asanga se na bene nyina, asanga barabaye abatindi babi, ubuheri bwarabishe, inzara yarabarembeje, baramuyoberwa, arababanira, arabakiza, bo bakibwira ko,ari umugiraneza wabagobotse batazi ko ari umuvandimwe wabo. Bamaze gukira ababwira ko ari umuvandimwe wabo, uwo bigeze kwirukana ngo ntiyavuze icyo azamarira se.

Si jye wahera hahera umugani.

Kibogo na Rutegaminsi.



Umugabo Kibogo yari atuye ku ijuru, agategeka ibihari byose n' imvura. Umwami w' u Rwanda Mutara wa Yuhi, akagira umugaragu witwa Rutegaminsi.
Bukeye imvura irabura, amapfa aratera, ibintu byose biruma. Umunsi umwe Mutara agenda mu Rwanda rwe ahura na Kibogo, aramubaza ati: "Kibogo igituma imvura itagwa ni iki?" Ati: "Aho si wowe utuma itagwa, wowe utuye ku ijuru ?"

Mutara ageze iwe, ahamagara Rutegaminsi, amutuma kwa Kibogo ngo ajye kumubaza impamvu ituma imvura itagwa. Rutegaminsi aragenda, maze igitagangurirwa kiboha urudodo rukomeye, Rutegaminsi arugenderaho agera ku ijuru. Ahageze ijuru ryanga gukinguka; inkuba irakubita, ijuru rirakinguka Rutegaminsi arinjira. Ageze kwa Kibogo ati: "Ndashaka ubuhake." Bati: "Ngwino utwasirize inkwi." Rutegaminsi ati: "Ariko nazasa nagira, mbasabye umugeni hakiri kare" . Baramwemerera.

Rutegaminsi yemera umurimo wo kwasa inkwi. Buracya bamuha intorezo ngo najye kwasa urutare baza kumwereka. Rutegaminsi aragenda no ku rutare bamweretse, urutare arukubita intorezo, icyuma gisubira ku mutwe. Nuko inkuba iraza irarukubita ishyira imyase aho. Rutegaminsi abura imigozi yo guhambira imyase y' urutare. Agiye kubona, abona inzoka n' abana bayo biramubwira ngo birarambarara hasi maze abihambirize, agende nagera ku kibero cy' inzu kwa Kibogo, ashyire hasi zirukire mu nzu. Rutegaminsi arahambira arangije arikorera, aragenda; babona azanye imyase y' urutare.

Bukeye baramubwira ngo najye guhinga ishyamba kandi arimare; Rutegaminsi aragenda na none atazi uko ari bubigenze. Ahageze, ifuku ziraza ziti: "Reka tukwereke." Zirahayogoza. Baje basanga intabire hose, barumirwa ! Rutegaminsi ati: "Nimumpe umugeni." Bati: "Tuzamuguha ejo."

Bajya inama yo gutwikira mu nzu Rutegaminsi ngo apfe. Inzoka zirabyumva, ziragenda zibwira Rutegaminsi ngo yigire mu gikari, naho ubundi baramutwikira mu nzu. Rutegaminsi abonye bumaze kwira yigira mu gikari, inzu barayishumika bibwira ko aza guhiramo. Mu gitondo basanga yashashe mu muryango ariho aryamye, baratangara.

Barongera bajya indi nama, bati: "Noneho dukoranye abakobwa benshi turebe ko azamenya umukobwa twamugeneye uwo ari we, namuyoberwa tumumwime." Isazi ibyumva nk' ejo, ibarira Rutegaminsi, iti: "Maze uze kureba uwo ngwaho akanyiyama, ni we uza kuba ari uwawe, uze kumufata, uti: "Ndakurongoye."Bazana abakobwa, isazi igwa k’ uwa Rutegaminsi, aramufata aramujyana aramurongora.

Rutegaminsi amaranye n' umugore we iminsi itandatu aramubaza ati: "Ntiwandusha kumenya igituma imvura itakigwa?" Umugore aramusubiza ati "Ni Kibogo wayibitse, mu nzu ye hamanitse ingoma, maze iyo ngoma uwayikubitaho umurishyo imvura yagwa."

Rutegaminsi ahamagara umugaragu wa Kibogo aramubwira ati: "Genda unzanire ingoma ya Kibogo ndaguhemba". Umugaragu aragenda, asanga kwa Kibogo bose basinziriye, aratambuka azana ingoma buhoro, ayiha Rutegaminsi, maze ingoma ayikomaho umurishyo, ako kanya imvura iragwa.

Rutegaminsi aragenda ajya kubwira umwami Mutara wa Yuhi ko avuye kumanura imvura ku ijuru. Umwami aramushima, amugororera inka nyinshi amuha n' imisozi arayitwara.

Si jye wahera hahera umugani.

Karyamyenda.


Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati " jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, na njye nzakwishyura. "
Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose. Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y'uruzi guhambira imiganda y'inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka. Nuko abwira iyo ngona ati "reka dusangire iyi nka, na njye nzakwishyura." Ya ngona iremera baragabana.

Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka hanyuma. Ngo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti " nyishyura ". Arayibwira ati " ejo uzaryame ahangaha, nzayizana, na we uyigire uko ushaka." Iramureka aragenda.
Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti "jyewe rero, sinsiga ntakwishe." Wa muntu na we, ati « oya, ndeka irya none, ejo uzagaruke. »

Ngo bucye, igaruka kumwishyuza. Arayibwira, ati « jya hariya hafi y'uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica. Naho arayereka aho yari yasize ya ngona.
Ya ngwe iramanuka no ku ruzi. Igeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk' ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti " birarangiye wa mugabo ntiyambeshye. " Imaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo.

«Akaryamyenda gashima kishyuye. »

Kavuna ka Ryaziga



Umwami Gahima yaraze ingoma ye Ndahiro Gyamatare. Bene se baramuhagurukira baramurwanya, bageza n' igihe batabaza abanyamahanga "Nzira na Nsibura".

Ndahiro Cyamatare yari yasigaranye ibihugu by' i Nduga n' iby' Inkiga. Ubuganza, Ubwanacyambwe byari byigaruriwe na bene se. Baza no kumutera n'aho yari asigaranye. Ndahiro ati: "Sinshaka ko bansanga mu Rwanda hagati, ati: "Ngiye mu nkiga abe ari ho bazansanga, nibazansinda nzagwe hakurya y' umugezi (Nyabarongo). Ati: "Ariko umwana wanjye Ndoli ntibazamubona, azava mu Rwanda, batamurikiza ndamutse mfuye." Basubira mu bwiru, baraguriza aho bazamuhungishiriza, bemeza ko bamwohereza kwa nyirarume Karemera i Karagwe, bashaka n' umuntu wazajya ajya ya akabwira Ndoli uko u Rwanda rumeze.

Umugabo Kavuna akaba yicaye mu muryango yumva ibyo bavuga byase. Bamurabutswe bati: "Tumwice yumvise ubwiru bwacu kandi yazamena ibanga." Umwami Ndahiro ati: "Nimumureke, ubwo yabyumvise byose ni we ubaye intumwa yacu, muzajye mumutuma kuri Ndoli, na we amutume, agaruke ababwire uko ameze n' imihigo afite." Bazana umuhoro w' umwami, bawumuremesha uruguma ku gahanga kandi barawumuha, ngo bizabe urwibutso kwa Ndoli.

Ndoli bamuhungishiriza kwa Karemera, ari we nyirarume. Nibwo Ndahiro ahungiye mu Nkiga n' ingabo ze bambuka Nyabarongo. Bene se n' abanyamahanga bari batabaje barahamusanga, baraharwanira biracika. Ingabo z' umwami Ndahiro zirahashirira, asigara arwana wenyine, agwa mu myambi y'Abakongoro ba Nzira.

Yaguye hafi ya Kibirira. Uwo mugezi wari wabaye urugina rw' amaraso. Kuva icyo gihe biba umuziro mu Rwanda, nta mwami w' i Rwanda wongeye kwambuka uwo mugezi kuko wari wanyoye amaraso y' umwami. Umurambo wa Ndahiro abanzi be barawubambye, bawubamba ahantu hitwa i Rubi rw' i Nyundo hafi yo ku Muhororo. Bashinze igiti aho Ndahiro yari yahambwe, bamwerekeza mu mahanga bagira ngo umuzimu we utazoreka u Rwanda. Abagore be barimo nyina wa Ndoli (ari we Ruganzu) babahambye ahitwa mu Miko y' abakobwa.

Icyo gihe cyose Ndoli yari yibereye i Karagwe, Kavuna akajya kumubwira aho ibintu bigeze, u Rwanda rutwarwa n' abanyamahanga bari bagwiriyemo Abashi n' abo bari batabaje, bararutegeka, rugwa mu cyunamo, banga kuva mu Rwanda.

Kavuna akomeza kujya asohoreza Ndoli ubutumwa bw' abiru, amubwira ko u Rwanda rugeze kure, kandi rwifuza cyane umwami, ngo icyamuha hakaba haracitse ku icumu umwana wa Ndahiro. Ni bwo Kavuna aje kubwira Ndoli ati: "Ngwino, u Rwanda rurakwifuza." Ndoli arahaguruka ava i Karagwe kwa nyirarume Karemera, aza ashagawe n' abantu benshi n' inka nyinshi. Bageze ku cyambu cy’ Akagera, Ndoli abwira umusare ati: "Wambutse abandi bose, ariko uriya mugabo witwa Kavuna uramenye ntumwambutse."

Kavuna arahagarara, areka abandi barambuka, yibwira ko aza kubaheruka nta kintu cya shebuja gisigaye hakurya. Yegera ubwato abwira umusare ati: "Nanjye nturira nomoke." Umusare ati: "Reka da!" ati: "Shobuja yambujije kukwambutsa, ngo uragume iyongiyo." Kavuna acika intege arababara cyane, aruzi ko u Rwanda rugiye gusubirana kandi atarurimo atekereza n' umuruho wose yagize. Agira icumu rye n' umuheto we abivunira ku ivi, abijugunya mu ruzi, na we arabikurikira agenda avuga ati: "Uzaruha mu Rwanda wese azajye aruha uwa Kavuna."

Kuruha uwa Kavuna, ni ukuruhira undi, ntibigire akamaro, umuntu ntabishimirwe, ndetse akiturwa inabi aho kugororerwa.

Ndoli ajya guheza Kavuna hakurya y' uruzi, yangaga ko yazongera kujya yumviriza, akazamumenera ibanga. Yari azi ko agira inda nyango, ariko Ndoli ntiyari azi ko Kavuna aziheba bigeze aho kwiyahura.

Ishyari n'ubuhemu.



Umugabo Yuli yabanaga neza n'umugore we, nta ntonganya, nta mwiryane. Umunsi umwe Yuli arazinduka, asiga umugore we imuhira wenyine. Bamwe mu baturanyi be ariko bakamugirira ishyari.

Ntibukeye kabiri, baraza babwira muka Yuli bati « intambara yaciye ibintu, abantu baraterwa ntibasahure, keretse amafaranga bihambiriyeho. None rero zana iyo farasi yanyu, tuyibagurishirize, mwibonere udufaranga.» Undi ngo abyumve akuka umutima, ati « ngaho nimuyijyane, nta kundi byagenda; mubanguke.»

Barayijyana barayigurisha, amafaranga bayakubira mu mifuka, muka Yuli ntiyongera kubaca iryera.

Haciye iminsi itanu, Yuli aza gutahuka. Umugore amutekerereza uko abo bahemu bamubeshye; arumirwa. Arahaguruka akurikirana bya bisambo.

Hashize icyumweru, arabifata, abishyikiriza ubucamanza. Baraburana Yuli nanone arabatsinda. Bamusubiza amafaranga aguze ifarasi nziza, bamwongereraho n'indishyi y'akababaro kandi bafungwa amezi atandatu.

Ibyo bisambo byahaniwe ukuri: byarabeshye, biriba, bikura na muka Yuli umutima, ndetse wenda hari n'abandi bantu byariganyije.

" Ikinyoma gihira bake !"

Izuba n'umuyaga

Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti « ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we uzindusha. »

Izuba riremera. Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura. Wa muntu aherako arayikomeza n'amaboko yombi, yanga kuyirekura.
Hanyuma izuba riracana cyane; ubushyuhe buramwica, aherako yikuramo ikanzu, ashaka aho igicucu kiri agira ngo yikingemo.
Izuba riti «nturuzi rero ko koroshya biruta gukoresha kiboko ? »

« Akagabo gahimba akandi kataraza. »

Isha n'inzovu.



Umunsi umwe isha yaganiraga n'izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti « aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera ? » Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti " ni uko uvuze? Sigaho kutubeshya ! Ndetse ejo kare tuzayibariza !"

Ntibyatinze mu museso wa kare, impongo irazinduka no kwa Nzovu iti « ejo isha yatubwiye ko yakuguze, ngo none urayikorera, biradutangaza cyane. Twari tuzi ko inyamaswa twese tugomba kukubaha no kugutinya, none ni ibyo? Ikibabaje kandi yabivuze hari amasatura, ingurube, ibinyogote n'izindi nyamaswa ziciye bugufi. »
Inzovu yumvise ayo magambo birayitangaza, irarakara, bituma yiyemeza kubaza isha icyayiteye kuvuga ayo magambo ateye isoni. Irahurura na yo.

Isha ikirabukwa inzovu itangira kwirwaza. Iraniha cyane, ivuga nk'iyarembye. Iti« ikirenge we! Imbavu we! Umutwe we! Ayi data we I » Ubwo niko yigaragura hasi. Inzovu ibonye isha imerewe nabi igira impuhwe, ariko ntibyayibuza kuyibaza icyatumye itinyuka kuyisebya mu ruhame rw'izindi nyamaswa. Iti « niko sha ngo waranguze ungira umugaragu wawe ? Ngaho se nikavuge ! »

Isha irasubiza iti « Nyagasani ni nde wanteranyije atya?» Inzovu irayisubiza iti « inyamaswa mwari kumwe ejo ni zo zabimbwiye kandi urazibuka. »
Nuko isha irayibwira iti « dore uko meze ubu nararembye, kandi maze iminsi ntaho njya. Ibyo se si ibikwereka ko ari abanzi bashaka kunteranya na we?Nkurahire, sinigeze nabirota mu nzozi ! »

Inzovu yumva igize impuhwe, ariko ntiyashirwa. Iti « ngwino nguheke tujyane kubaza impongo, na yo mwari hamwe ejo, menye uvuga ukuri. » Inzovu irayiheka.

Mu nzira byahura n'izindi nyamaswa, isha ikagamika, kugira ngo izereke ko ihatse inzovu. Inyamaswa zibibonye ziti « ni koko isha yahatse inzovu, dore irayihetse ! »
Inyamaswa yahura n'indi ikabiyitekerereza, maze iyo nkuru ikwira hose. Inyamaswa zirashika na zo ngo zihere amaso, zishire amatsiko.

Inzovu ikomeza urugendo ihetse ya sha, bitaragera aho impongo ituye isha yibaza uko iri buhindure ibyo yavugiye ku mugaragaro. Isanze bitaza. gshoboka yigira inama yo gucika.
Uko yakicaye ku mugongo w'inzovu iritunatuna irazimiza igwa mu ishyamba irihisha. Inzovu ntiyamenya ibyabaye, ikomeza kugenda. Igeze aho impongo iri, ngo yururutse umurwayi, isanga yagiye nk'ejo. Irumirwa kandi ikorwa n'isoni, kuko nta nyamaswa n'imwe yali isigaye itaramenya iyo nkuru. Isha yari yayirushije ubwenge.

« Ubugabo si ubutumbi. »

Isega n'inzigo.



Kera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y'umukara. Mu gitondo nyir'iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy'ishyamba.

Izindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti « ako kabara keza wagahahiye he?» Iti « ntimwahamenya. Ubu ndi umwami wanyu, ntabwo ndi isega nka mwe.»

Sibwo zitangiye kuyihakwaho! Biratinda, izo sega zisanga ifite imyifatire
nk'iyazo. Zibijyamo impaka, ziti « muri iri joro turayigenzura, turebe ko atari isega koko.»

Ijoro ririmbanyije, zirayishagara. Zirasakuza, zirataka cyane, ya yindi na yo yumvise urwo rusaku, iriyibagirwa na yo irasakuza. Isega zose ziyumvise, ziraseka, ziratembagara. Ziti « turakumenye rero ntukiri umwami wacu, uri isega nkatwe.»

Ikimwaro kirayica, ariko ntiyazihishurira aho yakuye iryo bara.

Isega n'umuntu.

Umunsi umwe, umuhari wahuye n'isega, urayibwira uti " umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.» Isega iti " iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira." Umuhari uti " ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha."

Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n'umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti " uyu ni we muntu ?" Umuhari uti " oya, uyu yahoze ari we kera." Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti " umuntu ni uyu ?" Umuhari uti " uyu azaba umuntu kera, ubu ntaraba we."

Hashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n'inkota mu hitugu. Umuhari uti " dore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye. »

Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y' amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane.

Imaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti " mbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu ! " Isega iti " ceceka sinarinzi intege z'umuntu, ni we ugira intege z'ukuli.
Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk'unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose."
Umuhari uti " erega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero."

" Uguhiga ubutwari muratabarana."
" Ubwenge busumba ubugabo."

Isega n'imbwa.



Isega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti « ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe niki, ko jyewe nabuze ikintunga ? » Imbwa irayisubiza iti « aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo. »

Bigenda biganira. Isega iza kubona ikintu mu ijosi ry'imbwa, irayibaza iti
.« icyo ni iki wambaye mu ijosi ? » Imbwa irayisubiza iti « ahari ni umunyururu wanjye ubonye. » Isega iti « simbizi. Ese wo umara iki ? » Imbwa irayisubiza iti " iyo bashaka ko ntirukana abantu, banshumika ukwanjye, bakanzanira inyama n'ibindi biryo byiza." Isega irayisubiza iti " mugenzi wanjye, nkunda ibiryo cyane, ariko kubirira ku nkomo nsanze ntabishobora. Urabeho.

" Kwishyira ukizana biruta kure ubukungu buboshye nyirabwo. "

Isazi n'uruyuki.



Umunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti « uje kwenda iki hano ? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n'abamikazi bo mu kirere?»

Isazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, irasubiza iti « ni koko, ntawahakana ko ari icyaha kwegerana n'inkubaganyi nka mwe ! »

Uruyuki rurihandagaza maze rubwira isazi ruti « mu miryango yose ntabwo wabona utunganye kandi ufite amategeko ukurikiza nk'uwacu. Ibiryo byacu tubihova mu ndabyo zihumura neza; umurimo wacu ni ugukora ubuki buryoha cyane wabugeraho ukaba utabuvirira .» Ubwo rwungamo ruti « mva imbere wa kanyamwanda we, gatunzwe no guhora kaduhira, gashaka ibigatunga mu myanda kabonye yose kandi kagatera abantu indwara.»

Isazi isubiza uruyuki iti « twebwe data tugerageza kwitunga uko dushoboye, ariko kandi ujye wibuka ko umukeno ari akavurwa kagakira, naho uburakari n'ubwirasi bikaba ingeso ipfa nyirayo yapfuye. Muritonda mugakurikiza amategeko y'umuryango wanyu, ariko imigenzereze yanyu ni mibi. Uburakari bwanyu butuma mupfa kuruma abo mwita abanzi banyu, kandi umenye ko ukora neza ashoboye, kandi agacisha make, aruta uwiratana imigenzereze myiza myinshi, ariko ivanze n'ubugome.»

" Nyamwirukira gushimwa yasanze umuyaga wamutanze imbere. "

Inzozi z'umuntu w'umukene.



Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi. Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota.

Mu nzozi ze, asubira mu by'imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije. Muri uwo mwanya hagoboka umwana w'umusore, maze aramubwira ati «numvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose. »

Umugabo, kubera ubutindi yari afiteamusubiza atabanje gutekereza, ati « Nyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.» Umusore aramusubiza ati «nagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye ! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe
uko ubyifuza.» Amaze kuvuga atyo arazimira.

Nuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu. Agiye kureba asanga n'ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa! Mbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati «ahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki. Hehe n'ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!»

Hashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi. Agifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu. Yitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu. Umugabo biramushobera, niko kuvuga ati «ndabigenza nte? Umuntu ashobora kubeshwaho n'amabuye? Ko nduzi ndya ngasanga ari amabuye? Nanywa amazi ngasanga ni kwa kundi?» Ntabwo nikoreye irya Kabara! Iyaba nari mbonye uwo nihera iyi zahabu yose akanyisubiriza ibijumba n'amazi byanjye nagayaga. Mbaye nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n'urwo yari yambaye! Nagatangaye data uwo muntu wangiriye impuhwe! Ntiwari umugisha wari rugurumira!»

Nuko akiri muri ibyo, ariko atarabona umusubiza, arakanguka maze asanga yarotaga, ati «mbega amahirwe, bya bindi byose ni inzozi! Imana irakarama! Sinzongera kurarikira ibyo ntashoboye kubona, ahubwo nzatungwa na duke twanjye.»

Inzoka n'uruyongoyongo



Kera habayeho inzoka n'uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n'aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti «mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.» Inzoka iti «ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?» Ruti« ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa.» Inzoka iti« ibyo na byo, ngaho nasame uroremo uko ushaka. » Uruyongoyongo ruroramo, rurashishoza rugeza mu murizo.

Inzoka iraruhindukirana irarubaza iti «ese hari ako ubonye?» Ruti «rwose ubanza karimo, mbonye hacuze umwijima!» Inzoka ni ko kurusubiza iti « nushaka ushire agahinda nta bwo ari akangononwa ubonye, ahubwo ni ukugira inda ndende!» Uruyongoyongo ruriyumvira, hashize akanya ruti «ngaho dupfe kunywana, ariko sindagushira amakenga!» Nuko biherako biranywana, bibana mudendezo, bigatumirana bigasangira amayoga.

Uruyongoyongo rwituriraga mu misozi miremire, naho inzoka ikibera mu kibaya cy'ishyamba ry'ingati. Ngo hace imyaka, ishyamba ryo kwa Nzoka bararitwika, ryose rishya ururimbi. Inzoka ihutaho ituma ku ruyongoyongo ikitaraganya iti «gira bwangu, hurura ay'Uruniga, usume ay'Ururumanza uhute ay'imbogo, ugende ay'inyaga, uze unteturure ndacikirijwe!»

Uruyongoyongo rukibyumva ntirwatindiganya, rusya rutanzitse, rwiruka amakubaruhu rutabara umunywanyi warwo. Ngo rugere ku kibaya rusanga ibyo rwabwiwe ari impamo, rubwira inzoka yizinguriza ku ijosi ryarwo bwangu ruherako rurayigurukana, rurenura mu bicu. Kera kabaye, rurananirwa, ruratentebukwa, rubwira inzoka, ruti «ngiye kugushyira hasi nduhuke nibura akanya gato,» Inzoka iti« ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.»

Nuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay'ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho. Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti «nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.» Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba.
Inzoka irarureba iti «genda shahu n'ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!» Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye.
Nyuma y'ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n'urubyaro rwayo. Iyo ni yo soko y'inzika yabyaye inzigo y'uruyongoyongo n'urubyaro rw'inzoka.

Guca ku nda n'indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira.

Inzoka n'igikeri.



Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti «nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti «simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti «pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota. »

Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, kirayisubiza kiti «nabera sindabona inzoka inywa amazi yo mu nda y'igikeri, ahari urashaka inyama yanjye!» Inzoka yumvise ayo magambo, ibura icyo isubiza, irasimbuka no mu iriba, ngo dumbuli! Iribira.
Igikeri na cyo cyogera hejuru. Inzoka yuburutse igikeri kiribira. Umukino ukomeje utyo, igikeri kiratagangara. Hanyuma giturumbuka mu mazi, gifata agasozi, cyiroha mu mwobo w'intozi, ziracyanjama; na wo kiwuturumbukamo, kijya kwicukurira uwacyo. Inzoka ije igikurikiye, yiroha muri wa mwobo w'intozi.

Igikeri kibonye ko imaze guhenengeramo, kirahindukira, wa mwobo w'intozi kiwegekaho ibuye rinini, kirahomera. Intozi zidwinze ya nzoka, icika isohoka, ariko ibura aho inyura. Intozi zirayirumagura, zigera aho ziyica, zirayirya; igikeri gikira gityo.

" Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu."

Inuma n'imbeba.



Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga.
Umutware wazo arazibaza ati « aya masaka yamenwe n'iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama. » Izindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose.

Umutware wazo arazibwira, ati « sinababujije mukanga ? Nimugerageze kugurukira rimwe ahari muravamo. » Zigurukira icyarimwe, ziterura wa mutego, zirawutahana. Zigeze imuhira, ziti « tugize dute se kandi, ko tutabasha kuwikuramo ? » Umutware wazo ati « nimuze dusange umutware w'imbeba, ahari yashobora kudukiza. »

Ziragenda zisanga umutware w'imbeba yicaye ku ntebe y'ubutware. Ziramubwira ziti « twagize ibyago, none tuje kugusaba ngo urebe uko wadukiza. » Umutware w'imbeba abwira ingabo ze ati « nimuce uyu mutego vuba. » Nuko ziwahuramo amenyo, zirawucagagura, inuma zikira ubwo.
Maze zibwira imbeba ziti « mubaye inshuti z' amagara. » Nuko ziherako zirataha.
Na twe rero twirinde gukorakora no gutwara ibitatugenewe. Dukurikize inama z' abaturuta, kandi tujye twibuka gushimira abatugirira neza, baturinda kugwa mu mutego w'ibidutera amatsiko ashobora kudukururira ibyago.

Intare n'urukwavu.



Kera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n'ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo n'ibyana byayo.

Umunsi umwe isigira ibyana byayo ibyo biri burye, ijya guhiga maze itinda
kugaruka. Urukwavu rwihitiraga, ruza kubona ibyo byana by'intare maze rurabibwira ruti «muraho bavandimwe? Bambwiye ko mwasigaye mwenyine kandi murwaye niyo mpamvu nje hano, kugira ngo mbakorere ibyo mwifuza.»
Ibyana birarusubiza bitangara biti «bishoboka bite ko waba uva inda imwe na twe?»
Urukwavu ruti « Yoo ! Se ubwo ntimwari muzi ko ndi mukuru wanyu? Ariko ntibitangaje, muracyari bato cyane!» Rurakomeza ruti «ibyo mbabwira ni ukuli, ndi mukuru wanyu rwose.» Rumaze kuvuga ayo magambo, rutangira
kubiguyaguya rugeza igihe ruza kubisanga muri ya senga byabagamo.

Rumaze kugeramo, rurabibwira ruti « ubu rero, ngiye kubashakira ibyo murya, mutaza kwicwa n'inzara.» Nuko rugira inyama rushyira ku ziko, ruracanira. Zimaze gushya, aho kwarura ngo ruhe bya byana, rwarura rwirira, ibyana byasamye gusa, ntirwagira icyo rusigaza.

Intare iza kuza ivuye guhiga, maze ihamagara ibyana byayo, ngo irebe uko bimeze. Biyigeze imbere isanga byashonje cyane maze irabibaza iti «ko nabasigiye ibiryo, none nkaba mbona mushonje cyane byagenze bite?»
Ibyana bivugira icyarimwe biti «ni urukwavu rwaje rurabyirira! Burya wamaze kugenda ruraza rutubwira ko ruva inda imwe na twe, turwereka ibyo rudutekera, bihiye ruririra.

Intare ihindukirana agakwavu aha kari kabunze muri ya senga, maze ikabwirana umujinya mwinshi isa n'ikarora rwose (sinzi icyari cyayibwiye ko kihishe hafi aho mu muheno) iti «niko wa kagome we, urabona ngo uranyamburira abana ibiryo, ukabyirira? Ntubona ko wabishije inzara? Sohoka muri uwo mwobo; nudasohoka kandi ndakwereka. Sohoka se bitaraba nabi.»

Agakwavu rero aho kari gashya ubwoba kati «nimumfashe aya macumu yanjye muyanshyirire hanze mbone uko nsohoka.» (Naho amacumu yari amatwi y'agakwavu.) Intare yarayajugunye, kajyana na yo kabandagara hirya iyo gahaguruka kanduruka.
Nuko intare ibonye ko urukwavu rutongeye gukoma kandi rukaba rutasohotse, ibaza ibyana byayo iti « rwa rukwavu rurigitiye he? » Ibyana biyisubiriza icyarimwe, biseka biti «ntureba hiryaaa. . . ruragenda rutaruka.»
Intare irurabutswe, irarubwira iti «genda shahu wampenze ubwenge kare! Nta n'ubwo nirirwa ngukurikirana, uri inyaryenge koko !» Nuko urukwavu ruhikura rutyo.

Umugani muganika.



Ngucire umugani nkubambuze umugano n'uzava i Kantarange azasange ubukombe bw'umugani bumanitse kumuganda w'inzu.
Ubusa bwaritse ku manga,
Uruvu ruravugiriza,
Agaca karacuranga,
Nyiramusambi isabagirira inanga.
Harabaye NTIHAKABE,
Harapfuye NTIHAGAPFE,
Hapfuye IMBWA N'IMBEBA
Hasigaye INKA n' INGOMA.

Intare n'imbeba



Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare.
Intare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti « ndagusaba imbabazi. Singukanguye mbishaka, ni ibyago nigiriye.Mbese ubundi agatumbi kanjye kakumarira iki ? Ndekura nzagushimira iyo neza ungiriye. »
Intare irayirekura iragenda. Isigara iseka, iti « ndifuza kubona aha imbeba ishimira intare. »

Hashize iminsi mike, imbeba ijya mu ishyamba gushaka yo ibyo irya. Yumva umutontomo w'intare. Ya mbeba iribwira iti « ngiye kureba icyo kintu ahari kiri mu makuba».
Imbeba ijya kureba aho yumvise icyo kintu gitakira. Ihageze isanga ari ya
ntare yayigiriye neza yaguye mu mutego. Imbeba ngo iyikubite amaso, irayibwira iti « hinga nze mugenzi wanjye, ngerageze kugukiza. »

Imbeba icagagura imigozi yari yafashe intare mu maboko no mu ijosi. Ni uko intare na yo ibona ubuca ya migozi yari yayifashe amaguru, ibona intege noneho zishwanyaguza wa mutego, ku neza y'imbeba kandi ari yo ntoya.
« Giraso yiturwa indi. »
« Inuma y'i Burundi yatumye ku y'i Rwanda ngo ha uguha. »

Inkomoko y'urupfu



Inkuba, umwami, Imana n'urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani; inkuba ihabwa umunani mu ijuru, umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso.

Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, inkuba irinda ibyayo umwami arinda ibye. Urupfu rubura amaraso, rwicwa n'inzara. Inzara yarurembeje, rugiye kurunguruka uruhehe rugwa mu jisho rirapfa. Urupfu ruba aho, bukeye rubaza se wabibyaye, ruti:" Mbaye nte ko umwami andinda ibye, Imana ikandinda ibyayo, inkuba ikandinda ibyayo, nkaba ntakibona amaraso !?" Rurema iti:" Ni jye wabibahaga nanone ujye utegereza, ntuzaheba n'igisigaye inyuma!"

Urupfu rukomeza kureba igisigaye inyuma. Umuvomyi ugiye ku iriba, yakwikorera ingata ikagwa abandi bakamusiga, urupfu ruti:" uyu usigaye aho si we wanjye!?" Inka zakuka, iciye iyayo nzira, isigaye se inyuma, ruti:" Iyi si yo yanjye?!"

Umwami, Imana n'inkuba biti:" Murabona iriya mbwa yatumariye ibintu! Ese yakwiriye ko wumva yashatse amaraso, aho kutumarira ibintu!"

Inkuba iti:" Muhore tuze tujye inama, tujye kuraguza, hanyuma tuzagashyikire tukice."

Uko urupfu rwakarebesheje ijisho rimwe, ni ko kujya guhiga rwabuze ikindi rwarya, rushaka utunyamaswa n'udukoko mu ishyamba. Imana iti:" Ese ibyo bikoko byo si ibyanjye? Ruramarira amatungo kubera iki?" Imana ikora ku nkoni yayo, umwami akora ku muheto, inkuba iti: " Jyewe nzagakubita urushyi, ntabwo kazansimbukana, siniriwe ntwara izo ntwaro zose."

Bahuriye mu nzira n'urupfu, inkuba irabandabanda, umwami ati :"Ntantanga, ngira imbaraga nke ntiduhwanyije na we." Umwami akubitira impiri mu itako, urupfu rurabandagara, rwikubita hasi, rugize ngo rurabyuka, inkuba irukubita urushyi, rusubira hasi! Rwiruka rujya mu mubyuko. Umwami aba yahatanze, arubuza gusohoka mu mubyuko. Inkuba irarushaka irarubura. Urupfu rwirukiye mu nzuzi ngo rwihishemo rusanga umukecuru arasoroma ibisusa. Ruti:" Ese wa mukecuru we wampishe ko ureba nkubwe!" Umukecuru ati:" Ese ndaguhisha he ko ureba ntari mu rugo ngo ndaguhisha mu gikari, ndagushyira he wa kantu we kakutse umutima?" Urupfu ruti:" Ese ko wunamye, nikinze imbere y'iyo hururu yawe, sinayobya umuvu bariya bampiga bagahita?" Umukecuru ati:" Niba wabishobora, uzi ko wahakwirwa, igire muri iyi hururu, maze ujye mu gikondorero wihishemo."

Rumaze kugeramo, Imana iba igeze aho iti:" Mbonye aho rugiye." Inkuba iti:" Rugiye aha. Ariko se ko ruhungiye mu muntu, ndamwica? Nirugende noneho ruraducitse!" Imana iti:" Ko turusiga aha se rukazaturimbura?" Inkuba iti:" Waretse se noneho aka gakecuru nkagakubita?" Imana iti:" Ko nabereyeho kurema no kugirango ibintu bigwire, aka gakecuru turakaziza iki?" Birigendera, biti:"Ruzateba, ruzasohoka."

Agakecuru kararubana, ruratura, rusanga rutanyagirwa, rusanga ndetse n'umukecuru afite amaraso. Ruti:" Mbonye n'ikigega kintunga." Uwo mukecuru ararubana, bukeye arushyikiriza abuzukuru n'abuzukuruza be. Bararufatanya, kugeza igihe rusakara mu isi yose.

Nguko uko urupfu rwaje mu bantu.

Inshuti nyanshuti.



Kera habayeho umugabo Ndebe, akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz'amagara. Umunsi umwe yenga inzoga, atumira abe bose na za nshuti ze, baranywa, baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka, ati «ndagukunda, none nguhaye inka.» Abari aho bose bamukurira ubwatsi.

Bukeye wa mugabo ashaka kugerageza za nshuti ze. Yica ihene, ayihambira mu kirago. Bugorobye yikorera ya ntumbi, aragenda no ku nshuti ye Nzamurambaho. Ati «ngize ibyago nishe umuntu; none ndagira ngo umperekeze tujye kumuta mu ruzi cyangwa mu gihuru butaracya, kuko bimenyekanye na njye napfa. »

Nzamurambaho ngo abyumve ariyumvira, ntiyibuka ibyo yavuze, ni ko kumusubiza, ati «umugore wanjye ntahari none rero ntabwo nakwisigira urugo n'abana. Genda urebe undi waguherekeza, jye simbonetse.»

Ndebe arita mu gutwi. Araboneza no kwa Mudatenguha, amutekerereza ibyamubayeho byose. Mudatenguha agira ubwoba, ahinda umushyitsi, ati « nibadufata, bazatwica twembi nta kubaza kandi jye ndengana. None mugenzi wanjye umugore wanjye ari ku nda, none sinamusiga wenyine, umbabarire.»

Ndebe akomeza urugendo, no kwa Mutunamuka, atizeraga nk' uko yizeraga ba bandi bombi; babaniraga ko yamutumaga ntiyange.
Amaze kumutekerereza ibyamugwiririye, undi abyumva vuba, aramusubiza ati «hogi tugende, sinsubira no mu nzu, umugore atambaza ibyo ari byo.

Bashyira nzira baragenda, bikoreye ya ntumbi. Bageze mu ishyamba ry'inzitane, Mutunamuka ati « reka tumujugunye aha, nta muntu uzamubona; nanamubona ntazamenya uwamwishe.» Undi ati komeza gato. «Bigira imbere, baratura, Ndebe atekerereza Mutunamuka ukuri kose. Amwereka ya ntumbi, undi asanga koko ari ihene.

Aho bahindukiriye banezerewe, Ndebe akoranya bene wabo, maze ababwira ukuntu yagerageje inshuti ze, agasanga inshuti nyanshuti ari Mutunamuka. Amugororera inka, baribanira. Atandukana na ba bandi bamukundaga urumamo.

Injangwe yacitse umurizo.



Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n'umutego uyica umurizo Ihura n'izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti « mfite ijambo rimwe mbabwira.» Izindi ziti « tuguteze amatwi. » Na yo iti « imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi n'iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha rwose ngo turangiliremo.

Twagenda kandi tukayikurura inyuma yacu cyangwa tukayishinga; ntabwo dushobora kuyihisha ngo idukundire. Ndetse n'iyo dushatse gufata imbeba, turayizunguza, zikatwumva zigahunga. Ikindi kandi mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n'umutego ku murizo.
Jyewe rero, nanze ko wazongera kundushya ukundi ndawuca. Ni cyo gituma mbagira inama yo kuyica mwese. »

Zisekera icyarimwe biratinda. Inkuru muri zo irayibaza iti « muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya ? Igituma utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse. Ahubwo urashaka ko natwe tumera nka we, ngo we kubura umurizo wenyine. Igendere twakumenye. » Ngo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu isoni.

Ingwe n'abagaragu bayo.



Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara umuheto wayo bishyira nzira.

Ingwe iza kubwira Bakame iti « jya kuntekerera itabi.» Bakame irayisubiza iti « mu bantu haba imbwa kandi zikanzira, ngiyeyo zanyica.» Ibwira impongo iti « igireyo ureke aka kanyabwoba.» Impongo iti « databuja, abantu bakunda uruhu rwanjye, ngiyeyo sinabakira.» Ingwe yigirayo, yitekerera itabi.

Ngo itirimuke, Bakame ibwira bagenzi bayo iti « nta kwikorera icyo utazi, nimuze turebe ikirimo. » Zitura igikeri, zipfundura uruhago, zisanga ari abana bazo!
Hagenda impongo ibasubiza imuhira; igira ab'ingwe ibakubita muri cya gihago, banze kurwuzura ishyiramo ibisinde. Igitagangurirwa kirarukanira, bigaruka ako kanya. Nuko ingwe iba iraje, bikomeza urugendo.

Biza guhura n'indi ngwe, biraramukanya. Ya ngwe igeze kuri Bakame, Bakame irayibwira iti « ubwenge bw'umwe burayobera.» Igeze ku mpongo, impongo iti «nteye intambwe ebyiri, ntera abana imuhira!» Iramukije igitagangurirwa kiti «nkanira uruhago nkarusha uwarukaniye ejo.» Iramukije igikeri kiti «barima ibisinde bakankorera. » Nuko iyo ngwe ibihatse, irishima ngo ifite abagaragu bazi kuvuga neza.

Bikomeza urugendo. Bigezeyo, igikeri kiratura kirihungira ngo kiriheje, hasigara Bakame. Ingwe ihamagaza uruhago rwayo, birarupfundura, birajyana birarya naho Bakame yisubirira ku muryango, haciye akanya iranduruka.

Bimaze guhashwa, sinzi uko ya ngwe yarabutswe agahanga k'icyana cyayo irakitegereza isanga koko ari akacyo. Ikimwaro n'umujinya birayica, irazenga, ibura aha ikwirwa, igaruka igana mu muryango, ibura Bakame; irakubirana isubira imuhira itanasezeye!

Igeze mu ndiri yayo ibura ibyana, ibura n'abagaragu, yicoka mu ishyamba ngo ihorere urubyaro rwayo, ariko iraheba.

Ngiyo ingaruka y'ubugome!

Indogobe n'umuntu.



Umuntu yajyanye indogobe ye kugura umunyu. Hanyuma agaruka awuhekesha iyo ndogobe. Yumva umutwaro urayishengura, ndetse igiye kwambuka umugezi igwamo. Umunyu wikubise mu mazi urashonga, maze noneho umutwaro worohera indogobe. Irishima rwose, ikomeza kugenda; ngo yigire imbere, yitura hasi yigiza nkana, umunyu wose ushirira hasi.

Nyirayo abonye ko yamwangirije umunyu nkana, na we agerageza kuyihana. Ashaka umusenyi, arawupfunyika, arayikorera. Igiye kwambuka undi mugezi, yongera kwituramo igira ngo biramera nka mbere. Ikubita rwa ruboho mu mazi. Igize ngo irikorera yumva wa muzigo warushijeho kuremera, yicuza icyo yabikoreye.

Shebuja abonye irembye, umuzigo uyinaniye, arayitura, umusenyi awukuraho, ati « ngira ngo noneho wumvise. »
Ayisubiranye guhaha umunyu, agira ngo ayigerageze, ntiyasubira kubigira kwa kundi, kuko yatinyaga kuvunika nka mbere.

Nguko uko ibyago bijya byigisha ubwenge.

Impyisi n'Imana



Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umulizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umulizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa.

Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti « Nyagasani, ntiwambwira impamvu yatumye umpa umulizo utameze nk'iyindi ? Ese wabitewe n'iki ? » Imana irayisubiza iti « nyamara, ndasanga naraguhaye umulizo ugukwiriye. Ariko rero ubwo utawishimiye, ukaba ushaka urutaho, ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umulizo nguhe uwo wifuza. »
Impyisi iremera. Maze Imana ishaka igisembe cy'intama, iragifata ikizirika ku gahanga k'jyo mpyisi. Iti « ngaho genda, ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira nimugoroba. »

Impyisi iragenda. Impumuro y'icyo gisembe iyitera ipfa. Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe. Ariko irihangana irakomeza. Igeze ku musozi wa kabiri, iba itangiye kukirigata. Ku musozi wa gatatu, amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana; iti:"hoshi! Izina ry' ubupyisi rirakampama! Urubwa ruruta ububwa. " Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri.

Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe, yabuze uko yifata. Imana iyibonye iti:" cya gisembe kiri he ? " Impyisi irasubiza iti:" amerwe n'inzara byanyishe, ngiye gupfa ndakilya ! " Imana iti:" nuko rero ! Ubwo wakiriye, ntushobore kwihangana ngo ukigarure, wowe n'izindi mpyisi zose muzahorana iteka umulizo nk'uwo. " Impyisi itaha ityo, ntiyongera kubaza Imana iby'umulizo wayo; igumana uwo yari isanganywe.

" Iraguha ntimugura."

Impyisi n'ihene



Kera amapfa yarateye, izuba riracana, ibyatsi n'ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga.

Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti « nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka.» Ihene zose ziti «ni uko, ejo tuzagenda.» Ruhaya iti « nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure.»

Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama. Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye. Ruhaya izijya imbere. Impyisi izibonye iti « murakaza neza mboga zizanye!» Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba.

Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti «ese urarya uduki?» Ruhaya iti « ndarya utunkucenge.» Impyisi iti « mpa na njye numve.» Ruhaya iti « henga ngutumirize bakuzanire.» Nuko Ruhaya ireba amashashi y'ihene iti « bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma. Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo.» Ziragenda zirahera.

Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti «urabizi, natumye abana b'ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge.» Ikurebera ihene z'amariza irazibwira iti « nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo» Ziragenda nazo ziherayo.

Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti «ohereza izindi, za zindi zatinze.» Ruhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina.
Niko kuyibwira iti.« henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe.» Ibwira ihene z'arnajigija iti «nimuze mbatume.» Ihane ziza zose. Irazibwira iti «nimugende na mwe munshire umuti wa mperezayo.»
Ziragenda, zigumayo.

Ruhaya imara umwanya iti «ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze.» Impyisi iti «genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza.» Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba. Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka.

Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakulya. Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti n'amabuye!

Ruhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma zayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti ntunsiga, uranjwa!» Biriruka bimara imisozi, iti«genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi ! Habe ku manywa nkurye, habe' mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari.» Ruhaya na yo iti «tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya.»

Impyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi!

Itinda mu isenga ryayo, igeze aho iti «ngiye kureba Ruhaya.» Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z'abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y'ikigega iravuga iti «si jye wagushyikira. Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n'iki ? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?»

Ruhaya iti « uramaze undye uko ushaka, nta 'mbabazi ngusaba.» Impyisi iti « ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!» Ruhaya iti «noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi. Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza.» Impyisi iti «ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice.» Ruhaya iti «nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?» Impyisi iti «wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!» Maze Ruhaya irivuga! Pfuuuuu Meeee Meeee ! Impyisi iti «reka na njye
nivuge rero : huuu... huuu... huuu. . »
Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n'imihoro, impyisi ipfa ityo.

" Si jye wahera hahera umugani "

Imbwa n'intama



Imbwa n'intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho.
Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby'imibereho yabyo. Intama iterura ivuga iti« iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si, nsanga nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini, ndetse nkumva byazamviraho kwiyahura. Tekereza mbese ibyiza ugirira abantu: ubumvira iteka, ukabararira, ntubahemukire. Ingororano ikaba iyihe? Nta yindi itari ugukubitwa, ndetse rimwe na rimwe bakakwica! Ngiyo ingororano yawe hano mu nsi, ntutegereze indi !

Naho jye rero, nkabambika ngaheka n'urubyaro rwabo. Imirima yabo ni jyewe uyifumbira, ntibashirwe batanyishe ngo bandye! Bakabaga inyama bakarya, impu bakagura amafaranga. Tuzira iki? Cya he? Mbese ni ukubakorera, amaherezo bakatwica uko bishakiye. Ngiyo inyiturano yacu hano mu nsi.»

Imbwa na yo, ubwo yari iteze amatwi inshuti yayo, kuko yumvaga ibyo ibwirwa ari byo ihora ikorerwa na shebuja. Nuko ibwira intama iti «ibyo uvuga ni ukuri, ariko ntitwakwigerera abantu ngo tubiture ibyo batugirira. Tuzajye ducisha make yenda amaherezo bazabona ko na twe dufite umubiri.»

Imbeba y'inyamerwe



Imbeba yakuviriye mu mwobo itangira kuzerera ishaka icyo yarya. Iribwira iti " nzi ubwenge, no kunshuka biragoye, kuko nizera bake. Nta we ushobora kumfata. "

Yikoza hirya, yikoza hino; izerera inzu yose ariko iheba icyo yicira isari. Inyarukira mu kigega, ihingukira kuri rwagakoco. Irahagarara irashishoza, yitegereza uwo mutego, irawuzenguruka. Iratekereza iti " nta kabuza, ubu ni ubucakura abantu bahimbiye gufata imbeba. Ariko bararushywa n'ubusa, jye ntibazamfata. "

Ihanga ijisho kuri wa mutego, ibona hariho umubumbe w'urugimbu utemba ibinure; iti " nta kabuza dore ikizakora ku mbeba ! Dore akaryoshye bavuze ! Ninkoraho biraba bishize. Ibyo aribyo byose ariko, sinabura kurwegereza utuzuru, ngo ninukilize kuko ruhumura neza."

Yomboka buhoro buhoro yegera rwagakoco. Imbeba yawe iratekereza iti " mbega ukuntu abantu bagira ubwenge buke ! Bibwira ko nakora kuri ririya shyano ! Henga nzunguruke, ndetse ndibuze kugera kuri ruriya rugimbu ntacyo mbaye rwose."

Irasotasota, itera udutambwe duto, sinzi uko yakomye imbarutso, igiye kumva ngo koco ! Ifatwa mu bujana. Imbeba ikuka umutima, ishaka kuyikiza biba iby'ubusa; iba ihezemo ityo. Irajwigira itabaza zene wayo ntihaza n'imwe, ahubwo nyir'umutego aba araje. Ayitegeza abana barayica, agatumbi bakajugunyira injangwe.

" Uhima ipfa arahava. "

Imbwa n'igisambo



Nijoro mu gicuku, igisambo cyaje ku nzu kigira ngo cyibe ibintu biyirimo, imbwa irakibona iramoka. Nyir 'urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama. .

Igisambo kibonye ko asubiye kuryama, kiragaruka,. kigerageza gukingura umuryango ngo cyinjire, ya mbwa irataka cyane. Nyir' urugo yongera kubyuka; igisambo na cyo kimwumvise kirihisha. Araza arareba yumva nta gikoma, akangara ya mbwa, asubira kwiryamira.

Igisambo kirongera kiragaruka; imbwa na yo irongera iramoka. Shebuja arongera arayikangara, ariko ntiyabyuka. Nuko mu gitondo abyutse, asanga igisambo cyamwibye ibintu byinshi. Yibuka uburyo yagiye akangara imbwa ye, maze ati « iyo umuntu atuka inshuti ye, abanzi be barishima. »

« Nyamwanga kumva ntiyanze kubona. »

Ikirura n'umwana w'intama



Umwama w'intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi.

Ikirura: Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira.

Umwana w'intama: Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano.
Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho. Sinazanywe no gutoba
amazi kandi singuteye icyugazi na gato.

Ikirura: Wayatobye .. Ziba! N'undi mwaka warantutse!

Umwana w'intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n'ubu unduzi ndi ku ibere.

Ikirura : Niba atari wowe, ni mukuru wawe!

Umwana w'intama: Mukuru wanjye ntawe ngira!

Ikirura : Nuko rere ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye!
kereka nihoreye!

Ikirura kigira ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.

" Ugushungura ntakuburamo inkumbi. "

Ikirura na Bwiza



Habayeno umukobwa w'inkumi, akitwa Bwiza kandi akaba mwiza koko. Umuntu wese wamubonaga yumvaga amukunze ariko nyirakuru akamukunda by'akarusho.
Bukeye nyina aramubwira ati:"Enda iyi fu n'uru rwabya rw'amavuta, ubishyire nyogokuru kandi ntutinde mu nzira cyangwa ngo urangare, wibuke no kumuntahiriza."

Nyirakuru yari atuye hakurya y'ishyamba. Arigezemo ahura n'ikirura, kiriyoberanya, Bwiza ntiyabimenya, kimuramukije aracyikiriza. Kiramubaza kiti:"Uragana ha?" Aragisubiza ati
- Ndajya kwa nyogokuru.
- Umushyiriye se iki muri iyo nkangara?
- Mushyiriye ifu n'amavuta yo kujya arungisha.
- Nyogokuru wawe atuye he?
- Atuye hakurya y'iri shyamba. Ni 'rwo rugo rwa mbere uhingukiraho.

Ikirura kiriyamirira kiti:"Mbega umukobwa mwiza! Ariko se ndamuhabwa n'iki ko numva hafi abantu basa ibiti ? Yewe, hinga nigendere.» Taritari no kwa Nyirakuru wa Bwiza, kimutangayo, gihondagura ku rugi. Umukecuru abyumvise aravuga ati «Yewe!» Ikindi kiti «ni Bwiza; nkuzaniye ifu n'amavuta»
Umukecuru ati:" cyo injira nta mbaraga mfite zo kubyuka."

Ikirura kirakingura, kiraboneza no ku buriri kimumira bunguri, cyiryamira ku buriri bwe, kirimiramiza. Bwiza ngo agere kwa Nyirakuru asanga umuryango urangaye.! Ati:"Ko numva ibikoba binkuka!"

Araboneza no ku buriri yorosora cya kinyamaswa agira ngo ni nyirakuru. Agize ngo arajya kumuramutsa yumva atari we akora. Cya kinyamaswa kimwirohaho kiramumira. Hanyuma kiriryamira kirasinzira; kiragona cyane kuko cyari cyijuse.

Umuhigi arahanyura, yumva umugono wacyo ati « ni wa mukecuru w'aha ugona?» Ni bwo yinjiye mu nzu ku buriri asanga ari ikirura; icyo kinyagwa yari yaragihize, cyaramunaniye. Yanga kukirasa, maza yenda inkota ye, agisatura inda. Amaze kugisatura, asangamo wa mukecuru n'umwuzukuru we, abakuramo ari bazima na cyo kigwa aho.

" Sijye wahera, hahera umugani. "

Igitekerezo cya Nyiranda



Hari umwana w'umukobwa, akitwa Nyiranda. Yari yarajujubije ababyeyi be. Bamusigaga ku rugo akiba inzoga cyangwa amata, bamubaza uwakoze ibyo ati « simbizi.» Kandi ibintu ari we wabiyogoje! Bagira ngo babitse ibiryo by'abana bato akabirya; nyina yamubaza, akavuga ko atazi uwabyibye!

Bityo mbese ugasanga igihe cyose uwo mwana akunda gukorakora, kunyukura utuntu twose, gupfundura inkono n'ibindi. Ishyerezo ariko baza kumutaruraho iyo ngeso. Ako kamenyero yari yarafashe akiri muto, kaza kumuviramo ingeso atazikura!

Ababyeyi be ntako batagize ngo bayimuceho, ariko bikaba guta inyuma ya Huye! Ndetse yamubayemo akarande, ababyeyi be, rubanda, abo bigana bose, baje kumenya ko Nyiranda agira akaboko karekare!

Mu museso wa kare ababyeyi baramubyutsaga ngo ajye mu ishuli; aho rubanda akabaduka atagombye kugundira ikirago nk'uko abana bamwe bakunda kubigira! Nyiranda agakaraba agatima kari ku biti by'amacunga byari iruhande rw'inzira yanyuragamo ajya mu ishuli. Ndetse n'adahishije yapfaga guca! Bigatuma akererwa ishuri. Umwarimu yamubaza icyamukerereje, Nyiranda akamusubiza ko ababyeyi bari bamutumye. Mbese ari bo, ari n'umwarimu we, ntawamenyaga aho Nyiranda akerererwa.

Ishyerezo Mwarimu wa Nyiranda na we aza kumenya ingeso ye. Ababyeyi be bo bari barayitahuye kera, kuko bari basigaye bamugenzura! Bajya kugira aho bajya bagakinga inzugi zose, akarusigara inyuma. Umwana atangira kunanuka kubera gushukura, yaryaga ibyo bamugaburiye, ntibimubuze kugira umururumba, ntahage, agahora ahagaritse agatima.

Umunsi umwe, nyina aza kwibagirirwa imfunguzo imuhira. Nyiranda azibonye ati « natanzwe!» Agufatira imfunguzo vuba vuba akebaguza, maze akugira mu nzu, aho nyina yakundaga kubika ibintu, ahumira ku gikombe cyuzuye umuti wari ugenewe kwica isazi ati « reka mbanze nirenze aka gakombe, mbone kwitonda ! Na njye ndore ye! Aho mama angejeje no kunkingirana kwe!»

Mu gihe atangiye kugotomera, nyina aba arakinguye. Nyiranda akubitwa n'inkuba! Nyina amukubise amaso ati «aho murabona! Sinakubwiye ubusambo bwawe! Ubwo burozi urabukizwa n'iki? Wari uyobewe ko ari umuti so yazanye wo kwica isazi? Mbese ubundi urinda kwiba ari uko wabuze icyo urya? Hari undi tuvunikira utari wowe? Uri intezarubwa!»

Nuko nyina atangira gutabaza abahisi n'abagenzi, ashaka uwamurangira umuti wo kumurutsa. Muri bo haboneka umwe w'inararibonye, amurangira amata ho umuti. Amutegeka kumuha menshi ngo yijute.

Bakimara kuyamuha, umwana arushaho kugira iseseme no kumererwa nabi mu nda, nuko sinakubwira acisha hasi no hejuru! Nyamara ariko ntibyamubuza gukomeza kumererwa nabi, amara igihe kirekire atajya mu ishuri, arahira kuzongera kurya icyo adahawe.

Igitekerezo cya Petero Nzukira

Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy'urwanaga kugera mu mataha y'inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe.
Umugore aramuhindukirana ati « mbese Petero mugenzi wanjye, ko utahanye inabi? Ahubwo, umva ko abagore turi abanebwe, urareke ejo tuzagurane imirimo: nzirirwe ntema, nawe usigare mu mirimo y'imuhira, tuzarebe uzarusha undi kuvunika n'uzarangiza imirimo ye neza.»

Petero ati « ndabishimye, wabona ukazumva ukuntu umugabo avunika. None ahari byazagutera kurushaho kunyubaha no kumenya ko ari njye ugutunze. »

Mu gitondo, izuba ritaraganya kurasa, umugore atora inkoni n'umuhoro, ajya mu ishyamba gutema. Yagiye yishimye cyane, arushanwa n'inyoni kuririmba. Petero we asigara imuhira.

Hashize umwanya atangira kwicwa n'irungu ry'imuhira. Ariko yanga kwiheba, agerageza kurirwanya. Niko kubuganiza amata mu gisabo, atangira kuyacunda n'ubuhanga bwinshi! Nk'uko bisanzwe n'ubundi, umurimo mushya utera umwete.

Ariko agasusuruko kamaze gukwira, Petero atangira kwuma mu mihogo. Aherako ajya gushakira akayoga mu rwina bataramo inzagwa. Urwagwa rwari rutaze mu gitariro kinini cy'idebe. Icyo kidebe cyari giteretse ku gasenge ku mitambiko itatu, kandi cyari gifite urufunguriro rw'icyuma mu ndiba.

Nuko Petero amaze gukiranura ako kuma kafungaga, agiye gutega ibirika ku mwenge w'igitariro, yumva ingurube irafutagira amata mu muryango w'inzu. Niko gutera hejuru ati « amata yanjye we, yashize!»
Uko yagafashe ibirika mu ntoki, ahita yiruka, maze asanga igisabo gihennye n'ingurube yigaragura mu kiziba cy'amata. Ingurube imubonye ishaka guhunga, igihe igiye kumucaho, ayiguherereza ibirika mu nsina y'ugutwi, ingurube yikubita hasi, irashya rimwe gusa! Igihe akiyikorakora yicuza icyo akoze, yibuka yuko yasize adafunze igitariro, ahubuka nk'iya Gatera, yihina mu mwobo, anyerera mu kiziba cy'urwagwa, yicura intembe. Abyutse asanga cyakamye.

Nuko Petero Nzukira ava mu mwobo ajejeta inzoga. Sinakubwira isoni n'agahinda yari afite. Reka inyota yo, yaramusibaga! Aragenda yegura igisabo ajya kukibuganizamo andi mata.

Igihe icunda arigejeje hagati, yibuka ko inyana ikiri mu ruhongore. Ati « yooo! Dore amanywa amaze gukamba, kandi sindahura inyana!» Aherako ariruka, ajya gukingurira Sine.

Ariko kugira ibyago bitera kumenya ubwenge. Yamaze kuzitura inyana aribwira ati « ubwo nasigaranye n'umwana w'igitambambuga, nkaba kandi ngiye kuvoma, iki gisabo ningisiga aha ngaha, aribuze kugihirika. Ndamuzi ni inkubaganyi. Naba kandi nongeye gupfirwa ubusa.» Nuko akizirika mu ijosi, kigenda kinagana mu bitugu. Atora akabindi, ajya kuvoma amazi yo kuhira Sine. Igihe yunamye kudubika ikibindi, amata yo mu gisabo aseseka mu mutwe no mu iriba.

Nuko Petero yunamuka mu iriba, ati « ibi ntabyo! Nta mata, nta mavuta nteze kubona uyu munsi. Reka gusa njye kuhira inyana, nayikenesheje rwose, ntikigiye kurisha. Inzu yanjye yamezeho ubwatsi buryoshye kandi bwinshi, ndetse nayijugunyeho n'ibishazashaza byinshi. Henga njye kuyuriza, ntacyo bitwaye uruhiza rwayo rurakomeye, kandi hasi yubakishije amubuye manini! »

Inzu ya Petero yari yubatse munsi y'umugunguzi muremure; mu rubega rw'umugunguzi hareshya n'ubutaka. Petero niko kuhatambika ikibaho kinini; cyambukiranya inzira n'uruhiza rw'inzu, abona kucyurizaho inyana ye.

Ariko rero Petero ntiyashoboraga kuguma hejuru aragiye inyana, kuko yagombaga kugemurira umugore we. Ni ko kuzirika umurunga ukomeye mu ijosi rya Sine, awumenesha igisenge, utunguka mu nzu imbere. Hanyuma aramanuka, azirika wa murunga ku kuguru, aribwira ati « ni uko. Inka yanjye nishaka kumanuka ndabimenya.»

Ahasigaye Petero atangira gukora: akebagura inyama vuba vuba, aroha mu nkono, acuriranya n'ibitunguru n'inyanya. Inkono ayitereka ku ziko, yiyegereza inkwi aracana.

Ngo hashire akanya, Sine irambirwa kuguma hejuru y'inzu, kuko hayiteye impungenge. Ishaka kumanuka mu rubega rutereye ku mugunguzi no ku kibaho. Ibonye ko ari habi, ishaka gusubira inyuma, ubwatsi bw'inzu ikandagiyeho burasohoroka, imanukana na bwo! Muzi rero ko Sine yari iziritse ku mugozi.

Muzi kandi ko uwo mugozi Petero yari yawuziritse ku kuguru. Mu kanya Sine imanutsemo, Petero na we aritera, amaguru ashita mu gisenge cy'inzu, acurika umutwe. Iyo icyo gisenge kidakomera biba byarabaye bite? Bizi Imana!

Petero yamaze gufatwa n'igisenge cy'inzu ye, Sine inaganira hanze; maze sinakubwira imiborogo!

Muka Petero abonye ko ibiryo bitaziye igihe, ararambirwa agaruka imuhira kureba; kandi n'imbeshyerwe ibyo gutema byaramutondaga. Nuko abonye Sine inagana, biramutangaza, arisumbukuruza, umugozi wari uyifashe awucisha umuhoro. Inka yikubita hasi, ubwo, ihabaduka vuba. Petero na we, mu kugwa yabanje umutwe muri ya nkono yari ku ziko. Amahirwe ni uko umariro wari wazimye, naho ubundi aba yarahiye. Yakobotse ku gahanga no ku zuru, akuka n'amenyo abiri.

Umugore yamaze guca ikiziriko, yinjira mu nzu, atabara ibibomborekanye. Asanga umugabo we amaze guhaguruka, avirirana amaraso mu kanwa. Ni ko kumubwira amuseka ati « ari njye, ari nawe, ni nde warushije undi kuvunika none? Ewe, sinjya kugutabira amacumu, wakoze kandi wavunitse: umuntu watetse, ugacunda, ukarera umwana, ukica ingurube, ukarwana na Sine, mugakotana bene aka kageni, n'ibindi ntazi ! Ngaho rero noneho kubitiraho no kungaburira.»

" Nuko Petero araceceka abura icyo asubiza."

Igitekerezo cya Ngunda [ III ]



Ngunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati « umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe. » Maze yungamo ati « ndabona yagirwa na biriya bigega byombi. »

Ibyo bigega bikaba binini cyane. Barabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara. Agira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira. Icyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya. Agifatana Umukunguli, agihekenya Ngoma yose, agihekenya impinga ya Nyarubaka, akizana mu Gitare, agifatana Murambi agihekenya, agisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba, agikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya, aza Nyamagana yose agihekenya, aterera impinga ya Muyange, ageze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya.

Ngunda yadukira ikigega yari yikoreye, aramunga. Icyongicyo akirya umwanya muto, kuko imisaya. yari imaze kumenyera. Maze agikura. ku mutwe, agitwara mu ntoki. Agitangirira mu Bihana kwa Mugunguje, akinyurana mu Ngorongali agihekenya, akirengama Sazange, asingira Kinkanga, Buhimba ayisiga mu kuboko kw'ibumoso, igihe ageze mu Gikirambwa kwa Nyiracunda, ajugunya ubujunde bw'udukenyeli munsi y'inzira !

Ariko inyota ntiyareka agera iwe. Umusozi arawucuba, asanga umushumba adahirira inka ze, amusaba amazi yo kunywa. Umushumba ayamuha mu gicuba cyuzuye. Ngunda ayabunda intama imwe, yongeza andi, na yo amubera iyanga, ntiyashira inyota. Nuko wa mushumba aramubwira ati « nazanywe no gushokera inka zanjye, sinazanywe no kukuhira. »

Wa mushumba acaho, ajya gushoza inka ze hirya. Nuko Ngunda igikenya yicara ku kibumbiro, arakinywa, aragikamya. Ajya mu kindi kibumbiro, na cyo aragikonoza; arigata ibyondo byo mu isoko. Ngunda amaze kunywa amazi yose yo mu bibumbiro no mu iriba, ajya mu ibuga araryama, agarika umwogo w'inda. Umushumba amanukana inka ze, aroye mu kibumbiro, asanga humye kera. Nuko inka ze zirarumanga.

Wa mushumba akebuka Ngunda haruguru ye, aravuga ati « dore ruriya rudigi henga nze turugabane! » Arakunyarukira amukoza agacumu mu ibondo, bya bizi yanyoye na bya bishaka yatemaguye birahomboka, byose biva mu nda ya Ngunda, bimanuka ku musozi, biwucamo ibikuku. Nuko icyo gihangange gipfa cyishwe n'inda nini.

Kuri ubu Ngunda aba afite abantu benshi bamukomokaho. Ariko yamaze gupfa, abagore be bajya gushaka amazu, bajyana n' abana babo. Abo bana bari abaryi nka se, babura ibibatunga, bapfa uruhondobero bishwe n'inzara.

« Inda nini yishe nyirayo. »

Igitekerezo cya Ngunda [ I ]



Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi.

Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n'abandi bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.

Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati « ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi. » Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati «munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi. » K wa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.

Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka. mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu ,akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n'imwe, abona guhingura. Nuko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.

Mirenge abibonye ati « uyu muntu waduhingiye atya, na twe tumuhembe. » Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n' amayoga menshi ndetse n' abaturanyi bazana amazimano.
Inyama zimaze gushya n'imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama, bazana n'imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza ibibindi by'inzoga mu nzu yose, amarobe y'imitsima bayuzuza ibyibo n'amakangara.
Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya.
Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati «jye nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye ! »

Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira umugore we ati « dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n'izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none. »
Nuko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n'inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry'umutsima akariyongobeza. Imikarago y'umutsima ikabisikana n'intongo z'inyama n'umufa. Byose akabivundiranya akaroha mu nda. Ngunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy'inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.

Nuko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n'ibibindi by'inzoga na byo biguze inka. Byose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.

Igitekerezo cya Ngunda [ II ]

Ngunda aba aho, aba iciro ry'imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati « harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko. Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu. Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru. Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko uko ndya ni ko nkora. Ubwo sindi igisambo uko bamvuga. Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije. Ese icyatumye atandarika ni iki ? Henga muhime njye kumuvumba. »

(Kwa Ruganzu)

Ngunda: - Gahorane amashyo n'ingoma Nyagasani ! Umva
ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise
yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi
ko nta muntu n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo
bitwaye, mupfe kumvumbya gusa.

Ruganzu : - Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba
wahamaze wafatiriye n' ahandi. Ariko se nari kubona inzoga
ziguhagije n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanza
ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.

Ngunda: - Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza
gusa nigendere. Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.

Ruganzu: -Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe,
ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye
kukwereka, ariko uramenye !

Ngunda: - Ndasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo
mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.

Ruganzu: - Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba
abahinzi.

Ngunda : - Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.

Umunyanzoga: - Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe.
Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi
muri rwinshi. Enda umuheha.

Ngunda: - Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu
ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha
iyindi miheha.
Umunyanzoga: - Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire.

(Ngunda agarutse)

- Mbe:Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute ?

Ngunda : - Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no
gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.

Umunyanzoga: - Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.

Ngunda (wenyine) : - Abanyanzoga baba abapfu ! Ubundi yari asanzwe
ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana.
Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota. Ubwo
Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta
nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini
ntiyanga kugawa. Kandi simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye.
Yambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye. Ubundi
bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi ? Henga ndetse
nigendere. Sinashobora kumva imivumo y' abanyanzoga!
Twahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse ! Nguriya
arahindukiye. Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse ! Emwe si
uruda rwanjye rwananiranye!?

Umunyanzoga (wenyine): - Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga
kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte ? Ruganzu ndamubwira
iki ? Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he?
Ararinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda.. . Ruganzu
ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi.
Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga
nzazisubizeho ubwanjye. Mana y'i Rwanda, urampe gukira irya none!

Ruganzu : - Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?

Ngunda : - Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi
mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize
umugore wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse !

Ruganzu: - Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye...

Ngunda (ageze hilya): - Nyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi, murangirire
irnbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa
ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.
.
Ruganzu: - Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye
urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi
ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye
kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.

« Inda nini icura uwayihaye. »
« Uburana urubanza rw'inda ntatsindwa. »

Igitekerezo cya Ndabaga



Umugabo yabaye aho, bukeye abyara umukobwa amwita Ndabaga. Yamaze kumubyara, asiga ari uruhinja aratabara. Arahaba, nuko yabona uturutse iwabo, akamubaza uko umwana we angana. Bakamubwira ngo amaze kuba mukuru. Abandi batabaranye na we bagakurwa bagataha, we akabura umukura, kuko yari yaravutse ari umwana umwe, na we akaba yaratabaye atarabyara umutabazi.

Ndabaga akura atazi se, amaze kumenya ubwenge, yiga gusimbuka no kurasa. Aho kwitoza imirimo y'abakobwa, akihata imirimo y'abahungu gusa, abandi bakabiseka batazi icyo abigirira.

Ndabaga yashakaga uko yazajya gucungura se mu itabaro kuko yari ahamaze imyaka itabarika. Ndabaga yaragiraga inka akazishora, akazicira icyarire, akazisasira, akazikenura ku bulyo bwose.

Ndabaga amaze kuba inkumi, ajya mu bacuzi, abasaba kumuca amabere, ati «kandi nzabahemba.» Amabere bayamukirizaho, bamwomoza imigera icanye. Amaze gukira abwira nyina ati «ngiye gucungura data, dore iki gihe cyose amaze ibwami!»

Ndabaga araboneza ajya gutabara. Ageze mu rugerero, aboneza asanga se, nta we abajije, aramwibwira. Nuko bajya ahiherereye. Ndabaga abwira se ko yize imirimo y'abahungu ku buryo nta muhungu umurusha gusimbuka cyangwa ngo amurushe kwivuga cyangwa kurasa. Ati.« ejo uzazinduke utaha nzagusigarira ibwami.» Buracya se arataha.

Ndabaga aba aho, aba intwari, ibyo yakoraga byose yabikoranaga umutima w'isuku no kugira imbaraga zitangaje; ibyo byose bigera ibwami, umwami aramushima.

Biratinda baza. kumenya ko Ndabaga ari umukobwa! Babibwira umwami, biramutangaza cyane, ati «nta mukobwa ugira ubutwari nka we!»
Nuko umwami ahamagaza ingabo zari mu itabaro ati «nimutahe ibintu byageze iwa Ndabaga! Mbega n'iyo byageze u Rwanda rusigaye ruhuruza n'abagore!»

Umwami abaza Ndabaga inka yanyaze! Ndabaga ati «ni nyinshi.» Umwami azimugororera zose kandi ati «ugende ubwire so ko yabyaye ! »

Ni aha imvugo yavuye ngo « ibintu byageze iwa Ndabaga!»

Igitekerezo cya Joriji Baneti

Kera hariho umwana w'ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi.

Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n'umushibuka iruhande rw'ikirundo cy'ibyatsi byumye. Ariyamirira ati «yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka nyifashe»! Agira za nshinge azishinga muri bya byatsi, yanga ko zimubuza gukoresha amaboko yombi. Amaze gufata ya nyoni agaruka gushaka inshinge muri bya byatsi. Atazibuze ga! Arashaka, arashakaaa... Aho mugabo abona rumwe, izindi arazibura!

Bigeze aho, nk'aho yagatashye, aribwira ati «Mama ndamuzi, arantonganya ndetse arankubita. Reka nshire ubute nzishake, sinamukira!» Dore rero na we ngo yungutse ubwenge, ashinga ku byatsi abiha inkongi ngo aze gushakira inshinge mu ivu. Mbese ubwo yari kuzibona? Erega ntiyari ikizeze, yari akabije!
Nuko amaze guheba, ataha yifashe mapfubyi. Nyina yumvise uko byagenze, ararakara, niko kumubwira ati «wa cyontazi we, imifungo ibiri y'ishinge ni yo wagombye gushinga mu kirundo cy'ibyatsi? .
Wabaye wazitungaga ku kuboko kw'ishati ? Pu ! ! Dore enda jya gutyarisha iyi suka, cyangwa na yo uyite!»

Joriji isuka arayibatura, agenda yishimye, kuko nyina atamukubise. Aho muzi uko yabigenje bamaze kumutyariza? Umusa w'isuka yawushinze mu kuboko kw'ishati irashishimuka.
Nyina amukubise amaso, n'ishati yacitse, atera hejuru ati «wa njiji we, urabona ngo urapfumura umwambaro wawe? Wabaye watwaraga iyo suka ku rutugu! Cyono jya gucyura ingurube iri hepfo hariya mu njumbure!»

Joriji agenda ubwo; abonye ingurube, yibuka ibitutsi bya nyina, niko kuyiterera ku rutugu. Ya ngurube igira ugutwi kwa Baneti irakuha. Noneho nyina amubonye induru ayivaho, ati «yobobobo!! Wa gipfu we, ingurube yarinze kuguca ugutwi ureba iki? Wabaye wazaga uyikurura inyuma yawe? Ntacyo uzimarira, noneho ndahebye! Cyono jya kwa Veronika gutira inkono yo guteka inyama!»

Joriji Baneti yiruka ubwo no kwa Veronika mu gacyamo. Amaze gushyikira inkono, ashumika umugozi mu mukondo, agenda ayikurura inyuma ye. Hogi, Hogi, Hogi!!! Igikono na cyo kiramuhima, kigenda cyenda kumuca ibitsi inzira yose.
Ageze mu irembo; nyina amukubise amaso, ati «shyuu ! Joriji we nibakureke, uri inka mu zindi! Nanjye ngo uri inka. Ashwi na yo ntuyigejejeho! Nkuyeyo amaso, sinzasubira kukwakura; ejo ntaziruka ku gasozi kubera wowe!»

Nyamara nta mubyeyi ucika ku mwana we. Baca umugani ngo «ubyaye ishyano araryonsa». Bwagiye kwira, nyina aramubwira, ati «mwana wanjye, ni wowe mfite wenyine, ni wowe nkunda, ntukababazwe n'uko ngutuka; mba ngira ngo uce akenge nk'abandi bana. None dore ngiye kugura umunyu n'urusenda byo gushyira mu nyama kugira ngo zize kuryoha, usigare unshaniye ndatebuka. Nubona inkono igiye gukama ntaraza, wongeremo utuzi dukeya. Uramenye ntushyiremo menshi ataza kubishya umufa!»

Nyina amaze kugenda Joriji asigara ku nkono, ahutagira umuriro, acucagira amazi make muri ya nkono. Bigeze aho agira inyota nuko ajya kunywa divayi. Idebe rya divayi ryari riteretse ku gisanduku hamwe n'andi, rifungurirwa mu ndiba uruhande rumwe.

Amaze gufungura ngo anywe, yumva umurangu uratunguye. Ahaguruka bwangu yibagirwa gusiga afunze rya debe, ajya gucurira amazi mabisi muri za nyama. Agarutse kunywa divayi, asanga yashiriye hasi. Atera hejuru, ati" ye baba we, noneho mama aranyica !" Aratekereza ati «ibyiza ni ukubihisha.»

Nuko akurengera ku mufuka w'ifu ayinyanyagiza mu kiziba cya ya divayi.
Inkoko yarariraga imwikanze irakokoza. Baneti ayumvise,ayibwirana umujinya ati « ceceka wa ndondogozi we; uramenye utaza kubibwira mama!» Abaye akibivuga ayitera bigezo umujugujugu w'umuhoro ayigesa akajosi, iracuranguka.

Abonye ayishe arataka, ati « ye baba we! noneho amagi azararirwa na nde? Reka njye kuyararira mu kigwi cyayo.» Nuko Baneti ajya kubunda hejuru y'amagi. Nyina arashyira araza.

- Joriji, Joriji uri he?
- Ndi hano mbundikiriye amagi, kuko nishe ya nkoko!
- Wishe ya nkoko? Wayihoye iki?
- Yashakaga kundega kuko nangije ifu.
- Wangije itu ute?
- Nayisutse mu kiziba cya divayi nari maze kumena.
- Wamennye divayi yose yari mu idebe? Mbega igihu cya Nyantango!
Mana y'ijuru, noneho tugiye kuzamera dute? Dusigaye i heruheru ! Dusigaranye amaso yo kurira gusa. Dupfuye rubi, rumwe rw'imbwa zitungwa no kugondoza rubanda no kuyoboza amacuti.

Nuko nyamugore asohoka arira, ahetse amaboko. Joriji Baneti amwoma mu nyuma. Bwari bumaze guhumana; umuntu yajya kurora undi, akabanza gushishoza.

Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati « uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!» Nuko Baneti arakimirana n'imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku mulyango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n'urugi ku mutwe, arumirwa ati« iri shyano ndarikika nte!»

- Wa kizeze we, ni nde ukubwiye gushikuzaho urugi?
- None se si wowe umbwiye ngo ndushike ?
- Sinari nkubwiye ko urukururiraho gusa, kugira ngo nibura dusige rwegetse ku mulyango?
- Nuko rero numvise nabi. None se mbigire nte?
- Shyuuu! Ni ishyano, rimwe ribi ritagira gihanura!

Nuko Joriji na nyina barakomeza baragenda. Hashize umwanya, bumva amajwi y'abantu imbere yabo. Nyamugore ubwoba buramutaha, nuko abwira Umuhungu weati « turashize; reka twurire igiti, abo wumva ni abanijoro»
Hashize umwanya, Joriji abwira nyina ati « mawe! Ndakubwe; ndumva nshaka kunyara, kandi sinshobara kwihangana. »
-Ikomeze wa kiroge we batatwica!
- Sinabishobora, kandi sinagerageje kwihangana kera gake! Uruhago rurenda guturika. Birabe uko byakabaye!

Agize ngo ararekura, inkari zose ziboneza muri nkono y'ibisambo. N'aho bya bindi « ego ko, ngaho rero imvura yagwa! Eee! Irahise uno mwanya! Ahari ni intonyanga. Ntacyo bitwaye ariko! Ikivuye mu ijuru kikagwa mu nkono kiba ari cyiza.» Ibisambo ntibyabyitaho, byikomereza kubarura amafaranga; ni na cyo cyari kibibabaje ngo hatagira ikizimba ibindi mu migabane.

Joriji amaze akanya, yongera kongorera nyina ati « ntabwo urugi rurandemereye; ibinya bimaze kuza mu mitsi, ndumva rwenda kunshika.»Nyina aramutwama ati «rukomeze wa kivurne we, batatugirira nabi. »
Urugi rumanuka hejuru no hagati ya bya bisambo ngo « pi ! »
Umutima ubihubukamo, bikwirwa imishwaro,byiruka amasigamana. Kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Bigenda bitarora inyuma; bimwe biti « twakurikiwe.» Ibindi biti «ijuru rigiye kutugwira!»

Joriji na nyina babonye byirutse bamanuka ubwo batangira kuyoragura bya bifaranga. Buzuza imifuka, ibindi babitonda ku rugi, bafatanya kurwikorera, basubira imuhira bishimye.